Umuvunyi, Polisi, Urukiko rw’ikirenga bahuguwe
Kuri uyu wa mbere Bank y’isi yatangiye amahugurwa yageneye inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda.
Muri aya mahugurwa yatangiriye kuri Laico Hotel, urwego rw’umuvunyi, Polisi y’igihugu, urukiko rw’ikirenga ndetse n’ubushinjacyaha bari guhugurwa ku bijyanye no kurwanya no gukumira ruswa mu Rwanda ndetse ni muri aka karere.
Impuguke zoherejwe na Bank y’isi nizo ziri gutanga aya mahugurwa azamara iminsi 6, azanibanda ku gushyiraho itegeko ryitwa “ASSET COVERY” rikoreshwa mu kugaruza imitungo ya leta yikubiwe.
Ishami rya Loni (UN) rishinzwe kurwanya ruswa rya UNICOC ryemera gukorana n’ibihugu bifite iri tegeko u Rwanda rutagiraga, muri aya mahugurwa bakazafata imyanzuro mu kurishyiraho.
Umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga Kariwabo Charles ati:”iri tegeko rizafasha gukurikirana imitungo ya leta yagiye inyerezwa ndetse rizadufasha no mu bindi byinshi amategeko asanzwe atageragaho”
Daddy SADIKI RUBANGURA
umuseke.com
1 Comment
aya mahugurwa noneho ndabona azatuma turandura imizi ya ruswa burundu dore ko nubundi twari tuyigeze ku buce.
Comments are closed.