Digiqole ad

Tugomba gutsinda u Rwanda i Libreville – Rigobert Nzamba

Umutoza w’ikipe ya Gabon y’ingimbi yatangaje, nyuma yo kunyana n’Amavubi y’ingimbi, ko byanze bikunze iyi kipe y’u Rwanda niza iwabo mu byumweru bibiri biri imbere bazayikuramo. Ni nyuma yo kunganya ubusa ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.

Rigobert Nzamba nyuma yo kunganya n'Amavubi y'ingimbi
Rigobert Nzamba nyuma yo kunganya n’Amavubi y’ingimbi

Umukino utari ushamaje ku mpande zombi, Amavubi y’umutoza Richard Tardy yagerageje gusatira kenshi ariko abasore ba Gabon bagahagarara neza kugeza umukino urangiye ntawurebye mu izamu ry’undi.

Richard Tardy yari yakinishije bamwe mu basore beza ubu u Rwanda rufite mu mupira w’amaguru w’ingimbi barimo umuzamu Kwizera Olivier wa APR FC, Rutanga Eric wa APR FC, myugariro Bishira Latif, Robert Ndatimana, Mushimiyimana Mohamed n’abasore nka Sekamana Maxime.

Umunyezamu w’ikipe ya FC Mounana Patrick Menene Mekosso yakuyemo uburyo bubiri bwiza bwari bwabazwe bw’umusore Jean Paul Niyonzima watahaga izamu.

Umutoza Richard Tardy yaje gushyiramo Patrick Sibomana bita Pappy wagerageje kongera imbaraga mu gusatira ariko nawe ntiyagira icyo ahindura mu kunyeganyeza inshundura byari byananiranye.

Ikipe ya Gabon nayo ikaba yabonye bumwe mu buryo bwiza bwabaga bwabazwe ariko ba myugariro barimo Neza Anderson bagahagarara neza.

Gabon nayo ikaba yari yakoze ku basore bayo beza barimo n’abakina mu mahanga nk’ababigize umwuga.

Nyuma yo kunganya umutoza wa Gabon Rigobert Nzamba yavuze ko yabonye Amavubi ari ikipe itoroshye kandi yo kwitondera ariko byanze bikunze umusaruro avanye i Kigali uzatuma boroherwa n’umukino wo kwishyura i Libreville.

Umutoza Richard Tardy we yatangaje ko ibintu bitararangira agifite amahirwe.

Uyu wari umukino ubanza w’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Africa U20 kizabera muri Senegal mu 2015. Umukino wo kwsihyura uzaba tariki ya 24 Gicurasi.

IMG_5818
Ikipe y’Amavubi y’ingimbi yabanje mu kibuga
IMG_5815
Ikipe ya Gabon yabashije guhagarara neza ntitsindwe igitego i Kigali
IMG_5822
Ba kapiteni b’amakipe yombi hamwe n’abasifuzi bo muri Eritrea basifuye uyu mukino
IMG_5828
Abasore b’Amavubi batangiye bagerageza kugumana umupira no gusatira, mu minota 10 ya mbere babonye corner kicks eshatu
IMG_5843
Fitina Omborenga, umusore w’Amavubi ukina hagati muri Kiyovu Sports ku mupira
IMG_5848
Iradukunda Bertrand agerageza gusatira Gabon
IMG_5874
Abakinnyi ba Gabon bagaragaje ubuhanga mu kugarira
IMG_5878
Bagaragaje ubuhanga kandi mu kugumana umupira no kugerageza guhanahana neza mu kibuga
IMG_5880
Fitina Omborenga agerageza gusatira izamu rya Gabon abasore nabo bakitanga uko bashoboye
IMG_5889
Umutoza Richard Tardy ategereje n’icyizere ko hari igihinduka ikipe ye ikabona igitego, nubwo atari ko byagenze
IMG_5903
Neza Anderson myugariro w’Amavubi akaba na kapiteni wabo, uyu musore uri gukina mu ishuri ry’umupira muri Espagne yavuze ko umukino utaha bazakora iyo bwabaga

Photos/Paul Nkurunziza

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntagishya na FERWAFA ikora kuriya, yabaye umugaragu wikipe imwe gusaaaaaaaaa! puuuuuuu

Comments are closed.

en_USEnglish