Gutsinda Rayon Sport bigomba ama dollars, La jeunesse 2 -1 Rayon
Nyuma yo gutegerwa amadollars 100 kuri buri mukinnyi wa La jeunesse nibabasha gutsinda Rayon Sort kuri iki cyumweru, aba bakinnyi babigezeho, maze umukino uragiye itsinze 2-1 bishima nkabatwaye igikombe.
Ni mu mukino w’umunsi wa kane wa shampionat aho La Jeunesse yakinaga na Rayon Sport kuri stade Amahoro, aho urangiye La Jeunesse itsinze bibiri (Jean Paul, Souleyman) kuri kimwe cya Rayon sport cyatsinzwe na Hamiss Cedric
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryishi ku ruhande rw’ikipe ya La Jeunesse, cyane ko yari ifie icyo imaranira, ikaba yanarushije gutera umupira mu kibuga ikipe ya Rayon Sport ku buryo bugaragara.
Rayon Sport ikaba itorohewe no gutsindwa uyu mukino kuko umukino utaha izahura na Mukeba APR FC, kuba ititwaye neza kuri uyu mukino bikaba ari nk’urucantege mu kwitegura mukeba.
Mu yindi mikino y’umunsi wa kane yabaye, I Nyamirambo kuri stade de Kigali, ikipe ya APR yatsinze AS Kigali 2 – 0 byatsinzwe na Olivier Karekezi na Dan Wagaruka.
Kiyovu yo yabashije gutsinda Amagaju FC bitayigoye cyane ku bitego 3-1, byatsinzwe na Shyaka Jean ku ishoti rikomeye yatereye mu ntambwe nka 35 uvuye ku izamu, ibindi bitsindwa na Akili J. Pierre bita Mabula na Serugaba Eric kuri Penariti. Igitego cy’Amagaju gitsindwa na Ibyimana Crispin.
Sibo Gaston
UMISEKE.COM
10 Comments
Mbivuga!”LA JEUNESSE” mukomereze aho na “APL” igihe muzahurira cyose nayo muzayigishe nkuko mwbikoze kuri “rayon”!
FELECITATION……….!
Gasenyi ni Gasenyi yamye ari Gasenyi izahora ari Gasenyi kugeza ubu n’iteka ryose…
Turaje on the forthcoming game with Gasenyi
Rayon Pole!!Uko Umugabo Aguye siko Amabya ameneka,mwitegure urugamba rwa Sport!niyo rugitangira.
Abuba nawe ntazongere!
Ndababaye cyaneeeeeeee!!! pole kabisa. Ndagira inama Rayon sport n’abayikunda kudacika intege kuko bari batangiye neza championat. Abasore ba la jeunesse bari bakaniye kubera promesse bari bibitseho kandi birumvikana. Ibyo ntawabitindaho kuko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Icyo mbisabira rero ni iki bategure neza umukino uzakurikiraho rwose ndabasabye ntibongere kutwibutsa ibihe ivuyemo muri saison ishize. Abakinnyi bashya bafite bashyire hamwe , bakore imyitozo ihagije bakore team ifite ingufu ibasha guhangana no kwegukana intsinzi n’umutoza ntiyicaye arashaka ko Rayon sport igarura isura nk’iyo yahoranye mu myaka ya za 1980. Ndahamya ko Rayon Sport iri mu makipe atuma championat ishyuha abantu bakagaragara kuri za stade ari benshi. COURAGE
Mu rubuga rwo gutanga ibitekerezo mujye mwirinda gutukana no guseserezanya (Bigabo) kandi wasanga uwagushyira mu kibuga nta gishya wakwerekana ahubwo ari ukuvuga gusa. Reka kwita Rayon sport gasenyi kuko bibaho kandi wiyitega iminsi ibizaba imbere ubizi arahari. Ngira ngo nawe ibizakubaho ejo ntabyo uzi. Uzi present gusa Future si iyawe. Gukunda siporo s’uko bikorwa!!!!! Isubireho
Ariko abafana barasetsa!!!nibwo bwa mbere mwabona cg mwumva ikipe ntoya yatsinze inini? Ahubwo byakabateye kumva ko championat ishobora kuba irimo gukomera. Ntimubibona nko mu Bwongereza? Ubwo se nk’abafana b’igikona ko numva aribo bateye hejuru cyane,ejobundi bibagiwe ko AS Kigali ariyo yabakoze mu jisho ikaba ariyo yabashije kubatwara atatu? Kandi gutsindwa n’ikipe ntoya ntibinavuga ko utatwara igikombe. Jyewe ni gake mu buzima n’ubundi mbona ikipe ishobora kurangiza championat idatsinzwe na rimwe. Birashoboka ariko ntibikunze kubaho. Abafana bo mu Rwanda barasetsa!!!
Kayitare Maurice Am so sorry kabisa agahinda karakwishe ngo ibikona. Ibikona se icyo bikora ntukizi nukukonera gusa maze ugahora wikoreye maboko. La Jeunesse se yatsinze igikona ryari harya? nyibutsa nshuti bari mu wuhe mukino?
Niyidushoboza rwose waretse ugapfa neza aho gusamba usambana abavugisha ukuri!!!!!!! uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe aba amwishe, uyobewe kuri beshi nka bwa buro bwabuze gahunda? muri benshi nkumusenyi niyio mpamvu ribabera izina rya gasenyi.
Arko mwabaye mute? Rayon gutsindwa ni ibisanzwe uretse ne la jeunesse n` amagaju ashobora kuyitsinda kuko amakipe yose aba agamije gutsinda. Muribuka harya kibuye ikibaho? Aribyo bikona byanyu, aryo gasenyi cga se ba banyonzi 9Ndavuga attraco) ninde uitarahondaguriwe Kibuye? APR muribuka mwiteguye gutsinda espoir 5 0 uko byabagendekeye.
Umupira w` amaguru uri kuza.
LA JEUNESSE BRAVO, ARIKO IBYO MWAKOREYE RAYON MUBYIBAGIRWE MURI IYI WEEK-END MUKURA YACU IRABABAGIRA IBISIGA. RUREMESHA TURAMUKUNDA NI TWE TWANAMUREZE ARIKO MURI IYI WEEK-END TURAMUTSINDA. LONG LIVE ”MUKURA VICTORY SPORT”
Comments are closed.