Abakinnyi b’Amavubi barahabwa agahimbaza musyi nubwo basezerewe
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Nzeli 2014 nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bazabona agahimbaza musyi kabo ko ku umukino wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville Congo mu mukino wo kwishyura Amavubi agatsinda ibitego 2-0, n’ubwo batazakomeza mu mikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu marushanwa y’igikombe cy’Afrika cya 2015 mu gihugu cya Maroc.
Aba bakinnyi nyuma yo gutsinda Congo kuri za penaliti, CAF yahagaritse Amavubi kubera ikibazo cy’umukinnyi Etekiama Agiti wiswe Daddy Birori wakinnye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Congo. Umukino wo kwishyura u Rwanda rwarishyuye rutsinda kuri za Penaliti, gusa kuva icyo gihe muri mpera za Nyakanga abakinnyi b’Amavubi bari batarabona agahimbazamusyi kabo k’iyo mikino.
Mulindahabi Olivier umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko bitarenze kuwa gatatu w’iki cyumweru abakinnyi baza kuba babonye agahimbazamusyi kabo.
Mbere yabwo hari hagaragajwe impungenge ko aba bakinnyi bashobroa kutabona ibyo bemerewe kubera ko Amavubi atagikomeje amarushanwa.
Mulindahabi ati “ Ariko kuba muzi ayo makuru bisa nkaho mubana nabo (abakinnyi) cyangwa munabonana mu kaganira muzababaze kuwa gatatu tariki niba batarayabona”
Abajijwe amafaranga azahabwa aba bakinnyi ,Mulindahabi yavuze ko bizaterwa n’ubushobozi FERWAFA izaba ifite.
Ubusanzwe aba basore bari bemerewe guhabwa amadorali 1500$ kuri buri mukinnyi nyuma yo gutsinda igihugu cya Gabon igitego 1-0 i Libreville ndetse na 3000$ kuri buri mukinnyi bemerewe ku umukino wa Congo kugeza ubu yose bakaba batari bayahabwa.
Ushyize mu manyarwanda ni asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana n’icyenda magana atanu nibura kuri buri mukinnyi.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW