Digiqole ad

Chelsea FC: Mourinho yagarutse!!

Inkuru yabaye kimomo hose ko Jose Mourinho umutoza wagize ibihe byiza o Londres ndetse akereka Isi ko ashoboye yagarutse mu ikipe ya Chelsea FC nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishyira ku karubanda.

Yagarutse aho yagize ibihe byiza
Yagarutse aho yagize ibihe byiza

Uyu mutoza warushije abandi bose batoje Chelsea ibigwi ku mugaragaro yasezeye ku bwumvikane na Real Madrid, amakuru ubu ariho ni uko yamaze kumvikana na Chelsea, ndetse no yaba yarasinye kuwa kabiri w’iki cyumweru ariko batarabishyira ku mugaragaro.

Ikinyamakuru Metro ndetse na TheSun biremeza ko yaje i Londres ku bwumvikane bushingiye kuri miliyoni 40 z’amapound azahembwa mu gihe cy’imyaka ine. Kuwa gatandatu ngo nibwo bazabishyira ku mugaragaro amaze gukina umukino wa nyuma ari gutoza Real Madrid izaba yakiriye Osasuna i Bernabeu.

Umwe mu bantu bakomeye muri Chelsea yabwiye Metro ati “ Nta cyo guhisha, Mourinho ni umuntu wa Chelsea nanone. Buri wese arishimye cyane ko agarutse, ikipe, abakinnyi ndetse n’abafana. Turamutegereje cyane ngo atangire akazi.”

Ku bafana ba Chelsea iyi ngo ni inkuru nziza cyane kuko kuva yahava iyi kipe itongeye kumera neza uretse agahenge yabonye iri kumwe n’umutoza Roberto Di Matteo.

Mourinho aje gusimbura Rafael Benitez wagakoze nk’inzibacyuho ubu akaba nawe yabonye akazi gashya mu ikipe ya Naples mu kiciro cya mbere mu Ubutaliyani ahari hirukanywe umutoza Walter Mazzari.

Mu ikipe ya Chelsea, Mourinho yahatwaye ibikombe bitandatu mu myaka itatu gusa niyo mpamvu abafana bamwiyumvamo. Yaba muri Inter de Milan na Real Madrid nubwo naho yagiye ahatwara ibikombe ariko muri Chelsea niho yegukanye byinshi mu gihe gito.

Nyuma yo kuva i Londres uyu mugabo yari yatangaje ko cyera cyangwa vuba byanze bikunze azahagaruka kuko ahafata nk’ahandi mu rugo iwe.

Yarabakundaga nabo bakamukunda none barasubiranye
Yarabakundaga nabo bakamukunda none barasubiranye

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Murinho aracyenewe cyane kuko yumvikana nabariya bakinnyi ba the blues cyane nka Telly, cole, Lampard, Michel kandi ubonako aribo bica bakanakiza Chelsea

  • uwo musaza niwe warukenewe naho squad turayifite nubwo hakenewe striker ukomeye cyane

  • Iyi foto inyibukije ibihe byiza twagize na Murinho na Drogba numva amarira ambunze mu maso kubera imvamutima!

  • murinho twishyimiye kumubona aduhe ibikombe

  • Uwamwirukanye ntaho yagiye, akenyere yiruke ama equipe yose.

  • Kuza ku musaza jose ni inkunga ikomeye ateye the bleus igihe niki cyo kwisubiza ibikombe byacu

  • Ukugaruka kwa Murinho muri Chelsea n’ibyishimo kubafana ikipe ariko D.Drogba we ntabwo ateganya kuyigarukamo?

  • nyeneye ubufasha byanyu

  • Ariko njye nk umufana wa Chelsea kuva nkiga NUR,Mourinho twaramukundaga ahubwo nuko Atari yaratumenyereje gutsindwa niyo mpamvu yirukanywe, kuba agarutse na Sir. Ferguson akagenda bifite icyo bisobanuye kuko après Chelsea yakoze amateka ahandi hatari mu bwongereza. Mujye mushyiraho comment zacu zose pease.

Comments are closed.

en_USEnglish