Bwambere nyuma ya SIKANDARI, Giggs yahuye na musambane we
Mu rusisiro rw’umujyi wa Manchester kuri uyu wa gatatu, Ryan Giggs ari kumwe na Madamu we Stacey, yakubitanye na Natasha bahoze basambana rwihishwa bikaza kujya ku karubanda. Guhura kwabo batatu ntikwabaye ibya gicuti, kuko ubwo basangaga Natasha ategereje murumuna we ngo ave mukazi, bamwandagaje.
Uyu Natasha wahoze ari Umugore wabo (umugore wa murumuna wa Rhodri Giggs) ni ubwambere yari ahuye na Ryan Giggs kuva ibyabo byajya hanze. Umugore wa Giggs niwe wahise ashotora, atuka Natasha ati: “Salope!”
Uyu Natasha yahise yiyicarira mu modoka ye arindira ko Stacey n’umugabo we bagenda, ariko Stacey uyu waciwe inyuma arakomeza, abwira uyu Natasha ati :” uri umwanda w’umusambanyi gusa” aha umugabo we Giggs nibwo yahise amukurura kuko yari hafi kumusingira.
Mbere y’uko bagenda, Giggs, ukinira ikipe ya Manchester United, nawe yagateyemo abwira Natasha ati: “Ngirango warabibonye ko nta gahunda nari ngufiteho, byari ibyo kwiryamanira gusa” maze babona kwatsa imodoka yabo baragenda nkuko tubikesha daily star. Ageze imbere gato Giggs yongeyeho ati: “ wacuruje inkuru ngo ubone amafaranga hein? Waguze amabere mashya?” umwe mu babibonye ku muhanda niko yatangaje.
Nyuma yo kumwibasira ari babiri, aka gahinda ka Natasha yagiye agatura twitter ye aho yanditse ati: “ Uyu munsi nahuye n’akaga ubwo natukwaga n’umuntu nari nzi ko ntazongera kubona mu buzima”
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
ubundi bitch nkizi kuzitera fucker biremewe
ntibikwiye guca inyuma uwo mwashakanye kuko biragutamaza munyuma
What is musambane we? you should use another term!
birarenze
Comments are closed.