Kubera kutumvikana NBA yongeye gutinzwaho ibyumweru 2 gutangira
Kuri uyu wa mbere, NBA, shampionat ya Basketball muri Amerika, yongeye kwigizwayo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku gihe yagombaga gutangira kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NBA.
Ibi ntibyaherukaga kuba kuva mu 1998-1999, ubwo nanone abakinnyi bangaga kujya mu kibuga niba ugushaka kwabo kutubahirijwe. Iki gihe hakinwe imikino 50 ya NBA muri saison isanzwe ya NBA ari imikino 82.
Umukuru wa NBA David Stern, yavuze ko ibibazo by’imisoro myinshi ku mishahara y’abakinnyi, imishahara yabo mito (bo niko babivuga), igihe amasezerano yabo amara, ndetse n’icyo bagomba kubona ku butunzi bwinjiye igihe ikipe yakinnye, biri mu byo abakinnyi bavuga ko batasubira mu kibuga bidakemutse.
Impande zombi (Ubuyobozi bwa NBA n’ishyirahamwe ry’abakinnyi) ku cyumweru bicaye amasaha 6 bashakisha ubwumvikane, kuwa mbere bicara amasaha 7, nyamara ubwo bwumvikane ntabwaboneka, ari nayo mpamvu abakunzi ba NBA mutazayibona mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka nkuko byari biteganyijwe.
Kuya 1 Ugushyingo Chicago Bulls yagombaga gukina na Dallas Mavericks zo mu burasirazuba (Eastern Conference), naho Oklahoma City Thunder igasura Los Angeles Lakers zo mu burengerazuba (Western Conference).
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NBA, Derek Fisher (ukinira LA Lakers) yatangarije usatoday dukesha iyi nkuru ko, nk’abakinnyi, bari basabye ubuyobozi bwa NBA ibishoboka ngo boroshye ibintu, ariko NBA itari kubumva.
Ubwandisti
UM– USEKE.COM