Digiqole ad

CLADHO yeretswe agatabo gasobanurira abanyarwanda ikoreshwa ry’ingengo y’imari

Kuri uyu wa gatandatu, Ministeri y’imari yamurikiye impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) agatabo kagamije gufasha abanyarwanda gusobanukirwa uburyo ingengo y’imari y’igihugu itegurwa, ikoreshwa kandi inagenzurwa.

Agatabo kamurikiwe CLADHO kuri uyu wa gatandatu
Agatabo kamurikiwe CLADHO kuri uyu wa gatandatu

Aka gatabo  kagamije gutanga amakuru  yerekana ingengo y’imari igenewe ubuyobozi bukuru bwa leta, n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, harimo aho amafaranga ava, ibikorwa agenewe n’imicungire yayo.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi basobanuye ko iyi ngengo y’imari igendaho harimo; ubucuruzi n’inganda, ibikorwa remezo nk’imihanda,  ingufu, amazi, ubuvuzi, isakaza makuru n’itumanaho, imibereho myiza, ubuvugizi n’ubutabera.

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2011/2012 yiyongereyeho cumi na gatatu n’igice ku ijana(13,5%) uyigereranyije n’iy’umwaka wa 2010/2011, ikaba igeze ku giteranyo rusange cya miliyari 1,116,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu imurika rya kano gatabo, havuzwe ko abaturage bagomba kongera igitutu bashyira kuri Leta kugirango bangorere Leta imbaraga mu kugaragaza uburyo iyo ngengo y’imari, iba irimo n’imbaraga z’abanyarwanda, ikoreshwa mu byo iba yariyemeje kugerahomu mezi 12.

Nyuma y’iyi nama UM– USEKE.COM wegereye bamwe mu batuye umujyi wa Kigali ngo bawutangarize icyo batekereza ku ngengo y’Imari ya Leta ikoreshwa buri mwaka.

Providence Mukamana, umucuruzi  muto mu mujyi wa Kigali, yadutagnarije ko atazi icyo ingengo y’Imari imaze, ndetse n’ako gatabo ari ubwambere akumvise.

Shema Pierre Damien utwara abantu mumodoka, yatubwiye ko abona abaturage nta ruhare rufatika bagira ku bijyanyen’ingengo y’imari, ko rero atazi uburyo we yashyira igitutu kuri Leta ayibaza uburyo yakoreshejwe.

Kanamugire Francois ucuruza mu isoko rya nyabugogo we ati: “ icyo nzi cyo ni uko ingengo y’imari igenda izamuka bitewe n’uko ubukungu mu gihugu nabwo buzamuka, kandi numva bavuga ko Leta itagishingiye cyane cyane ku mafaranga y’amahanga mu kugena ingengo y’imari y’igihugu

Tubajije Kanamugire icyo avuga kuri ako gatabo keretswe CLADHO, yatubwiye ko atazi ibyako, ariko yibaza ko niba gasobanura uko ingengo y’imari itegurwa ikanakoreshwa bakwiye kukageza ku bantu benshi.

Kuri uyu wambere, nibwo Ministeri y’Imari na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu baza kumurika ku mugaragaro aka gatabo muri Hotel Novotel.

CLADHO yeretswe aka gatabo,  ni umuryango utegamiye kuri Leta ukora mu Rwanda, intego yawo ni uguharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • MINICOFIN IKORA NEZA RWOSE KUMURIKIRA ABATURAGE UBURYO INGENGO YIMARI IKORESHWA
    NIBAKOMEREZAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish