Umukinnyi yafunzwe kubera Tatoo igaragaza YEZU ku kaboko ke
Umukinnyi w’umunya Colombia, Juan Pablo Pino, kuwa mbere tariki 10, yatawe muri yombi na Police yo mujyi wa Riyadh muri Arabia Saudite, aho yari kumwe n’umugorewe utwite bari guhaha mu isoko, Pino yambaye umupira ugaragaza amaboko ye ariho Tatooage nyinshi cyane zirimo na Yezu w’i Nazareti.
Juan Pablo, 25, ukinira ikipe ya Al Nassr i Riyadh ku ntizanyo y’ikipe ye ya Galatasaray, bisa naho atari aziko ko muri kiriya gihugu kwambara imyenda igaragaza za Tatooage zawe wabizira, noneho bikaba bibi kurushaho kugaragaza uwo Yesu Kirisitu.
Uyu mukinnyi yageze muri iyi kipe mu kwezi kwa munani uyu mwaka, akaba yari ataramenya neza amakuru ku myitwarire muri iki gihugu kigendera ku mategeko ya Kisilamu.
Amategeko rusange muri Saudi Arabia, avuga ko tatooage ku mubiri zitemewe uko zimeze kose, rikanashimangira kandi ko nabazifite batagomba kuzigaragaza na gato.
Uyu mukinnyi amaze kugezwa mu munyururu, ngo yasabye imbabazi avuga ko atari azi ibyayo mategeko, gusa nyuma y’amasaha agera ku munani yamaze mu kasho yaje kurekurwa ari uko ikipe ye yohereje abayobozi bayo maze bavugana na Police abona kurekurwa.
Iyi nkuru dukesha Gulfnews, ivuga ko ishyirahamwe rya ruhago muri Arabia Soudite ryandikiye amakipe yose ribasaba kubwira abakinnyi bayo baturuka hanze, ko bagomba kubaha imico n’imigenzo by’igihugu baje guhaha mo.
Ibi byabaye nyuma y’aho Tatooage y’umukinnyi w’umunya Romania wahakinaga, igaragaza umusaraba munini ku kaboko iteje ikibazo gikomeye umwaka ushize.
Juan Pablo ukinira ikipe y’igihugu ya Colombia, wakiniye amakipe nka Monaco na Charleroi, akaba ahaboneye isomo, ubu usibye no mu kibuga no hanze azajya yambara imipira y’amaboko maremare.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
8 Comments
Oya mureke n’ayo mahame y’ibihugu, ubundi buri muntu ashyize mugaciro YESU agaciro n’icyubahiro afite yahawe n’Imana ntibikwiye ko akoreshwa bene ako kageni! Sinzi mumafilime,sinzi kuri ayo matatoo y’abasinzi n’abasambanyi..nahe hose bamutesha agaciro! Ese ubundi ninde wari ufite Camera y’ubwoko ubwaribwo bwose mugihe cye? Ntabwo bikwiye rwose, nibamubuze n’abandi bose mufate iryo somo!
NJye mbona adatesha YEZU agaciro , none abambara imidari iriho amafoto y’abakuru b’ibihugu baba babatesha agaciro? Ahubwo abo basilamu biyongiyo nibareke ubutagondwa bwabo, umuntu wese afite uburenganzira bwo kwmamaza uwo akunda mu bryo ubwo aribwo bwose. Tatoo sicyo kibazo kuko bagusanganye n’ikinyamakuru kiriho yezu bagufunga.
umva mwana wa mama rero,natwe turi aba Islam.umuntu afite uburenganzira mukwemera ,harinubwo ubangamira abandi ariko bakakwihanganira(ex: mugatondo iyo dutora Hazana,tubyutsa bose kdi siko ari aba Islam).uyu mukinnyi amaboko ni aye,cash ni ize yishyuye bamushyiraho tatoo,ukwemera nukwe,urubanza azarucirwa arurwe k’umunsi w’imperuka.mureke twe kugira imitwe ikomeye,turebe ibiduteza imbere,twubake akazoza.aho kumuboha bagombaga kumwegera mubupfura bakamwigisha why tatoo atari nziza,hanyuma bakamumenyeshako zitanemewe iwabo,bakamusabakuzihisha.
Oya sha ntimugatuke abantu ngo ni abaswahili kuko iyo mvugo yadutse kera mugihe cyivangura ryubutegetsi bubi bwakuweho muri 94 bumaze gukora amahano.ntabwo Yezu ariwe Kibazo ikibazo ni tatooes.Uretse ko abaislamu bo bemerako yanabayeho.abo yavutsemo bo bafite abatemerako yaje muri iyisi…mujye mukora analysis zitabogama nshuti
njyewe ndabona uriya mu star baramurenganyije rwose,none niba yaragiye gukina mugihugu cyabaslam bivuga ko nawe yari guhita akuraho tatoo ze se?bagombaga kumwegera bakamwigisha ubundi akamenya uko yabyitwaramo mugihe ari mu baslamu naho ubundi yarahohotewe da!usibye ko nawe amaboko yose yarayarangije,nsibye ko azambara umupira wamaboko maremare ko mbona mwujosi naho mpabona ibisanka tatoo azarigenzate?keretse narikuraho sinon ntibizamworohera
UBUNDI KUKI ABANTU BATEMERA YESU BAKEMERA MOHAMED CYAKOZA SINGENDERA KUMAHAME YA KISIRAMU MURAKOZE.
nimugyd muhuza ibintu bidahuye kandi ikindi mukwiye kumenya nuko uriya mugabo siwe yesu bamugereranije.
Yesu n’umugabo ukomeye. Ariko twekwiyibagiza ko benshi bazatukwa ndetse bakicwa bazira izina rya Yesu. Awo musore rero niba yaramwishushanijeho amwemera kandi agamije gusakaza Izina Rye ku isi hose ndetse no kubatari abayahudi ba abanyamahanga Izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.
Comments are closed.