Haruna Niyonzima ashobora kugurwa Miliyoni 120 muri Vietnam
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima wari amaze imyaka itandatu akinira Yanga Africans yo muri Tanzania arifuzwa n’amakipe abiri yo muri Viêt Nam. Imwe muri zo yiteguye kumugura ibihumbi 150$ asaga miliyoni 120 frw.
Mu birori byo guhemba indashyikirwa muri shampiyona ‘Tanzania Vodacom Premier League’ byabereye i Dar es Salam nibwo Haruna Niyonzima watowe nk’umunyamahanga wahize abandi uyu mwaka w’imikino yasezeye kubo babanye muri Tanzania.
Uyu wari kapiteni wungirije muri Yanga Africans Sports Club yakiniye kuva 2011, yabwiye abanyamakuru ko icyo yari ashoboye cyose yagitanze kubw’ikipe ye, kandi abona igihe kigeze ngo asohoke muri iyi shampiyona ajye gukina mu bindi bihugu.
Haruna uri mu myitozo y’ikipe y’igihugu yabwiye Umuseke ko atagitekereza cyane ibyo kujya gukina i Burayi. Yagize ati:
“Imyaka ngezemo si iyo gushaka aho nkina ku rwego rwo hejuru. Ubu ndashaka aho nshobora kubona amafaranga yazanatunga umuryango wanjye narasoje gukina umupira. Sinshaka kubivugaho cyane ariko ndifuza n’amakipe yo mu Barabu, gusa amahirwe menshi ni ayo kujya gukina muri Viêt Nam.”
Uyu mugabo arifuzwa cyane n’amakipe abiri akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ya Viêt Nam; Thanh Hóa Football Club iri ku mwanya wa kabiri na Sanna Khánh Hoà FC iri ku mwanya wa gatatu.
Iyi Sanna Khánh Hoà FC yo isanzwe inakinisha abakinnyi bo muri Afurika ngo yiteguye gutanga ibihumbi 150$ , miliyoni 122 frw.
Haruna Niyonzima ashobora kujya muri Viêt Nam nyuma yo gukinira andi makipe yo muri Afurika nka; Etincelles FC, Rayon sports, APR FC na Yanga Africans.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Courage mwana Haruna n’abandi bakurebereho babone ko umupira watunga uwukina iyo afite discipline, amahirwe menshi mugushaka amasaziro kuko muri carriere yawe witwaye neza. Uri urugero rwiza rw’ababyiruka rwose bakurehereho wabaye intangarugero
Comments are closed.