Digiqole ad

Icuruzwa ry’abacakara.

Ubucuruzi n’ubucakara Abazungu bakoreye Abirabura (XV-XIX)

Ku mateka azwi kandi avugwa n’abanyamateka bakomeye ku isi agaragaza ko umwirabura aho ava akagera akomoka ku mugabane w’Afrika. Nyamara usanga ku migabane yose y’isi uhasanga abirabura ndetse batari bake.

Bimwe mu byatumye abirabura bagaragara ku migabane yindi y’isi itari Afrika, ni ubucuruzi bwabakorewe bakurwa muri Afrika bajyanwa ku migabane itandukanye kugirango bakoreshwe imirimo itandukanye mu mwanya w’amamashini cyane ko cyari igihe isi yari itaratera imbere mu byerekerabye n’ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyo gucuruza abirabura cyakozwe mu bihe bibiri bitandukanye kandi n’abantu batandukanye. Nkuko abanayamateka nka Olivier Pétré-Grenouilleau babivuga, mbere y’ ikinyejana cya XVII, Abarabu bo muri Asiya no guce gito cy’Uburayi, babonye ko akazi kazo gakeneye amaboko arenze ayo bari bafite bagannye muri Afrika kuhakura abagabo bakomeye bazashobora gukora mu mwanya w’amamashini ndetse n’inyamaswa zakoraga imirimo itandukanye. Batwaye kandi n’abagore bo kurongora cyane ko babonaga bafite uruhu rudasanzwe kandi banabonaga ari rwiza. Kugirango aba bagabo b’abirabura babaga bajyanwe batazigera bahirahira kurongora abo bagore b’abirabura babaga babaye aba basebuja (abanyaziya), babanzaga kubakona. Uku kurongora abiraburakazi kw’abanyaziya kwatumye muri Aziya y’amajye usanga abantu benshi bafite uru rwirabura. Nkuko tubikesha urubuga rwa wikipedia, iki gikorwa kiswe ubucuruzwi bwo mu burasirazuza kikaba cyarajyanye abirabura bagera kuri miliyoni 17.

Ikindi gihe kitazibagirana ku birabura basoma amateka cyane abo ku mugabane w’Amerika ni igihe abirabura bacuruzwaga guhera mu mwaka w’1441 mu gikorwa cyatangiwe n’ABANYAPORUTIRI, ABAHORANDI abandi nk’ ABAFARANSA,ABONGEREZA bakaba baraje muri iki gikorwa nyuma bise icyo mu burengerazuba. Iri curuzwa ry’Abirabura bo muri Afrika ryiri rije nyuma y’iryari rimaze gukorwa n’abarabu, ryo ryakozwe noneho n’abazungu b’abanyaburayi bari bamaze igihe kitari gito bavumbuye umugabane w’Amerika, bakaba barifuzaga abakozi basimbura ba kavukire ku mugabane w’Amerika aribo bitwa ABAMERWNDIYE (les Amérindiens). Habayeho gushaka ubundi bwoko bwasimbura ubwo kuko babonaga abo b’amerendiye badatanga umusaruro wifuzwaga n’abazungu b’ababanyaburayi cyane ko kubera ibihe bibi bakoreragamo nk’ubushyuhe bukabije bwo mu nganda no mu birombe bapfaga umusubizo.

Amapingu n'iminyururu babosheshwaka
Amapingu n'iminyururu babosheshwaka

Ku bw’izo mpamvu bashatse ubwoko bwaba bukomeye cyangwa bwabasha kwihanganira iyo mibereho mibi. Babifashijwemo n’umupadiri wa kiliziya gatolika mu kinyejana cya XVII, bamenyeko muri Afrika hashobora kuba hari abantu bashobora kwihanganira ubuzima bubi. Muri icyo kinyejana nibwo Abazungu baturutse mu Burayi bazaga muri Afrika bitwaje idukoresho duto duto kandi tw’agaciro gake (les pacotilles) ; byabaga bigizwe ahanini n’indererwamo(miroirs), imyenda yo kwambara, inzoga ziciriritse, imbunda n’ibindi. Ibyo byose byabaga aribyo guha abashefu b’abanyafurika kugirango babahe abantu bajyana gukoresha ku mugabane w’Amerika.

Kuko wasangaga ari ubwa mbere aba bashefu babonye ibi bikoresho bya kizungu byatumaga biva imyuma bagatanga abirabura benshi kuburyo hari ubwo umushefu yahabwaga nk’icupa ry’inzoga mvaburayi nawe agatanga abirabura barenga ijana. Aba bashefu b’abanyafurika babanje guhera ku bantu babaga ari imyungu cyangwa abandi bantu babaga barafashwe bunyago mu bihugu byabo. Kubera umubare munini Abazungu batwaraga, byatumye biba ngombwa ko hagurishwa n’abandi batari imfungwa cyangwa abafashwe bunyago. Mu gufata aba birabura habaga gukoresha ingufu zidasanzwe kuko byasabagaga kubahiga nk’inyamanswa kuko hari n’ubwo baraswaga.

Mu kujyana aba birabura muri Amerika hifashishwaga ubwato bapakirwagamo ari benshi kandi ku buryo bugerekeranye. Ubu bwato bwamaraga hafi amezi arenga ane mu nzira. Kubera uburyo batwarwagamo byatumaga abarenga icyakabiri cy’abajyanwe bagwa mu nzira. Abenshi bapfaga bazize inzara abandi bakiroha mu mazi bakeka ko amazi yabasubiza ku mugabane w’Abakurambere babo. Muri abo bapfaga kandi hari abicwaga n’abazungu kuko uwarwaraga yarohwagwa mu nyanja ngo atabagora cyangwa ngo yanduze abandi.

Ubu bwato bwamaraga hafi amezi arenga ane mu nzira.
Ubu bwato bwamaraga hafi amezi arenga ane mu nzira.

Ku mugabane w’Amerika ; mu birwa bya Caraïbe, muri Amerika y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru hari harashinzwe amasoko akomeye kabuhariwe mu kugurisha abo birabura babaga bakuwe muri Afrika. Muri ayo masoko abantu batandukanye bazaga kugura abantu bakoresha mu mirima y’ibisheke,ikawa,icyayi,kakawo n’ibindi ndetse no mu nganda. Aba birabura baba abagore cyangwa abagabo uwabaguraga yahitaga abaha amazina ashaka cyane cyane bahabwaga amazina bikurikije agakiro babaga baguzwe kuko urugero hari n’abitwaga nka ba 50cent, 80cent kuko babaga baguzwe amacent anga atyo. Bahabwaga na none amazina kandi ashingiye ku nyamanswa runaka nk’imbwa n’ibindi urugero ruzwi ni nka Dogg Dogg n’ayandi. Si ukwitwa amazina asuzuguritse gusa kuko babaga bari ku munyururu nk’imbwa ari nako bakubitwa.

Baboheshwaga iminyururu bakanakubitwa
Baboheshwaga iminyururu bakanakubitwa

Ntihagurishwaga abagituruka muri Afrika gusa kuko n’ababaga bavukiye muri Amerika baba abirabura buzuye cyangwa ibibyaririrane (les métis) babaga bavutse ku buryo bwo gufata ku ngufu abakobwa b’abirabura ; iyo bagezaga imyaka runaka y’ubukure bajyanwaga ku isoko na ba sebuja bakagurishwa ku buryo hari n’ubwo batongeraga guhura n’imiryango yabo ukundi kuko hari ubwo bagurwaga n’umubosi wo muri leta ya kure.

Bakunzi b’amateka ku UM– USEKE.COM, ubutaha uzasoma amateka ku irwanya ry’iri curuzwa n’ubucakara bwakorewe abirabura. Unamenye n’uko abirabura baharaniraga uburenganzira bwabo muri Amerika(Martin Luther King, Malcom X …..)

Umuseke.com

4 Comments

  • muduhe amakuru kubyeteye intambara
    ya islaero-marocaine

  • Murabona izi ngegera z’abazungu igihe zahereye zitugaraguza agati? zarangiza zabona tugiye kwiterera imbere, zikaba zirimo kuduteza muzunga, abantu bisubiranamo!! ubuse nkabariya bashutswe bakishora mu myigaragambyo, bakisenyera igihugu, barabona bazacyubaka ryari? ubwo ni ukongera tugasabiriza iwabo!!! ngo nibyo baba bashaka, kugira ngo ntidutere imbere!! gaddafi azize ko yashatse gushyira ho union Africaine!! ahandi naho bafite umuganbi wo gukuraho communism aho iva ikagera!! ntimwibaze impanvu biriya biba, bafite plan y’Africa bashushanyije kuva ba Bismark bayigabana nk’uko bagabana umugati ku meza. badufite ho umugambi muremure, kandi tugomba guhora tubasaba!! ariko bazabibazwa nibatitonda!!

  • that waz terrible men!

  • gusa nuko twabwiwe amapingu ariko namato ntituyabona byaba ari probleme technique cg ni psicologie ntabwato twabonye nibindi nkibyo

Comments are closed.

en_USEnglish