Manchester United ifite ikizere ko Rooney azayiguma mo
David Gill umuyobozi w’ikipe ya Manchester United ushinzwe abakinnyi binjira n’abasohoka (Transfer) atangaza ko umukinnyi Wayne Rooney afite icyizere ko azaguma muri iyi kipe. Rooney w’imyaka 27 akaba yarasabye iyi kipe ko yayivamo mu mpera z’uku kwezi.
David Gill ati:” Mfite ikizere ko azaba ahari umwaka utaha, n’umukinnyi mwiza kandi Manchester United ntiyigeze yifuza gutakaza abakinnyi beza bayo, mfite ikizere ko Rooney azaba akinira Old Trafford umwaka utaha”.
Ejo hazaza ha Rooney haba hakemangwa muri iyi kipe kuko uyu mukinnyi ha mbere aha yatangaje ko ashaka kuva muri iyi kipe dore ko ava muri Everton nabwo yari yagiranye ubwumvikane buke n’umutoza David Moyes ubu wahawe akazi ko kuyobora Manchester United imyaka itandatu iri imbere. Akaba ari inshuro ya kabiri Wayne Rooney ashatse kuva muri Manchester united, ariko iyi kipe ikinangira.
Rooney akaba ataranitabiriye umukino wa nyuma Manchester United yakinnye na Swansea ubwo Fergurson yasezeraga k’umugaragaro kuko umugore we Collen yiteguraga umwana umuhungu wabo wa kabiri,bivugwa ko ukuza kwa David Moyes kwahinduye ibitekerezo bya Rooney.
David Gill mu nama ya UEFA i Londres mu bwongereza akaba yatangaje ko ubwo Fergurson yakoranaga bwa nyuma inama n’abanyamakuru icyibazo cya Rooney na Moyes cyari kw’Isonga.
Rooney yageze I Old Trafford aguzwe miliyoni 27 z’amapawundi mu mwaka wa 2004, yatsinze ibitego 197 mu mikino 402.
BBC
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
ABAMUSHAKA NIBACECEKE