Digiqole ad

Kayumba Nyamwasa ngo yiteguye kwiregura

Kayumba Nyamwasa yatangaje ko yiteguye kwiregura ku kirego kimaze kugezwa mu rukiko rukuru rw’Afurika y’epfo n’ikigo cyo muri Afurika y’epfo kirega leta y’icyo gihugu ko yahaye Nyamwasa ubuhungiro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Kayumba Faustin Nyamwasa

Ibi abitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri  amashyirahamwe (Southern Africa Litigation Centre,  Consortium for Refugees na Migrant Rights) aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cya Afurik a y’epfo atangarije ko Kayumba Faustin Nyamwasa adakwiye guhabwa ubuhungiro muri icyo gihugu.

Inkuru dukesha BBC ku rubuga rwayo rwa internet ivuga ko mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Nyamwasa yavuze ko ari byiza ko ukuri kujya ahagaragara ku byaha aregwa n’abashinjacyaha muri Espagne n’Ubufaransa.

Yavuze kandi ko afite icyizere cy’uko leta y’Afurika y’epfo itazamwambura ubuhungiro kuko yabumuhanye ibanje gusuzuma neza impamvu yahunze u Rwanda.

Southern Africa Litigation Centre yasabye ko Kayumba atahabwa ubuhungiro mu gihugu cya Afurika y’epfo  kubera ibyaha bikomeye aregwa birimo no guhungabanya umutekano w’igihugu akomokamo.

Solange Umurerwa

Umuseke.com

27 Comments

  • na hitler yaba arumwere

  • niba amaburakindi ,atabyemeye se yabigenza gute?si ubundi bupfura,kuko iyo biba gushaka kwikuraho icyaha ntaba yarahunze ubutabera bw’urwanda nabwo bufite ibyo bumushinja.

  • Ariko uyu mugabo bamugenzeho yeeeee!! Aho bahereye ko yabananiye bamuretse?

  • Kayumba yararwanye ngo u Rwanda ruve muntwaro y ‘ agahotoro none aba Génocidaire bazaba abera .Intwaro zo muri Grand lacs ni nka théatre.

  • Sinshoboye

  • ibi birakomeye abavuga mwitonde,ibizajya ahagaragara nibiki? ahaaa????.umugaba wabanye nabandi akabavamo barakoranye igihe kingana kuriya.cunga sana

  • nibamwirukane aze yishyure amabi yakoreye abanyarwanda.

  • ubwibone n’amanyama bimaze kumushiramo none asanze ko atari hejuru y’amategeko nk’uko yajyaga abyibeshya.ni atuze rero yishyure amabi yakoreye abanyarwanda.

  • ahaaa!!!uriya kwarumugabo yabananiye mwamuretse.konaza muzaburaho mujya.

    • Mpenzi, bareke bakomeze biheshe agaciro wa

    • ibwo muvuga nibyo mwabagabo mwe..!ululimi ninyama yigenga,mubaleke bicurangire kuko batazi ibyo bavuga,,,!

  • Amatakira ngoyi se urunva yahurirahe n’ukuri? nashaka yemere icyaha abe asaba imbabazi, kuko ntacyo byamumarira. Amajye koko arisha umugabo ikivuza!! ko asogobwe hakiri kare?

  • Azabanze asobanure ukuntu yaduteje amagerenade, ubundi ibindi abo bazungu bazamwikurikiranire ukwabo. Ubone ngo umuntu ka Kayumba yivurugute mu nterahamwe za FDLR???? ni akumiro.

  • Ese uyu museke wanyu ni uwo kwirirwa mwandika musingiza afandi gusa ko mbona mukora akazi ko gusiba inyandiko zitamusingiza? Puuuu

  • Kayumba siwe kibazo, Kagame narebe abo akorana nabo kuko harimo ba kayumba benshi cyane. Abashije kwiregura yabandagaza Nyamwasa da! Usibye cash bapfa se wagirango hari iribi rye!

  • yewe ibi bintu ni amayobera umugani wa medi nawe se ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mureke twe ku isenyeraho dushimishwa na requests ziva mu banga igihugu cyacu kuva kera.Nta butabera dukwiye gutegereza buvuye mu Bufaransa cy Espanye.Kayumba ibyo ashinjwa n’u Rwanda ni narwo rugomba ku bimubaza.si abatunnyega bishimira ko dutangiye ku isenya.

  • erega mubyo muvuga byose mujye musaba Imana idufashe tutogusubiranamo, nabatwiciye ubu turicara tugasangira tugashyingirana, ahubwo ibyo bakora ubu nukuduseka bicecekeye. Mubirekere Rurema

  • UKURI KUNJYE AHAGARAGARA

    • ibyo nibyo!

  • @ mugabe

    ayo mabi yakoreye abanyarwanda wayasobanura!!

  • ariko abanyarwanda murabeshyeka cyan nkabana , ubu nibwo mumenyeko Kayumba ari umwanzi wigihugu, kuko ahunze urwamubyaye kubera ikibazo cyumutekano we. ese kuki bakomeza kumukurikirana iyo yahungiye kugirango bamwicireyo, uwavuga ko iyi Leta ari iyabicanyi ngo yaba ahemuste !!!!!!!!!

  • Umuseke biri gute?muri ba mulindabigwi se namwe mwaretse abantu bagasangira ijambo mukareka kuribanigana

    • YEAH ,MUREKE UBUTABERA BUKORE AKAZI KABWO.
      NIBIMUHAMA AZABIRYOZWA
      KANDI NIBA ARENGANA AZARENGANURWA
      JUSTICE WILL BE DONE
      THANKS

      • nibyo kuko utazi ubwenge acira urubanza abatagira amakosa

  • reka ukuli kujye ahagaragara…!amatara yake nuko ulumuli namahoro birase

  • muzimena inda,KAYUMBA ikomeze ku MANA yawe yakurinze rwa rusasu ntiruguhitanee!ubareke bimene hasi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish