4 Nzeri 2014 – Theogene Ntampaka umuyobozi wa Rayon Sport yemereye Umuseke ko iyi kipe iri mu biganiro na Iranzi Jean Claude umukinnyi wa APR FC. Ntampaka avuga ko ibiganiro barimo n’uyu mukinnyi wo hagati ntacyo birageraho kugeza ubu. Iranzi yarangije amasezerano yari afite muri APR FC, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yari […]Irambuye
Shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere 2014/2015 mu Rwanda iratangira tariki ya 20 Nzeri 2014, kubera ingaruka z’ikibazo cy’uwiswe Daddy Birori ubu abandi bakinnyi b’abanyamahanga bahawe amazina bari mu mazi abiri kuko FERWAFA yabahaye icyumweru kimwe bakaba bashatse ibyangombwa bibaranga bitari ibyo bahawe bageze mu Rwanda. Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye […]Irambuye
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine aratangaza ko atazigera yegura kabone n’ubwo u Rwanda rwamaze gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2015 kuko ngo gahunda ye ari ugutegura ikipe y’u Rwanda izakina igikombe cy’Africa (CHAN) cya 2016 kizabera mu Rwanda. Avuga kubijyanye n’ahazaza he mu ikipe y’igihugu Amavubi, Philip Constantine yagize ati […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Nzeli 2014 nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bazabona agahimbaza musyi kabo ko ku umukino wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville Congo mu mukino wo kwishyura Amavubi agatsinda ibitego 2-0, n’ubwo batazakomeza mu mikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu marushanwa y’igikombe cy’Afrika cya 2015 mu gihugu cya Maroc. Aba bakinnyi […]Irambuye
Urukurikirane rw’ibibazo, umukinnyi Taddy Agiti Etekiama yabibajijwe n’akanama ka CAF mu rwego rwo kumenya izingiro riri hagati y’ikibazo cyazamuwe na Congo Brazzaville, ibisubizo bya Etekiama wiswe Birori Daddy kugira ngo akinire ikipe y’igihugu Amavubi ni byo byatumye u Rwanda rufatirwa imyanzuro yo guhagarikwa. Iri bazwa ryabaye tariki ya 11 Kanama 2014, Taddy Etekiama akaba yaravuze […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF yanzuye ye ko ubujurire bw’u Rwanda ku cyemezo cyo kuruhagarika mu marushanwa yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu nta shingiro bufite. Ni umwanzuro wari umaze amasaha agera kuri 72 utegerejwe cyane nyuma y’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuwa gatatu […]Irambuye
Mu muhango wabereye I Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri habaye tombora yagaragaje uko amakipe yatsindiye gukomeza mu cyiciro cy’amatsinda y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi mu mupira w’amaguru (UEFA Champions league). Amatsiko menshi aba ari ku makipe akomeye nka Real Madrid yanegukanye iri rushanwa umwaka […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi n’abanyamatego b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ibisobanuro k’ubujurire u Rwanda rwatanze, ubu yaba abanyarwanda ndetse n’abanyekongo buri ruhande rufite amatsiko ku myanzuro ya CAF. Bony Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko u Rwanda rw’isobanuye neza rutanga ibimenyetso bifatika birurengera ku mwanzuro wo guhagarika Amavubi mu marushanwa […]Irambuye
Nyuma y’uko u Rwanda rurezwe na Congo Brazzaville ndetse rukaza gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa cya 2015 kubera ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite ibimuranga bibiri. U Rwanda rwarajuriye, kuri uyu wa 27 Kanama nimugoroba nibwo umwanzuro kuri ubu bujurire uza gutangwa i Cairo mu Misiri. Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda barangajwe […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 nibwo umukinnyi Ndikumana Hamad Kataut yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Espoir i Rusizi. Albert Nsengiyumva umuyobozi w’iyi kipe yabwiye Umuseke ko bamaze kumvikana na Kataut i Rusizi bagahita bamusinyisha. Gusa ngo bamuhaye uruhushya rwo kubanza kuza i Kigali gufata ibintu bye maze akerekeza i Rusizi gufatanya […]Irambuye