Digiqole ad

Iranzi ari mu biganiro na Rayon

4 Nzeri 2014 – Theogene Ntampaka umuyobozi wa Rayon Sport yemereye Umuseke ko iyi kipe iri mu biganiro na Iranzi Jean Claude umukinnyi wa APR FC.

Iranzi Jean Claude ahanganye na Karim ku mukino wa Rayon Sports (UM-- USEKE Archives)
Iranzi Jean Claude ahanganye na Karim ku mukino wa Rayon Sports (UM– USEKE Archives)

Ntampaka avuga ko ibiganiro barimo n’uyu mukinnyi wo hagati ntacyo birageraho kugeza ubu.

Iranzi yarangije amasezerano yari afite muri APR FC, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yari yatangaje ko yumvikanye na Iranzi hasigaye gusinya amasezerano ariko ibi kugeza ubu ntibyabaye.

APR FC iherutse kuvana muri mukeba wayo Rayon Sports Djamal Mwiseneza umukinnyi warezwe n’iyi kipe y’i Nyanza mu Majyepfo.

Hari amakuru yavugaga ko Rayon yasinyishije umukinnyi Ciza Huessein, ibi Ntampaka avuga ko atari ukuri kuko batigeze bagirana amasezerano n’uyu mukinnyi wari muri Mukura Victory Sport.

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko umukinnyi Aphrodis Hategekimana bita Kanombe uyu munsi yakoze imyitozo mu ikipe i Nyanza kandi ikibazo cyose yaba afite bazakiganiraho nk’ikipe.

Kanombe ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon amaze iminsi ashaka kuyivamo akajya ahandi kuko atakibona umwanya wo gukinishwa. Mukura ni imwe mu makipe bivugwa ko yifuza Kanombe.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu muyobozi wa Rayon S rwose arasetsa! Ngo ikibazo Kanombe afite bazakiganiraho? Ryari se ko mwagombye kukiganiraho kigakemuka. Mumufite nk`umunyarwanda kandi umenyereye amarushanwa none muri kumukerensa kandi nta wuzi ah`ejo h`abanyamahanga mwagwije mu ikipe? Twizere ko mutabahaye contarat y`umwaka urenze umwe kuko ejo ejobundi wajya kumva ukumva FERWAFA yanzuye ko nta munyamahanga ugomba gukina mu ikipe mu Rwanda cg bakagira umwe gusa! Kanombe si umukinnyi mubi nimurangize ibye mwongere mumuhe icyizere. Ashobora kuba atari mu bihe byiza, arikomibyo nabyo biterwa n`abatoza. Bagombye kumenya psychologically ikitagenda kuri we ari ikihe bakamufasha kongera kugaruka mu bihe bye byiza byo guconga ruhago!

    • Iranzi kandi bikunze bigacamo nabyo byaba ari byiza kuko ni umukinnyi mwiza. Aho guha umunyamahanga menshi mwafata Iranzi yabemerera mukamusinyisha nka 3 years abyemeye cg se 2 years kuko igihe yazarambagizwa n`ikipe yo hanze ntabwo namwe mwahomba. Aracyari muto kandi arashoboye ahubwo mushyiremo agatege.

  • Iranzi aje muri Rayon byaba ari byiza. Ariko nkurikije ibiri kugaragara ubu muburyo bwo gushaka abakinnyi muri rayon, ibi nzabibara mbibonye. Buri gihe baba bavuga ngo bari mu biganiro, kandi aho baganiriye hose byagiye bitinda, bikarangira havuyemo zero, umukinnyi yigiriye ahandi. Wagirango nta gahunda baba bafite. Nizere ko iyi deal yo izashoboka. Ariko nubwo barimo bandisha umutima nzayigwa inyuma.

  • NANJYE NSETSWA N’UYU MUYOBOZI WA RAYON, AZI GUTANGA AMAKURU ADAFITE ICYO ATUMARIRA AKATURWAZA IMITIMA GUSA. NAJYE AVUGA IBIFATIKA NAHO GUHORA ATANGAZA NGO TURI MU BIGANIRO , TURI MU IBIGANIRO TURABIRAMBIWE. KURI KANOMBE MUGIRANGO IKIBAZO AFITE NI IKIHE URETSE KO URIYA MUTOZA MBONA YAMWISHYIZEMO NTAJYA AMUBANZA MU KIBUGA !!! NANJYE NDIWE NAGENDA KANDI NSANGA ABO ABANZAMO KU MWANYA WE, NTA N’UMURUSHA N’UMWE.

  • IRANZI AJE BYADUHOZA AMARIRA TWATEWE N’IGENDA RYA DJAMAR. ESE UBUNDI KUKI BITASHOBOKA KO BAMUTUZANIRA KO ASHOBOYE KANDI AKABA N’UMWANA W’UMUNYARWANDA !!!, IKIBAZO GUSA NI IBIGANIRO BY’UYU MU PREZIDA BITAJYA BISHIRA. ARIKO IYO AKOZE IBIGANIRO KABIRI GATATU BAMUCIKA BAMUCIKA NTIBIMUTERA ISONI ??? YEGO HARI UBWO EQUIPE IBA IDAFITE FRWS ARIKO YAKWITABAZA N’ABAFANA FRW AKAZABA YISHYURWA TWAKIRIYE IMIKINO. MERCI

  • ahubwo mwkitinda gusimyisha iranzi niba yemera kuko nimwiza pe.aducitse twaba duhombye.gutwara iranzi egal gutwara djamal.

  • Aba rayon sport Nimukifuze sibyiza iranzi mwamukurahe koko!! Urabona ariwe wajyagukinira amadeni kweli

  • na sina byarangiye aducitse ngirango ntamunyarwanda tugishaka gukinisha kombona arabanyamahanga gusa ese muri shampion tuzabigenza dute ahaaa nkantegereze ndebe uko bigenda

  • Iranzi bikunze byaba byiza. Ariko nkurikije ishyaka n’ubuhanga mbonana uriya mwana, APR ntiyamurekura. Mumuhe icyo ashaka cyose tumwegukane. Tumubonye Igikombe cya championat cyataha i Nyanza mba ndoga umwami.

  • Rwose bayobozi ba APR FC mutubabarire Iranzi ataducika ajya kwa Rayon sport oya rwose ntibikwiye ko twabura umukinnyi ukomeye nka Iranzi agatwarwa na Rayon itagira nakimwe iturusha

  • Bajye batubwira ibyarangiye kuko kujya mu binyamakuru uvuga ibyifuzo byawe utagira n’icyo ukora ngo bijye mu bikorwa ni ukuturangaza gusa nawe utiretse. Ubu Sina abacitse ate? Mwatubwiye ayo mubura tugateranya hakiri kare? Ariko ntiducike intege

  • iranzi ntaducike

  • Iranzi ni umukinnyi mwiza kandi w’Umunyarwanda n’ubwo bwose atangiye gukura bitandukanye n’ibyo bamwe bibwira ngo aracyari muto! Cyakora kumubona biragoye APR FC ikimukeneye, kandi n’iyo yaba itamukeneye ntibyakoroha ko imwemerera kujya kwa Mukeba n’ubwo yaba yararangizanyije nabo kuko turaziranye twese!
    Mbona mu byo Rayon Sports ikora byose ikwiye gushaka uko igumana Kanombe kandi ikamuha umwanya wo gukina kuko sintekereza ko Iranzi uwo amurusha cyane uretse gukabya kw’abafana! Naho abavuga ibya Sina bo sinzi icyo bashaka kuko yatorotse Rayon Sports bareba, agarutse ajya muri Police FC kandi ikibazo cye cy’amazina n’ubwenegihugu bye ntibirasobanuka!

  • Mbona mu buyobozi bwa Rayon sport harimo weakness cyane. Abafana bari bakwiye kujya bababaza ibibazo biri serious kuri gahunda y’ejo hazaza bafitiye ikipe.

  • Yewe akumiro kabaho Ntampaka ahora mubiganiro bidashira, mwibuke ibiganiro bya MURENZI byabaga ari uguhumbya no guhumbura akaba deal arayirangije ariko Ntampaka ahora aganira bidashira, ubwose arabona koko uwananiwe DJAMAL yashobora IRANZI amake yatwara ni million icumi kdi ari njye nazimuha niruka agasinya imyaka 3 mutangire mukanire abakinnyi bange basinya imyaka myinshi nubwo bahenda ntacyo amakipe kuko biruta guhora ugura ikipe yagira ngo iramenyeranye bakaba barayishenye ukongera ugatangira byanatuma umupira utera imbere kubera ikipe zaba zikomeye.

    Ferwafa icyo kintu ikige ikureho imyaka 2 bahere byibuza kuri 3 mwibaze nka Rayon; Robert , Abuba , Kanombe , Djihadi , Bakame , Mackenzi , Fuade , Kawunga bose umwaka utaha baraba barangije amasezerano kandi uko mbona ibiganiro byayo umusaruro bitanga bose bashobora kuzagenda buriya ndabarahiye Jean Marie ari kuri tageti azahita abayora yarakaniye ubuse ntiyahita isenyuka nguko as Kigali byagenze bakahura abakinnyi bayo bose bakomeye muyobozi wa Rayon inama nakugira tangira abo bakinnyi muvugane basinye batararangiza nurangara uzasigarana jezi zonyine usibyeko ntakizere mfite nkumufana wa rayon

  • uBUYOBOZI BWACU BUKORE CYANE KURUSHA KUVUGA, KUKO BYINSHI BYAVUZWE NTIBIKUNDA. BOSS, TUBWIRE ICYAKOZWE NIGIKENEWE NGO GIKORWE. IKINDI MUSHAKE UMUVUGIZI W’IKIPE KUKO WOWE URI PEREZIDA. UBUNDI UYU YAGOMBYE KUBA ARI PEREZIDA W’ABAFANA.

  • Ese Ntamopaka akora wenyine? Ikibazo cy’amafaranga se mwe mucyumva mute? None se niba ikipe yarakoze budget y’ibyo izakoresha harimo kugura abakinnyi n kubahemba ni ngombwa ngp ayo mafaranga abeoneke ku munsi wa mbere?

    None se Leta iyo imaze gukora ingengo y’imali amafaranga yose yinjirira munsi umwe? Kuki sde Rayon itakora kuri ubwo buryo. Ifite abaterankunga, amakarita y’abafana, inkunga y’akarere, amafaranga yo ku bibuga,…. Ubwo se ibyo ntibyafasha gukora ingengo y’imali y’umwaka.

    Bariya baterankunga bashobora kumvikana uburyio bazajya batanga amafaranga mu byiciro. Icya recrutement hakabanza abafite menshi, amakarita y’abafana akunganira recrutement akanakomeza mu guhemba abakinnyi naho ayo ku bibuga ahahemba abakinnyi, wongereyeho n’abandi baterankunga.

    Jyewe sinumva uko ikipe icunga budget yayo niba hatabamo gusesagura.

Comments are closed.

en_USEnglish