U Rwanda rwaba rugiye guca imanza nk’Abongereza?
Mu nama yatangiye kuri uyu wa kane,abacamanza bakaba kwerekwa uburyo bwo guca imanza hakoreshejwe uburyo bukoreshwa mu Bwongereza n’ibihugu bwakolinije.Uburyo bita Common Law systeme.
Mu kubaka ubutabera bunogeye umuryango nyarwanda, hakenewe kugukoresha uburyo bwo guca imanza busubiza ibibazo by’abanyarwanda.
Byatangajwe na Sam Rugege, umuyobozi wungirije w’urukiko rw’ikirenga mu kiganiro yagiranye n’UM– USEKE.COM ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo nama ihuje abacamanza bakorera mu Rwanda.
Biturutse ku bakoroni,ubundi u Rwanda rukoresha mu butabera uburyo bwitwa Civil Law. Ubu buryo bukaba bukomoka ku bafaransa. Bitewe rero n’uko umuryango nyarwanda ugenda uterimbere kandi ukaba unafite bimwe mu bibazo byihariye bitewe n’amateka yaranze u Rwanda, ubu ni ngombwa kureba mu buryo bwose bukoreshwa mu butabera mpuzamahanga, maze ibirimo bishobora gufasha ubutabera bw’u Rwanda mu gusubiza ibibazo by’abanyarwanda bigakoreshwa.
Mu buryo bugomba gukoreshwa mu gusubiza ibibazo by’abanyarwanda, hagomba kuzirikanwa n’uburyo bw’abanyarwanda nk’inkiko gacaca.
Bimwe mu bibazo bigenda byigaragaza cyane harimo iby’imboneza mubano cyane cyane ibyiganje mu mibanire y’imiryango cyangwa abashakanye.
Sam Rugege ati:″ntabwo tugikoronijwe,tugomba gufata ibyiza biri mu buryo bukoreshwa n’abafaransa, mu bukoreshwa n’abongereza cyangwa n’abandi, bose tukareba ibyiza twabigiraho. Tukabishyira muri gahunda yacu y’amategeko n’ubutabera, kugira ngo tugire uburyo butuboneye bukemura ibibazo by’abanyarwanda.″
Jung MATHARU,umucamanza ukorera I Manchester mu Bwongereza avuga ko n’ubwo bishoboka gukoresha uburyo butandukanye mu butabera bw’u Rwanda,ngo bigaragaramo imbogamizi.
MATHARU ati:″hazabaho imbogamizi kubacamanza no kubunganizi mu nkiko, kuko icyo gihe bazaba bakoresha uburyo bwinshi budahuye. Bizasaba abacamanza kwitonda no kwigenzura. Hazabaho imbogamizi ku bacamanza baburanisha abantu badafite ababunganira.″
Common Law cyangwa uburyo bukoreshwa mu mategeko n’ubutabera bw’abongereza, ikibanze bikurikiza ni ibyemezo byafashwe n’abacamanza b’inkiko zo hasi.
Ndetse inzego zo hejuru mu bucamanza zafata ibyemezo, izo hasi zikabishyira mu bikorwa.Gusa bikagira n’andi mahame bigenda bitandukaniraho nk’aho umucamanza ashobora guca urubanza ari kumwe n’abandi ariko ahandi akaba yaca urubanza ari wenyine.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
5 Comments
Nagira ngo aho ntange igitekerezo, ubundi koko ubutabera bwacu bushingiye ku bihugu byadukoronije, ari yo mpamvu dufite systeme yitwa CIVIL LAW, kuko twakoronijwe n’Ababirigi, iyo systeme ubwayo simbi, kubatazi iby’amategeko, iyi systeme ivuga ko ubutabera ari n’Umukino witwa ”ALPANISME” aho abantu bose bafatanya kugera ku ntego imwe, niyo mpamvu bavuga ko Umucamanza aba ari ACTIF abashinzwe ubutabera bose bafatanya kumenya ukuri, naho muri COMMON LAW yo ishingiye kubyo bita intambara, bivuze ko buri wese mu baburana agomba gushaka ibimenyetso, baba rero bahanganye, ndetse n’imiburanishirize iba itandukanye, birasaba rero kubyitondera tukareba icyateza imbere ubutabera bwacu, gusakandi tutibagiwe ko bishoboka kugira systeme iri MIXTE hari ibihugu byinshi bizifite, kuko burya nta systeme muri zombi nziza kurusha indi.Mwihanganire iyi nkuru ndende, ubwo n’abandi barajya batanga ibitekerezo.Murakoze
Nko muri Canada, Cameroun na na Ile Maurice bafite systm iri mixte kandi ababizi bavuga ko aribyo bigenda neza. Nta kwihuta rero akenshi wihutira no mu byo ababifite nabo baba bashaka guhindura.
Ni byiza kwiga experience nziza ku bandi mu gihe ifitiye Abanyarwanda akamaro; ariko twirinde ibyitwa:”Copier-Coller”!!!
NJYEWE MBONA YABA CIVIL LAW CG COMMON LAW ZIFITE AVANTAGE ET INCONVENIENT KUKO UREBYE COMMON LAW AHUBWO TWAGIRA SYSTEM MIXTE
NI BYIZA KUKO BURI SYSTEME CYANGWA FAMILLE Y’AMATEGEKO IGIRA AKARUSHO NDESTE N’INENGE.BIRAKWIYE KO TUGENDA TUREBAMO IBIZIMA MURI BURI FAMILLE DE DROIT, HABA MURI COMON LOW CYANGWA ROMANO GERMANIQUE.
MURAKOZE .