Digiqole ad

Muhoza na Rukundo barajya kurebana na Ronaldinho Final ya Champions League

 Muhoza na Rukundo barajya kurebana na Ronaldinho Final ya Champions League

Muhoza ufana Juventus na Rukundo wikundira Real Madrid bazarebana na Ronaldinho fina ya Champions League

BRALIRWA, binyuze mu kinyobwa Heineken uyu munsi yahaye abanyarwanda batatu amatike yo kujya i Athènes mu Bugereki kurebera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu bwato buyobowe n’igihangange muri ruhago Ronaldinho Gaúcho.

Muhoza ufana Juventus na Rukundo wikundira Real Madrid bazarebana na Ronaldinho fina ya Champions League
Jean d’Amour Muhoza ufana Juventus na Emmanuel Rukundo ufana Real Madrid bazarebaFina ya Champions League bari kumwe na Ronaldinho mu bwato

Kuva tariki 4 Gicurasi 2017 kugera kuri uyu wa kane tariki 1 Kamena 2017 abanyarwanda bahawe amahirwe muri Tombola y’umterankunga mukuru wa UEFA Champions League,  ‘Heineken’.

Uwaguraga amacupa abiri ya Heineken mu tubari twatoranyijwe yinjiraga mu irushanwa.

Abantu bakinnye iyi tombola bahabwaga urupapuro rwo kuzuzaho amakipe azarenga 1/2 akagera ku mukino wa nyuma, kandi bakavuga ikinyuranyo cy’ibitego (aggregate) ayo makipe azakomeza azigamye.

Muri 1/2 cy’iri rushanwa hari harimo Real Madrid Club na Atlético de Madrid zo muri Espagne, Juventus de Turin yo mu Butaliyani na Association Sportive de Monaco yo mu Bufaransa.

Mu bantu 300 binjiye muri Tombola, abantu batatu bashoboye kuvuga ko Real Madrid  na Juventus arizo zizagera ku mukino wa nyuma bakanavuga neza ikinyuranyo k’ibitego zizarusha izo zasezereye.

Nkuko Marc Nkera ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Heineken muri BRALIRWA yabitangarije abanyamakuru, abatsinze bazamara iminsi ine mu Burayi.

Nkera yagize ati: “Ni igikorwa ngarukamwaka Heineken ikora. Imyaka ishize abakunzi b’ikinyobwa cyacu bahuriraga Ibiza (ikirwa cyo muri Espagne) bakareba umukino wa nyuma wa Champions League dutera inkunga. Uyu mwaka bizabera i Athènes mu Bugereki.

(Aba batsinze) Bazava mu Rwanda ejo kuwa gatanu tariki 2 Kamena, bajye ku Nyanja ya Méditerranée aho bazamara iminsi ibiri mu bwato bishimira ibikorwa byacu. Bazareba uwo mukino bari kumwe na Ronaldinho Gaúcho nk’umuyobozi w’ubwato. Ni ibintu bizaba bishimishije cyane.”

Rukundo Emmanuel na Muhoza Jean d’Amour nibo batsinze bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Babwiye Umuseke ko batagiye muri tombola bizeye gutsinda, gusa ngo Heineken isanzwe ari inzoga kibanyura.

Abandi banyarwanda bifuza kwifatanya na Heineken ya BRALIRWA bakareba umukino wa nyuma wa Champions League bazahurira muri Expo Grounds i Gikondo. Nabo bazabona ‘promotion’ z’icyo kinyobwa nk’uko babimenyereye.

Muhoza Jean d'Amour asanzwe ari umufana wa Ronaldinho none agiye kumubona amaso ku yandi
Muhoza Jean d’Amour asanzwe ari umufana wa Ronaldinho none agiye kumubona amaso ku yandi
Rukundo Emmanuel we ntasanzwe akunda umupira w'amaguru ariko kuba yinywera Heineken bimwurije indege
Rukundo Emmanuel we ntasanzwe akunda umupira w’amaguru ariko kuba yinywera Heineken bimwurije indege
Heiniken ni ikinyobwa kinyura benshi
Heiniken ni ikinyobwa kinyura benshi
Marc Nkera uyobora ibikorwa bya Heineken muri Bralirwa avuga ko abatsinze bagiye kumara iminsi ine i Burayi bishimira icyo kinyobwa
Marc Nkera uyobora ibikorwa bya Heineken muri Bralirwa avuga ko abatsinze bagiye kumara iminsi ine i Burayi bishimira icyo kinyobwa
Heineken niwe muterankunga mukuru wa UEFA Champions League
Heineken niwe muterankunga mukuru wa UEFA Champions League

Photo: Innocent Ishimwe/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish