Umenya Amavubi ari Zahabu, na Kanyankore Yaounde arayishaka
Ikipe y’igihugu Amavubi kugeza ubu, abatoza bamaze kuba hafi 25 bifuza akazi ko kuyitoza. Nubwo ari ikipe idashamaje mu myitwarire, ariko abatoza, cyane abo hanze y’u Rwanda, baba bayibonamo agatubutse ukurikije isibo yabifuza iyi mirimo. Gilbert Kanyankore Yaounde nawe yiyongereye mu bifuza aka kazi.
Jean Marie Ntagwabira (Rwanda), Antoine Rustindura (Rwanda), Bordoli Livio (Swisse), Peter James Butler (England) Roberto Alejandro Rodrigo (Argentine) Stewart Hall (England), Patrice Neveu (France) Dragoslav Stepanovic (Serbia) Chris Sarramagna (France), Ratomir Djukovic (Serbia) Gomes Da Rosa Didier (France), Tomislav Obradovic (Croatia) Adel Amrouch(Algeria) ari gutoza ikipe y’igihugu cy’u Burundi, Tosi Noel(Ubufaransa), Stephen Keshi(Nigeria), Zoran Djordjevic(Serbia) na Micho Milutin Sredojevic(Serbia), Gilbert Kanyankore Yaounde na Ruremesha Emmanuel ni urutonze rw’abashaka aka kazi
Nubwo bari gusibana ari benshi, ndetse bamwe bekemezaga ikipe yaba igiye gusubizwa Ratomir Djukovic, umutoza witwa Micho Milutin Sredojevic yaba ngo ari we ugiye kuramutswa iyi kipe mu minsi iri imbere.
Ukurikijwe uburyo yakiriwe muri iyi week end ubwo yasesekaraga i Kigali, nkuko ababibonye babyemeza, ndetse kandi ngo si ibyo gusa kuko haba haranateranye inama (itaratangajwe cyangwa ngo itumirwemo buri wese mubo bireba) yo kwanzura ku buryo uyu mutoza Micho yahabwa Amavubi.
Micho Milutin Sredojevic yatoje amakipe nka Orlando Pirates, Young Africans FC, Saint-George, Villa y’i Kampala ndetse na Al-Hilal yo muri Soudan ubu yatozaga, ubu ngo niwe byitezwe ko ahabwa aka kazi benshi bari kumaranira.
FERWAFA Ihemba neza abatoza b’abanyamahanga
Sellas Tetteh uheruka yahembwaga agera ku 15000$ ku kwezi (hafi miliyoni 9 Rwf) udashyizemo ayo yahabwaga yanganyije cyangwa yatsinze (aya yariye make) gusa ubwo ntitwabaze izindi nyongera (advantages) ahabwa nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.
Ibi ntawubyanze, ariko se? Ayo mafaranga, yagiye ahabwa n’abamubanjirij, menshi cyangwa ayo byenda kungana, ahwanye n’umusaruro batanze? Aho ntiyaba ariyo mpamvu aba bazungu baturutse no muri Argentine babona ko Amavubi ari zahabu bagatora umurongo?
Ugereranyije n’amafaranga abatoza b’abanyarwanda (kenshi baba bungirije) bahabwa usanga ntaho bahuriye, agaciro bahabwa nako si kanini, bamwe ngo ntibanayaherwa ku gihe nkuko byakunze gutangazwa, yaba ariyo mpamvu badashishikazwa cyane no gusaba aka kazi ugereranyije n’umubare w’abanyamahanga bagashaka.
UM– USEKE.COM
3 Comments
None se ikibazo ni uko abataoza b`abanyarawanda badasaba akazi ko gutoza ari benshi ? Ikipe se ikeneye abatoza bangana iki ku buryo bariya abanyarwanda basabye baba ari bake? Njye ahubwo nkeka ko n`abatitabira kubisaba babiterwa na bya bindi by`uko ngo ” Nta muhanuzi iwabo” kuko baba babona ko n`ababikora bagatanga candidatures zabo batajya bizerwa ngo bahabwe uriya mwanya. Nyamara njye mbona iyi equipe abanyarwanda abayitoza kandi bakayigeza kure. Nka Jean Marie,Kanyankore, Ruremesha, ndetse na Eric ntibabura gutoza babishyizemo umwete kandi bakagira ubwisanzure no kuzuzanya mu kazi kabo.
icyo mbona kubanya mahanga baza gutoza nuko ikosa bajyira hafi yabose batajya bakurikirana imikino akenshi iba abera mu gihugu, ngobabe baboneraho kubona abana baba babishoboye sinzi niba mukazi kabo ntababa genzura, icyindi mbona cyibi arabayihereza umwene gihugu byakabaye byiza ariko mbona byahita biba bibi kuko nubusanzwe baba atarinyanga mugayo mubikorwa byabo , yewe nyekako nicyimenyane nacyo cyazamo , nkuko byagiye bigaragara kuri bwabuyobozi bucyuye igihe , gs umunyamahanga yaba mwiza bikaba akarusho agiye ukurikiranwa cyimwe no kutamubona nka kamana , no kureka kumwinjirira mumirimo habaho kumureka akifatira ibyemezo.
tubura RATOMIR twihombera, nawe se kuzana umutoza ufite ibigwi muri st George na na Villa na Young, zitsindagurana na APR, ntibirutwa no kugaha umusaza Ntagwabira ko ntacyo anamurushije? ubundi ibyo bifaranga byose koko buriya na H.E arabihambwa koko? ahubwo se FERWAFA ina ya byinjije cyangwa ihombya igihugu cyacu ijya no gukora mu misoro ? niba ari uko bimeze nanjye nk’umuntu ufite ijambo mu gihugu cyanjye ubwo bakore kuriyo misoro baheho na JAY POLLY koko ndasora kandi niwe nfana. sawa murakoze Imana ibahe umugisha
Comments are closed.