Digiqole ad

Ibaruwa ya President Kagame ishimira abitabiriye Rwandaday

Ku rubuga rwa facebook rwa president Paul Kagame kuva kuri uyu wa kane nimugoroba  haragaragaraho ibaruwa ishimira abitabiriye Rwandaday.

Paul Kagame ageza i Jambo ku bari bamukurikiye muri Rwandaday

Mu mpera z’icyumweru gishije muri leta ya Illinois mu mujyi wa Chicago habereye igikorwa cyiswe Rwandaday, kitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kumurika no kwerekana intambwe u Rwanda rugezeho, President Kagame wari umushyitsi mu kuru niwe wafashe iyambere mu gushimira abitabiriye iki gikorwa.

Soma iyo baruwa:

Nshimire abo twafatanyije kwizihiza umunsi U’Rwanda muri Chicago.

Banyarwanda, Banyarwandakazi na mwe Nshuti z’u Rwanda,

Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya “Rwandaful Weekend” nziza, yabereye mu mujyi wa Chicago. Kuba mwaraje mu bwinshi no mu bwiza bw’imitima yanyu, byagaragaje nta shiti ko Abanyarwanda biteguye kuba imbarutso  z’impinduka zikomeje kutuganisha ku majyambere y’Igihugu cyacu.

Nashimishijwe n’amagambo yanyu yatanze icyizere n’imbaraga, kandi no kuba mwarifatanyije  na twe mu biganiro twagiranye, kimwe n’uko mwerekanye ko mushishikajwe no gushimangira imbaraga zitugeza kubyo tugenda twunguka. Sinshidikanya ko mu gaciro twiha no mu bumwe bwacu, Abanyarwanda dukomeza kwerekana ishema ry’igihugu cyacu mu mpande zose z’Amerika y’Amajyaruguru, no hanze yaho.

Nkaba ngira ngo mbashimire kuba mwarafashe iya mbere mu rugendo u Rwanda rwiyemeje. Mu Rwanda rw’ubu, hari ibintu tutakwemera ko byangirika: uburyo twihutisha intambwe itujyana imbere, hamwe n’impinduka itazasubirwaho mu mitekerereze. Ikizava muri ibi kigomba kudufasha kugera aho dukoresha ubushobozi bwose dufite, agaciro kacu kakuzura.

Mwebwe Rubyiruko cyane cyane, mwahagarariwe mu bwinshi no mu murava, ndemeza ko intego yanyu n’imikorere myiza bibaranga bizakomeza kuganisha u Rwanda mu nzira  irwubaka,  rukaba igihugu tuzi ko Abanyarwanda bakwiriye. Ubushake bwanyu buduha ishema no kwemera ko  ejo hazaza hatazahungabana, kandi ko hazaba heza.

Mwarakoze mwese abatanze ibiganiro, abamuritse ibikorerwa mu Rwanda, abahanzi, abashyize umurava mu gutegura “Rwanda day 2011”, hamwe n’abitanze mukabafasha.

Sinasoza kandi ntashimiye Inshuti z’u Rwanda mwaserukiye kwifatanya na twe, mukongera akamaro ka kiriya gikorwa.

Dukomeze twiheshe agaciro.

Paul Kagame

 

Twakwibutsa ko atari inshuti z’u Rwanda n’abanyarwanda gusa bari i Chicago baje kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, hanze ya Hyatt Regency Hotel naho hari abantu baje kwamagana iki gikorwa bayobowe n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda nka Paul Rusesabagina na Theogene Rudasingwa.

Umuseke.com

14 Comments

  • uyu munsi wabaye akataraboneka pe!usanga abanyarwanda bongeye kugarukira umuco wabo ndetse n’ibyiza by’igihugu,muri make byongera urukundo rw’igihugu.

  • iki gikorwa ni icyo gushimira abanyarwanda bitabiriye uriya munsi kuko ibitekerezo byabo ni ingenzi mu gukomeza kugira urwanda igihugu gifite agaciro gikwiye

  • Twashimishijwe cyane n’igikorwa cya Rwanda day, kubera uburyo twari dukumbuye ibyiza by’iwacu. u Rwanda rwateye imbere kandi twizeye ko ruzagera ku ntambwe ishimishije, ubwo rufite abayobozi beza.

  • Ntakintu gishimishije nko kubona abanyarwanda bavuye impande zose barajwe ishinga n’iterambere ry’igihugu cyabo cyiza RWANDA, naho abakoreshwa n’inda bagasebya igihugu cyabo ntibazashira. kandi ibyo bigomba kuduha umwanya wo kurwanya ubukene kuko ibyo byose tubikoreshwa n’inda.

  • ibintu byiza cyane. wunduful, bizatuma na banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti zarwo(urwanda) bamenya ibirikubera kw’isoko(kavukire )

  • iyi site ni nziza mukomerezaho

  • president wacu yakoze gushimira abaitabiiye uiya munsi Imana ikomeze kumurinda

  • ko ntacyo yavuze se kubigaragambyaga hanze? Ntaho bahuriye n’u rwanda? Nashime namubwira iki, ariko siko abanyarwanda bose bashimishijwe nibyabereye chicago. Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda

  • Kurwanya Kagame ni uguta igihe kuko ibikorwa amaze kugeza kubanyarwanda ubwabyo biramushyikiye kdi birivugira>Ntakeneyekujya kumaradio na TV ngo avuguruze bariya batekamkutwe ba Kayumba,Rudasingwa,Rusesabagina,twebwe ubwacu abanyarwanda tubona uko ateza igihugu cyacu imbera tuzabarwanya inkundura kandi ntibisaba n’ingufu nyinshi.harakabaho amahoro mu rwanda!!!

    • karyanyi, nibyo rwose Kagame ntiyanyomoza ba Kayumba ahubwo yabita amabyi. Ivugire kandi ibyo Kagame yakugejejeho ntuvugire abandi banyarwanda kuko batagutumye. Niyo waba depite cg senator ntiwabavugira kuko ntibagutoye ahubwo waba warashyizweho na rpf.

  • jyewe ibyo ukorabyarandenze mbegabirenze igipimo iyomurebye urwanda ubu ukorumeze ukarujyereranya 1994 ntamuhanda .ntamashuri.ntabitaro.amarirayipfubyi nabapfakazi .impunzi .mwumva mumeze gute mumutima? murakoze kubyizabyose mwakoreye abanyarwanda

  • Rwaka patrick, what? Ngo nta muhanda nta mashuli, nta bitaro? CHK na Clinique yayo byari bihari, ibitaro bya université byali bihali, ibitaro na centres de santé mu ma perefegitura yose mbere ya 1990 none ngo urabishimira Kagame? N’imihanda nuko

  • aka bourse yaduhaye

  • ibyo abobashakaga ntibizagerwa ho kuko tuzi aho urnda rwavuye kandi tuziko imirimo yo nyine izabigaragaza paul kagame oyeeeeeeeeeeeee kandinziko ibyifuzo byawe ufite bizagerwaho naho abo bagirwabeegihugubatarwifuri amahoro turaba maganye kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish