Ndikumana Hamad Kataut ageze i Rusizi mu ikipe ya Espoir
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 nibwo umukinnyi Ndikumana Hamad Kataut yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Espoir i Rusizi.
Albert Nsengiyumva umuyobozi w’iyi kipe yabwiye Umuseke ko bamaze kumvikana na Kataut i Rusizi bagahita bamusinyisha.
Gusa ngo bamuhaye uruhushya rwo kubanza kuza i Kigali gufata ibintu bye maze akerekeza i Rusizi gufatanya n’abandi kwitegura imikino ya shampionat y’u Rwanda biteganyijjwe ko izatangira mu kwezi gutaha.
Ndikumana Hamad ubu w’imyaka 35, azwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports no mu Amavubi yanabereye Kapiteni.
Uyu mukinnyi yaje kubigira umwuga yerekeza ku mugabane w’Uburayi akina mu Bubiligi no muri Cypre mbere y’uko hagati muri uyu mwaka aza mu ikipe ya Vital’o i Burundi aherutse kugaragara akinira mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Espoir yasinyishije na Andre Mazimpaka wigeze gukina muri Kiyovu Sports.
Aganira na Umuseke umuyobozi w’ikipe ya Espoir Nsengiyumva Albert yavuze ko basinyishije umukinnyi Katauti amasezerano y’umwaka umwe kugirango aze yerekere abakinnyi bakiri bato.
Nsengiyumva ati “ Katauti ni umwe mubakinnyi beza kandi bafite inararibonye kuburyo azadufashiriza abakinnyi bakiri bato mu ikipe yacu bakamureberaho.”
Nsengiyumva akomeza avuga ko atariwe wenyine bamaze gusinyisha ,ati “ usibye we twamaze no kuzana na Mazimpaka Andre wari umunyezamu muri Kiyovu nawe yari kumwe na Katauti muri Vitalo muri iyi CECAFA yaraye irangiye nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe”.
Muri Espoir, Kataut asanzeyo abandi bakinnyi bakuru nka Elias Ntaganda na Said Abedi bita Makasi. Iyi kipe ikaba ifite imikino iri kwitegura ya gicuti hakaba n’iyo imaze gukina n’ikipe imwe y’i Bukavu nk’uko umuyobozi wayo abyemeza.
Myugariro Ndikumana Hamad yakinnye mu makipe agera kuri 12, 11 yose ni ayo hanze y’u Rwanda harimo azwi nka Anderlecht yo mu Bubiligi, Gent nayo y’aho, Anorthosis Famagusta na AEL Limassol zo muri Cypre.
Photos/P Nkurunziza & P Muzogeye/UM– USEKE
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yayayaya! Katauti ageze muri Espoir kweli! Ibi nibyo bita gusazana ibibazo kuko ntiwakinira Andarlect ngo urangirize muri Espoir i Kamembe. Niyihangane kuko biragaragara ko afite ibibazo atari ugushaka gukina umupira w’amaguru gusa.
Katauti,umugabo nukora kugera ashizemo umwuka.Niyo waba ufite ibibazo,uri umugabo cyane kuko udashaka kuzasabiriza kandi wari warihaye.jye sinakwemeza ko uzanywe muri Espoir nuko ufite ibibazo,ariko niyo byaba byo,yaba ari inzira nziza yo kumenya uko ubyitwaramo.SINAKWIBAGIRWA ICYO WAMARIYE U RWANDA MUMUPIRA W’AMAGURU UREKE ABANTU BABA INDASHIMA GUSA.WARITANZE KANDI JYE NDABIGUSHIMIRA CYANE.
Comments are closed.