Coloneli Sadiki wa FDLR yarashwe na Mai-Mai Cheka
Umwe mu ba komanda ba FDLR wari mu bakomeye bayobora izo nyeshyamba muri Kivu y’amajyaruguru witwa Colonel Jean Marie Vienney KANZEGUHERA uzwi ku kazina ka Sadiki biravugwa ko yaba yishwe n’imwe mu mitwe yitwaza intwaro Mai-Mai sheka kuri iki cyumweru taliki ya 20 ugushyingo 2011.
Ibi byatangajwe na MONUSCO, umutwe w’ingabo za Loni (UN) ushinzwe amahoro muri Congo, ngo uyu Col Sadiki yarasiwe mu gico (ambush) yari yatezwe n’abarwanyi ba Mai Mai Cheka.
Colonel Sadiki umwe mu bayobozi b’imena ba FDLR yari afite batayo yihariye ayobora yise “Sadiki Soleil”
Ubushyamirane hagati ya Colonel Sadiki na Mai–Mai Cheka bwakomotse ku bwicanyi bwabereye ahitwa Kibua na Luvungi muri Kanama umwaka ushize 2010.
Hashingiwe kuri raporo y’impuguke za Loni (UN) yo mu mwaka ushize wa 2010 muri Congo, FDLR na Mai-Mai babanje kujya bakorana. Mu bitero bagabye bafatanyije harimo icyabaye hagati y’itariki ya 30 Nyakanga na 2 Kanama muri uyu mwaka ushize aho basahuye bakanica abantu mu nsisiro ebyiri za Kibua na Luvungi.
Muri ibyo bitero by’iminsi ine bafatanyije nkuko ishami rya MONUSCO riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ribitangaza, abantu barenga ibihumbi 3000 birahohotewe biganjemo abagore bafashwe ku ngufu.
Nyuma yo gukora aya mabi i Kibua na Luvungi, kubera igitutu cy’Umuryango w’abibumbye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, ndetse n’ifatwa ry’umunyamabanga mukuru wa FDLR, Col Sadiki n’ingabo yari ayoboye zirangajwe imbere na Capt. Seraphin Lionceau, bafashe bamwe mu bayobozi bwa Mai-Mai Cheka babashyikiriza abayobozi.
Mubafashwe na FDLR harimo umukuru w’ingabo za Mai Mai Cheka witwa Sadoke Kikunda Mayele, ibi bikaba byarababaje cyane abarwanyi ba Mai Mai Cheka, bahise bavuga ko bazihorera ubugambanyi bwa Col Sadiki.
Iyicwa rya Colonel Sadiki wa FDLR, kuri Mai-Mai ikaba yarikoze mu rwego rwo kwihorera ku byo Colonel Sadiki bavuga ko yabakoreye.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
5 Comments
ubundi iyo hapfuye sekibi biba ari amahirwe kuri rubanda babaga babangamiwe n’ibikorwa bibi aba yakoraga,ngirango abaturage bo mugace uyu colonel yakoreragamo bararuhutse
IJAMBO RY’IMANA RIRAVUGA NGO UWICISHIJE INKOTA NAWE NIYO AZAZIRA.NTAGITANGAJE YAHEMBEWE IBYO YAKOZE
N’abandi bazashira barabeshya kuko ibyo bakorera abanye Congo ! ubugome bahorana si ibyo kuzarama! gusa ibyo byose n’imwe mu misaruro ingabire yishakiraga nikuriya bazajya bapfa uruhongohongo kuko imana ntabwo yange inzirakarenga irazikunda so urupfu rwo nibyo bigiye kubabaho kuko barahagurukiwe bihambaye!! ndebera iyo ndoro ra sha munywa amaraso koko!!
Icyo mbakundira batahukana imisambi!! nimugaruke nubundi sinzi icyabajyanaga ko icyo mwagombaga gukora mwari mukirangije ubundi mwirukaga mujya hehe? Ariko ntawugira uko undi agize twabahaye imbabazi rwose nimugaruke ibyaye ikiboze irakirigata ! gusa muzasibe kudusesereza nk bene wanyu hanze aha barimo n’ikinanikazi Ingabire wivugira amagambo yishakiye wagirango azi cyakuwe ntazi ko cyavunnye benshi ngo cyogere cyitwe igihugu! welcome!
Nimugatekereze nk’abana bato cyane,gupfa k’umuyobozi siryo herezo ry’icyama,cyane ko atari nawe muyobozi mukuru. Nindwara zirica,abapfa kimwe na betrayers ntibashobora guhagarika intego yo guharanira icyo uharanira,kandi ntibakababeshe kuko akazi kabo suguhangana nabaturage.
Détrompez-vous.