Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze mu mashuri abanza ku gera ku myaka 9 abana bigira ubuntu (nine years basic education) ndetse bikazagera no ku myaka 12, impungenge zikomeje kuba nyinshi muri bamwe mu babyeyi bibaza ireme ry’uburezi rizava muri ayo mashuri. Umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi Dr Harebamungu Mathias yatangarije Radio Flash […]Irambuye
Umwe mu ba komanda ba FDLR wari mu bakomeye bayobora izo nyeshyamba muri Kivu y’amajyaruguru witwa Colonel Jean Marie Vienney KANZEGUHERA uzwi ku kazina ka Sadiki biravugwa ko yaba yishwe n’imwe mu mitwe yitwaza intwaro Mai-Mai sheka kuri iki cyumweru taliki ya 20 ugushyingo 2011. Ibi byatangajwe na MONUSCO, umutwe w’ingabo za Loni (UN) ushinzwe […]Irambuye
Ilibagiza yarokotse Genocide yakorewe abatutsi ubwo yihishaga muri ‘douche’ ya 1m/1.2m mu gihe kigera ku minsi 91 we n’abandi bagore barindwi. Muri iyi week end yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Riz Khan wa television ya Al Jazeera ayibwira uburyo yabashije kubabarira abishe ababyeyi be n’uko ari gufasha abandi kwiteza imbere. Muri iki kiganiro, Ilibagiza yasubije ndetse ibibazo […]Irambuye
Nkuko byemejwe n’Inama y’Abaministre iheruka guterana tariki 18 uku kwezi, ko abagorora bagera ku 1667 bazarekurwa by’agateganyo, Ministre w’Ubutabera aratangaza ko ibi bigomba gukorwa mu gihe kitarambiranye. Abazarekurwa ni abamaze gukatirwa n’inkiko, bakaba nibura bamaze gukora ¼ cy’igihano bari barakatiwe, baragaragaje imyitwarire myiza munzu y’imbohe. Iki cyemezo ngo cyafashwe hagendewe ku ngingo ya 237 Nº […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, Ministeri y’imari yamurikiye impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) agatabo kagamije gufasha abanyarwanda gusobanukirwa uburyo ingengo y’imari y’igihugu itegurwa, ikoreshwa kandi inagenzurwa. Aka gatabo kagamije gutanga amakuru yerekana ingengo y’imari igenewe ubuyobozi bukuru bwa leta, n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, harimo aho amafaranga ava, ibikorwa agenewe n’imicungire yayo. Bimwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ushize,urukiko rw’i La Haye mu Ubuholandi rwategetse ko Yvonne Ntacyontabara Basebya, ushinjwa Genocide yakoreye mu Rwanda, aguma mu nzu y’imbohe mu gihe iperereza ku byaha bye rikomeje. Abacamanza batatu banzuye ko ibyaha akekwaho ariko ibyaha « bikomeye kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga » ko rero ataba arekuwe ngo ajye kwishimira umunsi mukuru wa Noheli […]Irambuye
Kuri uyu gatanu tariki ya 18 ugushyingo 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 4/11/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugabanya ibitumizwa mu mahanga isaba ko ingamba zafashwe muri […]Irambuye
Mu rwego rwo kongera ubuso buteweho amashyamba no gukomeza kubungabunga ayatewe, u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo biyemeje ko muri iki gihembwe cy’Iterwa ry’amashyamba 2011/2012 ko bagomba gutera ingemwe zigera kuri 67 840 681. Iyi gahunda irakorwa hanazirikanwa kandi ko umwaka w’2011 ari umwaka wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umwaka wahariwe amashyamba. Ni muri urwo rwego tariki ya 19 […]Irambuye
Wamariya Clementine warokotse Genocide mu Rwanda uba muri Amerika yashyizwe na President Obama wa America mu kanama kayoboye inzibutso n’inzu ndangamurage za Genocice yakorewe abayahudi bita Holocaust zo muri America. Wamariya ufite imyaka 23 wanahawe ubwengihugu bwa Amerika (US), ubu yiga muri Kaminuza imwe mu zikomeye ku Isi yitwa Yale. Niwe muntu muto kandi wavukiye […]Irambuye
Mu nama yatangiye kuri uyu wa kane,abacamanza bakaba kwerekwa uburyo bwo guca imanza hakoreshejwe uburyo bukoreshwa mu Bwongereza n’ibihugu bwakolinije.Uburyo bita Common Law systeme. Mu kubaka ubutabera bunogeye umuryango nyarwanda, hakenewe kugukoresha uburyo bwo guca imanza busubiza ibibazo by’abanyarwanda. Byatangajwe na Sam Rugege, umuyobozi wungirije w’urukiko rw’ikirenga mu kiganiro yagiranye n’UM– USEKE.COM ubwo yafunguraga ku […]Irambuye