Captain Nizeyimana arashinjwa guha imyitozo impunzi z’abarundi mu gihe cya Jenoside
Imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya (TPIR), ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2011, umutangabuhamya Jean Népomuscène Bunani, yavuze ko Captain Idelphonse Nizeyimana ko yagize uruhare rukomeye mu guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi zabaga mu Rwanda.
Nyuma yo guhabwa iyi myitozo, izi mpunzi zikaba ngo zarakoreshejwe muri Jenoside yakorerwe abatutsi muri Mata 1994. Uyu Jean Népomuscène Bunani, akaba ari murumuna wa Captain Idelphonse Nizeyimana wari unakuriye ikigo cyatangaga iyi myitozo cyari giherereye mu majyaepfo y’u Rwanda.
Bunani yagize ati: ‘Captain Nizeyimana niwe wari ukuriye ikigo gitanga amahugurwa. Icyo gihe twari kumwe nawe. Niwe waduhaga amabwiriza.’ Bunani akomeza avuga ko izo mpunzi z’abarundi zahawe imyitozo hanyuma zigakoreshwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, zari ziturutse mu Mutara mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Bunani, ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwa mukuru we yavuze ko ikigo bahererwagamo imyitozo cyari giherereye I Mata mu cyahoze ari prefegitura Gikongoro, ndetse ngo n’abasirikare bari baturutse mu kigo cya gisirikare cya ESO mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ni bamwe mubatangaga amabwiriza. Gusa Bunani avuga ko atamenye aho izo mpunzi z’abarundi zerekejwe nyuma yo guhabwa imyitozo ya Gisirikare.
Nkuko ibiro ntangazamakuru Hirondelle bibitangaza, uyu Capitain Nizeyimana niwe wakurikiranaga ibikorwa byose bijyanye n’imyitozo yahabwaga abantu bose bari muri kiriya kigo cyatangaga imyitozo. Uyu mugabo Nizeyimana ngo akaba ariwe wabagiraga inama mu gihe cyose babaga bagize ikibazo.
Captain Idelphonse Nizeyimana yafatiwe mu gihugu cya Uganda tariki ya Gatanu mu kwezi cumi umwaka wa 2009. Ku munsi wakurikiyeho nibwo yahise ajyanwa mu rukiko rwashyiriwe u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya. Kuri ubu arashinjwa ibyaha bya Genoside, ubwicanyi no gufata bagore ku ngufu.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
5 Comments
amahano impunzi z’abarundi zakoze ntawe utayazi,kuko bo bicanaga ubugome bwinshi,ibi byose rero bigomba kubazwa uyu musirikare wabahaye imyitozo.ni abambwe.
izo nyamaraso zimpunzi zabarundi zicaga nabi cyane?ikibazo nuko zidakurikiranywa. me niba hafashwe uwo azahanwe mukimbo cyazo niba ariwe wazihaye imyitozo yubugome bumeze kuriya
thx umuseke muradushimisha kutugezaho amakuru yose agenzweho.
big up
abavugaga ko bamubeshyera umuvandimwe we arabacecekesheje kwica umwamikazi ubwabyo ni umuvumo utazamworohera
ubu se n’umuvandimwe yamugambanira ko bavuga?ni areke gusasa imigeri yemere icyaha asabe imbabazi,wenda shitani yazamwakira mu bayo.
Comments are closed.