Mu gihe urutonde rw’abifuza gufata umwanya wo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi rugeze ku batoza 28, Ministre ushinzwe imikino mu nshngano ze bwana Protais Mitali, aratangaza ko byaba byiza umutoza Eric Nshimiyimana nabo bakorana bagumanye ikipe kugeza nyuma y’imikino ibiri izahuza u Rwanda na Erithrea. Byari biteganyijwe ko umutoza ashobora kuzamenyekana nyuma gato y’amatora […]Irambuye
Uyu munyabrezil wabiciye muri ruhago yo hambere, bita umwami Pelé, yahisemo koherereza Lionel Messi wa FC Barcelona amashusho (video) y’ibikorwa bye mu kibuga ngo yemere ko yari amurenze. Ibi byatewe n’ibyo Lionel Messi aherutse gutangaza kuri Pelé ngo byababaje cyane uyu mukambwe, dore ko Messi yavuze ko Diego Maradona ariwe munyamupira wabayeho ukomeye mu mateka, […]Irambuye
Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampionat wasize Rayon Sport mu kantu ubwo yatsindwaga na La Jeunesse, mukeba APR we yari yabashije gutsinda AS Kigali, mu mikino ibanziriza ihura ryabo tariki 23 uku kwezi. Nubwo habura iminsi ngo aya makipe ahurire I Remera kuri Stade Amahoro, ariko uyu mukino watangiye kuvugisha benshi ku mpande zombi. Ku […]Irambuye
Nyuma yo gutegerwa amadollars 100 kuri buri mukinnyi wa La jeunesse nibabasha gutsinda Rayon Sort kuri iki cyumweru, aba bakinnyi babigezeho, maze umukino uragiye itsinze 2-1 bishima nkabatwaye igikombe. Ni mu mukino w’umunsi wa kane wa shampionat aho La Jeunesse yakinaga na Rayon Sport kuri stade Amahoro, aho urangiye La Jeunesse itsinze bibiri (Jean Paul, […]Irambuye
Umukinnyi w’umunya Colombia, Juan Pablo Pino, kuwa mbere tariki 10, yatawe muri yombi na Police yo mujyi wa Riyadh muri Arabia Saudite, aho yari kumwe n’umugorewe utwite bari guhaha mu isoko, Pino yambaye umupira ugaragaza amaboko ye ariho Tatooage nyinshi cyane zirimo na Yezu w’i Nazareti. Juan Pablo, 25, ukinira ikipe ya Al Nassr i […]Irambuye
Muri iyi week end shampionat ya ruhago mu Rwanda irasubukurwa ku munsi wayo wa kane, nyuma yo guhagarara kubera umukino w’Amavubi na Benin muri week end ishize. Umwe mu mikino uba witezwe na benshi ni uwa Rayon Sport, kuko muri iyi minsi ihagaze neza kuko itaratsindwa umukino n’umwe. Ku cyumweru rero ikazacakirana na La Jeunesse […]Irambuye
Mu rusisiro rw’umujyi wa Manchester kuri uyu wa gatatu, Ryan Giggs ari kumwe na Madamu we Stacey, yakubitanye na Natasha bahoze basambana rwihishwa bikaza kujya ku karubanda. Guhura kwabo batatu ntikwabaye ibya gicuti, kuko ubwo basangaga Natasha ategereje murumuna we ngo ave mukazi, bamwandagaje. Uyu Natasha wahoze ari Umugore wabo (umugore wa murumuna wa Rhodri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, NBA, shampionat ya Basketball muri Amerika, yongeye kwigizwayo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku gihe yagombaga gutangira kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NBA. Ibi ntibyaherukaga kuba kuva mu 1998-1999, ubwo nanone abakinnyi bangaga kujya mu kibuga niba ugushaka kwabo kutubahirijwe. Iki gihe hakinwe imikino 50 ya NBA muri saison isanzwe ya NBA […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi kugeza ubu, abatoza bamaze kuba hafi 25 bifuza akazi ko kuyitoza. Nubwo ari ikipe idashamaje mu myitwarire, ariko abatoza, cyane abo hanze y’u Rwanda, baba bayibonamo agatubutse ukurikije isibo yabifuza iyi mirimo. Gilbert Kanyankore Yaounde nawe yiyongereye mu bifuza aka kazi. Jean Marie Ntagwabira (Rwanda), Antoine Rustindura (Rwanda), Bordoli Livio (Swisse), Peter […]Irambuye
Iri ni itangazo rya FERWAFA rihamagara abifuza kuba bafata umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, bagasimbura Julles Kalisa weguye. FERWAFA iramenyesha ababyifuza ko ishaka gutanga akazi ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Uhoraho. Abifuza uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira: Kuba ari Umunyarwanda, Kuba byibura afite imyaka mirongo itatu y’amavuko, Kuba afite byibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri […]Irambuye