Ikipe ya Manchester United yatangiye urugamba rwo kuba yasinyisha nanone umukinnyi Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi. Manchester ngo iratekereza ko iza gufatira ku kuba uyu musore i Madrid atanezerewe no kugenda kwa Mourinho bityo bakaba bahera aho bakamugarura i Old Trafford. Manchester United ngo yiteguye gutanga miliyoni 65 z’amapound ndetse ikagerekaho n’umukinnyi kugirango uyu musore […]Irambuye
Mbuyu Twite umunyecongo wagizwe umunyarwanda ku kazina ka Gasana Eric yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi. Hari hashize iminsi uyu myugariro ategerejwe ngo asange abandi i Rubavu aho bari bakomeze kwitegura imikino mpuzamahanga Umutoza Eric Nshimiyimana abajijwe niba hari icyo azi ku kutitabira kwa Mbuyu yatangaje ko uyu mukinnyi yari yaragiye iwabo muri Congo avuga […]Irambuye
Amahirwe yari asigaye yo kuba yasohokera u Rwanda ku ikipe ya APR kwari ugutwara igikombe cy’amahoro ariko izi nzozi zarangiye none kuwa gatandatu mu mukino wa 1/2 batsinzwemo na AS Kigali kuri za Penaliti. Uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1 ku busa bwa APR FC igitego cyatsinzwe na Laufit Mavugo. Uyu wari umukino […]Irambuye
Umukinnyi w’ikipe ya Royal Antwerp yo mu bubirigi ndetse unakinira ikipe y’igihugu Amavubi Salomon Nirisarike arifuza kuva muri iyi kipe agashakisha indi kipe yo ku rwego rwisumbuye nyuma yo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere ku mugabane w’iburayi. Ibi uyu mukinnyi uri kumwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi mu mwiherero i Rubavu akaba yabitangaje na nyuma […]Irambuye
Inkuru yabaye kimomo hose ko Jose Mourinho umutoza wagize ibihe byiza o Londres ndetse akereka Isi ko ashoboye yagarutse mu ikipe ya Chelsea FC nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishyira ku karubanda. Uyu mutoza warushije abandi bose batoje Chelsea ibigwi ku mugaragaro yasezeye ku bwumvikane na Real Madrid, amakuru ubu ariho ni uko yamaze kumvikana na […]Irambuye
Ku bufatanye na CNLG, Ministeri y’Umuco na Siporo na Comite National Olympique hateguwe amarushanwa yahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amarushanwa azaba mu mikino hafi yose mu gihugu muri week end ya tariki 7, 8 n’iya 9 Kamena 2013. Iyi gahunda ndende iteye itya: Imikino yo kwibuka abakinnyi b’imikino itandukanye bazize 1-2/6/2013 : Volleyball 1/6/2013: Imikino yo […]Irambuye
Romelu Lukaku azagaruka muri Chelsea FC muri ‘Saison’ itaha nkuko byemezwa na The Sun. Iki kinyamakuru kandi kirahamya cyane ko Mourinho ariwe uzaba ari gutoza iyi kipe, uyu munya Portugal ngo yaba ashaka guhindura Lukaku akamugira nka Drogba yahoranye. Romelu Lukaku umwaka utaha muri Chelsea ngo azahabona amahirwe yo kujya mu kibuga bitewe n’uko umutoza […]Irambuye
Police FC yamaze kumvikana n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Uganda Sam Simbwa yo gutoza iyi kipe nkuko byemezwa n’umuyobozi wa Police FC Alphonse Katarebe. Katarebe, wari i Bujumbura, yatangaje ko nubwo batarashyira umukono ku masezerano ariko ubwumvikane bwagezweho ngo azaze gutoza ikipe ya Police FC. Abajijwe n’amaradio yo mu Rwanda niba koko agiye kuza gutoza […]Irambuye
Abafana ba Rayon Sports bari bacyereye ibirori, umunsi wa none wari amateka yo guhabwa igikombe batsidiye uyu mwaka nyuma y’iminsi irenga 3825 bagitegereje, bagihawe ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade Amahoro warangiye ariko batsinzwe na Espoir FC ibitego 3 -2. Abantu bagera nko ku bihumbi 10 bari baje hafi ya bose ari ubururu n’umweru […]Irambuye
David Gill umuyobozi w’ikipe ya Manchester United ushinzwe abakinnyi binjira n’abasohoka (Transfer) atangaza ko umukinnyi Wayne Rooney afite icyizere ko azaguma muri iyi kipe. Rooney w’imyaka 27 akaba yarasabye iyi kipe ko yayivamo mu mpera z’uku kwezi. David Gill ati:” Mfite ikizere ko azaba ahari umwaka utaha, n’umukinnyi mwiza kandi Manchester United ntiyigeze yifuza gutakaza […]Irambuye