15 bitabye Imana nyuma y’umukino wa V. Club na TP Mazembe
Abantu 15 n’inkomere 20 nibo babaruwe bapfuye mu mirwano yakurikiye umukino wahuzaga ikipe ya TP Mazembe na V Club kuri uyu wa 11 Gicurasi kuri stade Tata Raphaël de Kinshasa. Iyi mibare ishobora kuza guhinduka nk’uko byatangajwe na Television ya Congo.
V. Club na Mazembe zakinaga umukino wa nyuma muri division I, umukino wari urangiye ikipe ya Mazembe y’i Lubumbashi muri Katanga itsinze V Club igitego 1-0.
Abari kuri uyu mukino bavuga ko wari wagenze neza mu kibuga kugeza ugiye kurangira. Abafana ba V.Club bari bicaye hose muri Stade ntibihanganiye gutsindwa kw’ikipe yabo maze batangira kujugunya ibintu mu kibuga byatumaga umusifuzi ageraho akaba ahagaritse umukino.
Kabulo Mwana Kabulo ushinzwe Imikino kuri RTNC, Televiziyo y’igihugu, yatangaje k obo umukino batawucishijeho kuko bakigera ku kibuga imodoka ikora akazi ya Televiziyo bayiteye amabuye bituma bafata umwanzuro wo kudacishaho uyu mukino uri kuba kubera impamvu z’umutekano.
Ku munota wa 90 w’umukino byari bikiri 1 – 0 bwa V.Club, umusifuzi yongeyeho iminota 5 y’inyongera abafana barushaho gukaza umurego mu kujugunya ibintu mu kibuga, biba ngombwa ko umusifuzi arangiza umukino imburagihe.
Abafana bakomeje uru rugomo, Polisi iratabara ibateramo ibyuka biryana mu maso, imirwano ibashyamiranya na Polisi, abandi Babura uko basohoka, urukuta rumwe rwa stade rwitura hasi urugi rumwe ruramenwa inkomere n’imfu biba aho kuko hari n’abihimuraga ku bafana ba Mazembe usibye no kurwana na Polisi.
Ubusanzwe imikino ya Mazembe na V.Club n’ubundi isanzwe ibera mu cyuka kibi kubera guhangana gukomeye kw’aya makipe, ariko kuzamo n’urugomo kenshi nyuma y’umukino.
Mu mukino ubanza abayobozi b’ikipe ya V.Club bari batangaje ko ikipe yabo yafashwe nabi cyane i Lubumbashi kwa Mazembe. Ibintu ariko Mazembe yahakanye cyane, kuko ngo ikipe ya V.Club bari bayitsinze 4 – 0 bayirusha bigaragara.
Kuri uyu mukino ariko nabwo habayeho gukozanyaho mu kibuga ndetse biza kuviramo kapiteni wa V.Club Patou Ebunga guhagarikwa imikino ine kubera imyitwarire mibi.
Mu 2009 ubwo ikipe ya Mazembe yazaga gukina i Kigali abakinnyi bagaragaje imyiwarire idasanzwe, ndetse umwe muri bo akubita umugeri ukomeye umusifuzi mu rubavu, ibintu byatunguye abantu cyane.
Mu kwezi gushize abafana b’ikipe ya Rayon Sports bagaragaje imyitwarire idasanzwe nyuma y’uko ikipe yabo inganyije na AS Kigali hakaba imvururu ku kibuga ziturutse kuri bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza wabo bashatse kwihaniza umusifuzi nyuma y’umukino bikavamo ko n’abafana batera mu kibuga ibintu birimo n’inkari.
Kuri iki cyumweru bwo bikaba byabaye bibi cyane kuko abantu 15 bo babuze ubuzima ku kibuga. Nyamara umuririmbyi Casimir Zao Zoba we yaririmbye ko Football atari intambara.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se Rayon Sport uyizanyemo ute ?!
@Kamali, Rayon Sports ayizanyemo ngo yerekane ko bishya bishyira bishyito. N’aba banyekongo batangiye nkakuriya badahanwe barakomeza none dore bivuyemo urupfu rw’abantu rutari ngombwa. Le Football n’est pas la guerre.
Keza kabyare waritse amazi y’umutsima,Igiti kigororwa kikiri gito.ariko aba baturanyi bakunda kurwana mu mupira si cyane ngo birangire amahoro.ahubwo Rayon de guerre nako sport irebereho ntikongere pe.
reka abanyecongo nta discipline bagira! ibintu byabo byose biba ari intambara kubera imitwe ikomeye yabo! bajye bakuramo codes niba bashaka amahoro niba batsinzwe bemere ko bibaho bareke kwigira intagondwa.biriya ntibyagera iwacu i rda
rayon sport ijemo ite ariko jye narumiwe nabanyamakuru bacu kbsa
Ariko ntimwirata!!!!!!!
Rayon ijemo ite se ibyo abafana bayo bakoze ntibijya gusa n’ibi?
Ahubwo mubyitondere dore ahandi barapfa, mushatse mwagabanya hooliganism mwitiranya no gukunda Rayon
Ngaha aho nibereye, Zao Zoba koko yarabiririmbye
Comments are closed.