Isonga FC nayo yazamutse mu kiciro cya mbere itsinze SEC Academy
Ikipe y’Isonga yabashije kubona umwanya wo kuzakina icyiciro cya mbere 2014-2015 nyuma yo kunganya n’ikipe ya Sec Academy igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waranzwe n’ishyaka ryinshi cyane kuri uyu wa 14 Gicurasi ku Kicukiro.
Uyu mukino wo kwishyura (Isonga 1 – 0 SEC mu wabanje) waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ndetse no guhererekanya biryoheye amaso y’abafana, byagaragaraga ko ari amakipe aziranye cyane.
Isonga niyo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere nyuma SEC iza kwishyura igitego kuri penaliti itavuzweho rumwe na benshi cyane ko bamwe bemezaga ko atari yo ariko umusifuzi wo kuruhande aza kuyitanga.
Iyi Penaliti yaje guterwa ariko umuzamu w’Isonga Kimenyi Yves, werekanye ubuhanga muri uyu mukino, ayikuramo umusifuzi wo kuruhande ayisubirishamo agaragaje ko umuzamu Kimenyi yasohotse mw’izamu mbere y’uko utera penaliti atera.
Ibi ntibyashimishije abakunzi b’Isonga FC bari aho gusa biba ibyishimo bikomeye ku bafanaga SEC.
Uwayiteye mbere ayisubiyemo yayikubise ku mutambiko w’izamu umupira uridunda ugaruka ugana imbere y’izamu, umusifuzi wari waje kwegera izamu yemeza ko widunze mu izamu ukagaruka hanze, bityo SEC iba yishyuye iki gitego, gusa igisabwa ikindi ngo nibura amahirwe yayo yiyongere.
Umukino wakomeje kugeza ku munota wa nyuma ikipe zombi zinganya igitego 1-1. Kuko ku mukino ubanza ikipe y’Isonga ku kibuga cyayo yari yabashije gutsinda ikipe ya SEC Academy igitego 1-0 byahise biyifasha kuba ariyo izamuka mu cyiciro cya mbere ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Yves Rwasamanzi umutoza w’Isonga FC yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino ko yishimye cyane kuba asubije ikipe mu cyiciro cya mbere n’ubwo bitari byoroshye.
Isonga FC ubwo yasubiraga mu kiciro cya kabiri, bari batangaje ko nta gahunda yo kugaruka mu kiciro cya mbere kuko bifuza kuguma mu byo kuzamura abana bakiri bato.
Nyuma yo kugaruka mu kiciro cya mbere uyu munsi, Gregoire Muramira umuyobozi wa Isonga FC bo bari mu marushanwa mu kiciro cya kabiri kandi bitari gushoboka ko bitsindisha ngo nuko badashaka kujya mu kiciro cya mbere.
Muramira yagize ati “Ntitwari kwitsindisha ngo dukunde ntituzajye mu cyiciro cya mbere ,nibaza ko abakosheje ari abataradutsinze”
Muramira avuga ko ari amahirwe bagize kongera kuzamura urwego rw’imikinire rw’abana b’Isonga FC kuko bazabona amarushanwa yisumbuyeho kuyobabonana.
Ikipe y’Isonga izamukanye mu kiciro cya mbere na Sunrise FC yo yabonye uyu mwanya ku wa gatandatu ushize nyuma yo kunganya na Bugesera FC igitego 1-1 i Rwamagana ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Photos/P Nkurunziza
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com