Digiqole ad

Intwari z’u Rwanda zunamiwe n’imiryango yabo

Tariki ya 1 Gashyantare ni Umunsi Mukuru w’ Intwari; ubwo hizihizwaga uyu munsi hirya no hino mu midugudu itandukanye mu gihugu, i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari ho hari hateraniye Imiryango y’ Intwari z’ U Rwanda mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.

Mu miryango yari iteraniye aho ku Gicumbi cy’ Intwari harimo umuryango w’ Intwari y’ Imanzi Gen Maj Fred Gisa Rwigema wari ugizwe na Jeannette Urujeni Rwigema, umufasha wa Fred Rwigema, Gatarina Mukandirima umubyeyi wa Fred Rwigema ndetse na mushiki we.

Hari kandi umuryango w’ Intwari y’ Imena Uwiringiyimana Agatha, Umuryango w’ Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Niyitegeka Félicite, umuryango w’ Intwari Rwagasana Michel, ndetse n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe b’ Intwari z’ Imena z’ abanyeshuri b’ i Nyange.

Twababwira ko i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari hari imva 7 zishyinguyemo intwari z’ U Rwanda ziri mu byiciro bibiri aribyo Imanzi n’ Imena.

Mu ntwari z’Imanzi zishyinguye i Remera harimo Umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose baguye ku rugamba rwo kubohoza igihugu n’ Intwari y’ Imanzi Gen Maj Fred Gisa Rwigema.

Intwari z’Imena zihashyinguye harimo Uwiringiyimana Agatha, Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Niyitegeka Félicitée, Rwagasana Michel, ndetse n’ Intwari z’ Imena z’ Abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu biciwe i Nyange tariki ya 18 Mutarama 1997, aribo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal na Mukambaraga Béatrice.

Umuseke

en_USEnglish