Digiqole ad

Birori Daddy imbere ya CAF yavuze ko yahawe iri zina ku gahato

Urukurikirane rw’ibibazo, umukinnyi Taddy Agiti Etekiama yabibajijwe n’akanama ka CAF mu rwego rwo kumenya izingiro riri hagati y’ikibazo cyazamuwe na Congo Brazzaville, ibisubizo bya Etekiama wiswe Birori Daddy kugira ngo akinire ikipe y’igihugu Amavubi ni byo byatumye u Rwanda rufatirwa imyanzuro yo guhagarikwa.

Ubwo Daddy Etekiama yatsindaga Libia
Ubwo Daddy Etekiama yatsindaga Libya

Iri bazwa ryabaye tariki ya 11 Kanama 2014, Taddy Etekiama akaba yaravuze ko atumva ururimi rw’Igifaransa maze asemurirwa n’Umunyamabanga Mukuru mu ikipe ya Vita Club, Patrick Banichay, uwabajije ni Hicham el Amrani ku ruhande rwa CAF.

Ikibazo n’igisubizo:

CAF– Amazina yanyu ni ayahe, kandi mwavutse ryari?

Etekiama– Nitwa Taddy Agiti Etekiama, navutse tariki ya 12 Ukubuza 1982, i Kinshasa

CAF- Ni uruhe rurimi ukoresha uvugana n’ikipe yawe?

Etekiama– Lingala

CAF– Ubu mukinira iyihe kipe?

Etekiama– As Vita Club

CAF- Mwatubwira amazina y’amakipe mwakinnyemo mu bihe bitandukanye?

Etekiama: As Vita Club, Lupopo, DC Virunga, Kabasha, na Bilombe

CAF– Ayo makipe ni yo ahagarariye andi yose mwakiniye?

Etekiama– Ni amakipe nagiye nkinira ku buryo buzwi.

CAF– Ese hari andi makipe mwakinnyemo mu buryo budahoraho?

Etekiama– Kubera ubuhunzi butewe n’umutekano muke iwacu muri Congo Kinshasa, mu 2006 nahungiye mu Rwanda, kuko iwacu ntari kubona amasezerano, nakiniye Mukura VS igihe cy’umwaka ndetse na ATRACOundi umwaka.

Ubwo ibintu byari bimaze gusubira mu buryo iwacu, nasubiye mu gihugu cyanjye.

CAF– Nta narimwe wakiniye ikipe ya Kiyovu Sport?

Etekiama- Ubwo ATRACO yasenyukaga, Perezida w’ikipe abakinnyi bose yabashyize muri Kiyovu, nanjye nagiyeyo marayo amezi atatu ariko sinakinnye shampiyona, ubwo umutekano wagarukaga iwacu nasubiye mu gihugu cyanjye, kandi muri Kiyovu hari ikibazo cy’amikoro.

CAF– Ni ku yihe tariki wasubiye mu ikipe ya AS Vita Club?

Etekiama– Hashize imyaka itatu. Ni mu 2011.

CAF– Mwakinnye imyaka ingahe muri Lupopo ?

Etekiama- Umwaka umwe, mu 2010-2011.

CAF – Hanyuma Virunga mwayikiniye igihe kingana iki ?

Etekiama- Umwaka umwe.

CAF– Kabasha mwayikiniye igihe kingana iki?

Etekiama– umwaka

CAF– Bilombe yo?

Etekiama– Ni yo kipe yandeze, nayikiniye imyaka itatu.

CAF– Ku bijyanye n’amakipe yo mu Rwanda, Mukura mwayikiye mu wuhe mwaka?

Etekiama- Ni muri 2008-2009, ariko nkigera mu Rwanda sinakiniye amakipe.

CAF– ATRACO?

Etekiama– muri 2009-2010

CAF – Ni gute wakiniraga amakipe abiri icyarimwe, Virunga na Atraco?

Etekiama– Icyo gihe ATRACO yarasenyutse, abakinnyi bayivamo, nanjye naratashye ariko iwacu ntabwo ikipe yari ifitanye amasezerano n’ishyirahamwe rya ruhago, FECOFA kuko igihugu cyari cyaracitsemo ibice.

CAF– Mukiva mu Rwanda mwakiniye iyihe kipe?

Etekiama – Kabasha

CAF– Wasobanuye neza ko wavutse tariki ya 12 Ukuboza 1982, ni iyihe kipe y’igihugu ukinira?

Etekiama– Nkina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda

CAF– Mufite ubwenegihugu bubiri, mwabihamya.

Etekiama– ni byo ndabyemeza

CAF- Ubwenegihugu bw’u Rwanda wabubonye ryari?

Etekiama– U Rwanda rwifuje kubumpa. Banyise irindi zina ry’ikinyarwanda kugira ngo mbakinire, nahatiwe kubyemera kubera impamvu z’umutekano wanjye ndabikora. Iryo zina ry’irinyarwanda ni Birori Daddy.

CAF – Ni ryari wabonye impapuro z’inzira z’u Rwanda?

Etekiama– Simbyibuka.

CAF– Wahawe izina ry’irinyarwanda, ni nde wariguhaye?

Etekiama– Ngera mu Rwanda nakinaga neza, Perezida wa Mukura ni we wambwiye ko ngomba gufata izina ry’irinyarwanda rya Birori ku bw’umutekano wanjye.

CAF- Ni ukuvuga ko izina rya Birori warihawe n’abayobozi ba Mukura ku bw’umutekano wawe?

Etekiama– Ni byo kubera ko nagombaga kubona icumbi, kandi kugira ngo ndibone nagombaga kwemera izina.

CAF-Bwa mbere ukinira ikipe y’u Rwanda ni ryari?

Etekiama– Ntabwo mbyibuka neza.

CAF– Wakiniye u Rwanda inshuro zingahe?

Etekiama– Urebye ni imikino itanu.

CAF- Wigeze ukinira ikipe ya Congo Kinshasa ?

Etekiama– Nta na rimwe.

CAF – FERWAFA yaba yari izi neza ko ufite irindi zina ryawe ukoresha muri FECOFA?

Etekiama– Yego, kubera ko bazi neza uburyo natangiye gukorana nabo.

CAF- Waba warigeze wibaza ku buryo ukina mu ikipe yawe ufite izina rimwe, ndetse ugakina no mu ikipe y’igihugu witwa irindi zina, mu buryo bw’amategeko ntiwabyibajije? Nta mpungenge wagiraga mu ikipe yawe n’iy’igihugu?

Etekiama- Nababwiye ko bishoboka kuko kugira ubwenegihugu bubiri nta kibazo kirimo.

CAF– Waba wemera ibyangombwa by’inzira byagaragajwe n’ubuyobozi bwa CAF, (iby’u Rwanda n’ibya Congo Kinshasa)

Etekiama– Yego.

CAF– Ku byangombwa by’u Rwanda wavutse tariki ya 12 Ukuboza 1986, na ho ibya Congo Kinshasa wavutse tariki ya 12 Ukuboza, 1990. Kuki amatariki wavutseho atandukanye muri ibi byangombwa?

Etekiama– Ni ikipe ya Bilombe yahinduye bwa mbere amatariki kuko yagirango ingurishe igiciro cyo hejuru kuko umukinnyi ukiri muto aba ahenze.

Nyuma y’ibibazo byinshi, Daddy Etekiama, yaje gusaba CAF ko yamufasha, u Rwanda ntiruzongere kumuhamagara.

Uyu Mukongomani wabatijwe akagirwa Umunyarwanda, ku gahato nk’uko abivuga yagize ati “Ibyabaye ni uburyo ibintu byari bibi mu gihugu cyanjye, bikaza gutuma mpungira mu Rwanda. Ubu ibintu bimeze neza mu gihugu, ndabasaba ubufasha bwanyu ngo FERWAFA ntizongere kunyiyambaza, ubu sinkikeneye ubufasha bwabo. Sinkifuza gukinira u Rwanda.”

CAF– Mu Rwanda wahamaze imyaka ingahe?

Etekiama– Urebye ni imyaka ine (4)

CAF- Niba utakifuza gukinira u Rwanda, kuki wemeye gukina imikino y’amajonjora n’ikipe ya Libia na Congo Brazaville ?

Etekiama– Nabasabye gushyira mu buryo ikibazo cyanjye, ntibigeze babikora, ni ku bw’iyo mpamvu n’umukino wo kwishyura na Congo Brazaville ntigeze nywukina.

CAF– Ibi uvuze n’imbere ya FERWAFA wabisubiramo ?

Etekiama- Yego.

Ibi bi byo Daddy Etekiama yabajijwe ndetse abisubiza yemye ari na byo byagendeweho mu gufutatira u Rwanda ibihano rubuzwa gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cyo guhatanira kuzajya mu gikombe cy’Afurika.

NKURINZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nawe si umwana, iyo amagara atewe hejuru buri wese asama aye. None se yari kwishirishamo ngo arengere igihugu kitari icye? Amatakirangoyi ya Ferwafa ararambiranye.

  • Njyewe ikintu kintangaza ngo ni uko kugeza n’ubu Ferwafa ya Dogoli ngo ishaka kongera kujurira! Ariko ibyo barimo birazwi ni ugushaka gukomeza gupfusha ubusa cash z’igihugu no kwirira za missions. UmuCongoman yadushyize hanze rwose. Erega ubu bikwiye guhinduka bakajya babatiza abavuye Uganda na Burundi (Peter Kagabo, Cyiza Hussein, Ndahinduka Michel,…) nibo batazana amahane. 

  • Nanubu abayobozi ba FERWAFA ntibaregura? Nyuma yo gutesha igihugu agaciro bigeze aha kuki bakomeza kuvuga amahomvu ngo bazajurira kurundi rwego?

  • Ibi byose bidusobanurira imhamvu umupira wacu uli hasi cyane; total managerial incompetence ya FERWAFA. Bishoboka bite yuko batoranya umukinnyi wo guserukira igihugu batazi inkomoko ze zose n’amavuko yo yose? Batekereza bate yuko umukinnyi muli league ya DRC ndetse no muli CAF Champions League yakoresha izina limwe, noneho mu mikino ya eliminations ya ACN agakoresha andi mazina n’andi matariki y’amavuko ntibimenyekane?Mbabaliye coach n’igihugu cyacu gusa, ku buryo we natwe dutewe isoni n’abagombaga kuba baraturinze bene ibi bintu byerekana incompetence itagira icyo wayigereranya. Kandi ubu guverinoma ifatiye ibyemezo byo kwirukanye aba baduteje izi soni no gutakaza amafaranga yacu muli ubu buryo, FIFA yaherako yirukana u Rwanda mu marushanwa yose kw’isi. Ariko ahali igihe twamara nta amarushanwa cyadufasha kubaka uyu mukino mu gihugu tuvuye hasi.Mbega ibibabaje!

  • kuba Lybiya yari yaratanze ikirego, ferwafa ikanga ikarenga ku kirego cyayo ikemera gukinisha uriya mukinnyi, ni amakosa yayo ahubwo icyo mbona ni uko basaba abanyarwanda imbabazi. Aho kugirango baduhoze mu manza zidafite ishingiro pe. Nahoibisobanuro batanga ni Amatakirangoyi.

    • Kujurira bibi ,kujurira bibi ,kujurira bibi.IIbi bintu Etekiaama yivugiye urabona ko ataducira akari urutega . Kandi usuzumye nyuma y’ibyo uru ni urucabana. Aho gukomeza gupfusha ubusa izo senti rero ;ndabona baziha abanyarwanda bakazikanja ,nyuma bakaduterera ruhago kuko byose maze kukonako bishoboka kandi sijye jyenyine abana b’abanyarwanda bamenya ruhago ni uko hazamo icyo nakwita inyatsi utasobanura uko wishakiye kuko irasobetse ni ukwitonda .musigeho kujurira ndababujije ! Uhombye arabyimenyera.Nshimye cyane uwagize igitekerezo cy’agahimbazamushyi ku mavubi . Kuko batakabonye bagira ngo ni Etekiama tugenderaho gusa. Ubwo urajurira ibizakurikiraho azabyirengera.Harakabaho iterambere rya ruhago y’u Rwanda n’abayobozi beza.

    • Kujurira bibi ,kujurira bibi ,kujurira bibi.Etekiama tugenderaho gusa. Ubwo urajurira ibizakurikiraho azabyirengera.Harakabaho iterambere rya ruhago y’u Rwanda n’abayobozi beza.

  • ARIKO UMUNYARWANDA WA KERA YACIYE UMUGANI NGO ISONI ZIRISHA UBUROZI   koko !!!  KUJURIRA KW’ABO BAYOBOZI (URETSE KO NJYE NTABEMERA), NI UKWIKURA MU ISONI. NIBAREKE G– USESAGURA FRWS Y’IGIHUGU BIJYIRA MURI MISSION ZIDAFITE AHO ZATUGEZA BIKURA MU ISONI.  AHUBWO N’ARIYA BATWITSE UMUVUNYI YAGOMBYE KUYAKORERA UBUGENZUZI BWIMBITSE KUKO BARI BAZI NEZA KO BATAZATSINDA ARIKO KUBERA FRW BARANGA BARAGENDA. GUSA ABANYARWANDA KUBERA GUCA MU BIBAZO BYINSHI TWAMENYEREYE KURENZAHO (NABYO AHARI NI BYIZA)  ariko rero nibarekere aho. merci

  • Mwaramutse mwese abakunda siporo y’Urwanda, mfite ibintu bibili nshaka kuvugaho, icyambere nikubantu burigihe comments zabo ziba zisebya ubuyobozi bwa FERWAFA, bifuza ko igihe cyose bwahora mubibazo, niba imikorere y’ubuyobozi bwa FERWAFA buriho utayemera , bitewe yenda nimyumvire yawe, urasabwa gukunda igihugu cyawe, icya kabili, nasaba FERWAFA kimwe nabandi bireba, ko baducira abanyamahanga mu ikipe y’igihugu kimwe no muri champiyona, kuko byaragaragaye ko nta musaruro. ntiwafata umuntu ngo umukundishe igihugu kitari icye, iyo bigeze ko habaho ubwitange ngo igihugu gitere imbere akora nkumuhashyi, murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish