Digiqole ad

AS Kigali yasezereye APR FC mu gikombe cy’amahoro

Amahirwe yari asigaye yo kuba yasohokera u Rwanda ku ikipe ya APR kwari ugutwara igikombe cy’amahoro ariko izi nzozi zarangiye none kuwa gatandatu mu mukino wa 1/2 batsinzwemo na AS Kigali kuri za Penaliti.

DSCN8384-d7b52
AS Kigali ishobora guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafrica niramuka itwaye igikombe cy’Amahoro

Uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1 ku busa bwa APR FC  igitego cyatsinzwe na Laufit Mavugo.

Uyu wari umukino wo kwishyura uwari wabanje aho APR yari nayo yatsinze 1 – 0, byatumye rero hitabazwa za penaliti kuko zanganyaga 1 – 1 mu mikino yombi.

APR yabashije kwinjiza penaliti ebyiri naho AS Kigali yinjiza enye ikomeza ityo. Sekamana Maxime na Erinc Nsabimana nibo bahushije Penaliti zabo zafashwe n’umuzamu Mvuyekure.

Ikipe ya AS Kigali ikaba itegereje ikipe bizakina ku mukino wa nyuma izava hagati ya Bugesera FC na AS Muhanga mu mukino uzaba kuwa gatatu tariki 5 Kamena 2013 i Muhanga.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • courage kuri AS kgli, pole kuri APR, ndatekerezako icyo aricyo kiranga ruhango!!! icyo aricyo.nibategure ubutaha!!bizakunda ndi fan Gikundiro.

  • genda APR uragasize peeeeeeeee

  • Igikona kizasigara ku rugo uno mwaka nacyo cyunve uko bimera sha!! Uziko nanyuze nyamirambo amababa yuzuye ikirere nkayoberwa, naho igikona bagipfuye!!!!! hahahaa! mwihangane sha bafana mwe, ni ugukosora ubutaha mukazaba mufite ikipe ityaye!

  • hahha igikona gisigaye kurugo? ngo bakinisha abana babanyarwanda? aha mugihe muzaba mukinisha abanyarwanda gusa ntakipe nimwe muzongera gutwara igikombe, ariko ubu ko mutsinzwe noneho murareka politique yabanyarwanda ubanza noneho feri yambere mujya kuzana abo muri brezil nahandi??, mujye mwemeraa ko foot abanyarwanda yatwihishe , kandi umwana aronka ntasw…….

  • Umufundi ushaje arara izamu koko!! Ya mafranga baguraga abakinnyi bagasaguraho ayo guha ruswa abasifuzi se yagiyehe makagira Gitare mwe??

    Biriya bintu ntibyari kuramba koko.

  • Bravo kuri gardien wa AS Kigali.Werekanye ko ubizi kabisa.Sinzi aho abatoranya amavubi makuru bareba.Kugera kumukino wa nyuma w’icy’amahoro!!!Bravooooooooo

  • Iyi kipe ya AS Kigali nayemeye pee! Umuzamu azi icyo gukora, kandi arabikwiye kuko urabona ko ari muremure, ntabwo yirara akunda ikipe ye cyane, nakomeze imyitozo azagera kure.

  • Ahahahahahaaa.sha ko twabitwaze murikuki?ubundi n’umukozi agenerwa ikiruhuko runaka.ntawusangira nudakoramo.ubuse izo gikundiro itagitwara ngo mwerekaneko murabasogongezi mpuzamahanga amustel na mutsug byari kuzamuka!twe turaba sportif mwabanamwe.twe tuzi uko ibikombe 6 bimera ariko mwe ntimuzi uko ibikombe mirongo(mumyaka 19 sur v pl)bimera.

  • Mwibaze umuzamu watsinzwe ibitego 4 mu mukino umwe, akaba atsinzwe izo penaliti zose ngo niwe ugiye kurindira ikipe y’igihugu da! Abayobozi b’umupira muri uru Rwanda, igihe kirageze ngo imikino ireke kuba ASBL!! Imikino igomba kugaruza amafaranga aba yashowemo kuko ikipe y’umupira atari ikigo cy’imfubyi cyangwa ikigo cy’amashuri.
    APR rero kuba itazasohoka uyu mwaka; ntacyo n’ubundi yajyaga kuzana hanze y’igihugu, kwari ukwitemberera gusa.

  • A P R yihangane kabisa isigare kurugo kuko byayinaniye 2

  • Sha turaje dushake abakinnyi umwaka utaha ntawuzongera kudusuzugura aka kageni.

  • Ibintu byose tujye tubiha igihe kandi ngo nta mvura idahita.APR yari ikanyujijeho itwara ibikombe ibyo ikwiye n’ibyo idakwiye none dore uko biyigendekeye.none se ko abakinnyi bayo aribo bahamagawe mu mavubi ari benshi ni ukuvuga ko ifite abakinnyi badashoboye?mbona ko habuze morale muri équipe.

  • Muteteli=igikona=APR nimwihangane ka ruswa mubasifuzi nikaboneka muzongera mutete mama!!!! (apana gukina)

  • UYU MWAKA RAYON YANGAJE UMUKOZI WO MURUGO MUSHYASHYA UZAJYA AYISIGARIRA KURUGO AKOZA IBYOMBO AKANARERA UMWANA UWO MUKOZI YITWA APR FC

  • Ndi umufana wa rayon sport , gusa sinasonga APR FC kuko muri ruhago habaho igihe ikipe igira ibihe byiza n’ibibi. Ubwo nicyo gihe irimo, mboneyeho gushimira abafana ba Gikundiro bayigumye inyuma mu bihe bibi yagize, ngaya cyane aba APR FC baba bashaka gutsinda. Pole APR FC mutegure ibyejo hazaza ibindi byo ni ukonguko byagenze. Bravo Gikundiro, bravo As Kigali.

  • APR wihangane, ufite abadefenseur basekeje hari uwitwa hervéiyo yakinnye mutsindwa nk’abadahari.Mujye mwitondera recrutement yanyu! haje ibimenyane niho ibintu bipfira!

  • aba rayon mubonye uruvugiro akanya gato none induru muyihaye umunwa ubwo se murabona muzarenga 1/64

Comments are closed.

en_USEnglish