Immaculee Ilibagiza mu kiganiro kuri Al Jazeera TV kuri Genocide
Ilibagiza yarokotse Genocide yakorewe abatutsi ubwo yihishaga muri ‘douche’ ya 1m/1.2m mu gihe kigera ku minsi 91 we n’abandi bagore barindwi.
Muri iyi week end yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Riz Khan wa television ya Al Jazeera ayibwira uburyo yabashije kubabarira abishe ababyeyi be n’uko ari gufasha abandi kwiteza imbere.
Muri iki kiganiro, Ilibagiza yasubije ndetse ibibazo by’abahamagaraga, byinshi byagarukaga ku gitabo yanditse yise “Left to Tell”
Immaculee Ilibagiza, muri iki kiganiro cyakorwaga ku ikoranabuhanga rya Video Conference, yatangiye avuga ko nta Genocide yashoboka Leta iriho itabigizemo uruhare, avuga kandi ko ubwiyunge buri kuba mu Rwanda nabwo butari gushoboka Leta iriho itabigizemo uruhare.
Yavuze ko ubu mu Rwanda byibura abantu babanye mu mahoro kandi ubwiyunge bugenda bugerwaho buhoro buhoro, nubwo yavuze ko bizafata igihe kinini kugirango ubumwe n’ubwiyunge bugerweho byimazeyo.
Abajijwe ku bijyanye n’ihanuka ry’ingege yahitanye President Habyarimana na Ntaryamira, avuga ko kuri we cyari nk’ikimenyetso cyo kubwira abari bateguye ubwicanyi ngo batangire, “Abantu bari bafite imipanga, Radio RTLM yarabivugaga ko hari ikintu kizaba, twe ntitwiyumvishaga ko koko hari ikizaba”
Immaculee wari ufite imyaka 22 mu gihe cya Genocide, avuga ko imwe mu mpamvu zatumye ababyeyi be bicwa ari uko bumvaga ko ntawuzabica kuko bari babanye neza cyane n’abaturanyi babo, ndetse ko kugeza ku munsi wa kabiri w’ubwicanyi abaturanyi babo batashakaga kubica kuko bari inshuti zikomeye za se wa Immaculee.
Ilibagiza muri iki kiganiro, yemeje ko afite ikizere cyane ko abantu bazongera bakabana neza mu Rwanda, ashingiye ku buryo umuntu yabahishe ari abantu 8 muri ‘douche’ ye, ndetse anashingiye ku byo yabwiwe n’umugabo wishe abavandimwe be ati: “nagize nabi ndabica ariko ubu ndumva mbakumbuye kuko bari inshuti zanjye”
Akavuga ko umuntu bishoboka ko yaba mubi, ariko yumva afite ikizere ko imitima y’abanyarwanda izongera igakundana, abantu bakabana mu mahoro nubwo bagiranye amateka mabi.
Muri iki kiganiro kandi, Immaculee yagarutse ku buryo yababariye uwishe se kandi yari inshuti ye bikomeye, akavuga ko ubwo yamusangaga muri gereza yumvise amugiriye impuhwe z’uko atatekereje ku ngaruka zibyo yakoze, kurusha uko yumvag amufitiye umujinya.
Akavuga ko niba abiciwe batagize umutima w’urukundo, wo kubabarira ababagiriye nabi, nabo bashobora kugira ingaruka nkizo ababahemukiye bagize.
Umwe mu bakurukiraga iki kiganiro witwa Matt wari i Dubai, yohereje ubutumwa bubaza Immaculee niba abona mu Rwanda hashobora kuba ubundi bwicanyi, anamubaza ibikorwa mu Rwanda ngo ubwicanyi ntibuzongere.
Yavuze ko rwose bishoboka cyane ko ubwicanyi bwasubira mu Rwanda kimwe no mu kindi gihugu cyose ku isi, igihe cyose Leta yajya inyuma y’ubwicanyi, ikabutegura. Kubwiyo mpamvu akavuga ko hakenewe abayobozi beza badaca ibice mubo bayoboye, ko aricyo cyonyine cyarinda abantu kumarana.
Avuga ko kimwe mu bintu byiza abona u Rwanda rwakoze mu kwirinda amacakubiri, ari kuba ubu nta moko agaragara mu ndangamuntu z’abanyarwanda, ko ibi bitanga ikizere mu minsi iri imbere kuko umunyarwanda yiyumvamo ko ari umunyarwanda nk’undi kurusha kumva ko ari Umuhutu cyangwa Umututsi, ari nabyo byoretse u Rwanda.
John wo muri Burkina Faso, kuri telephone yabajije Immaculee uwahanuye indege ya President Habyarimana n’icyo abitekerezaho. Ilibagiza Immaculee akaba yamusubije ko we gupfa kwa Habyarimana uko byakozwe kose, n’uwabikoze we atazi, bitagombaga gutuma imbaga y’abagera kuri miliyoni yicwa ngo kuko uwo muntu umwe yishwe.
Ilibagiza Imaculee, 39, ubu uba muri Amerika, avuga ko ajya mu Rwanda kenshi, agiye gufasha imfubyi n’abandi bafite ibibazo, kandi atitaye ku barokotse gusa kuko Genocide yagize ingaruka ku mpande zose z’abanyarwanda.
[stream flv=x:/umuseke.com/wp-content/uploads/2011/11/Immaculee Ilibagiza Interviewed by Riz Khan on Al Jazeera.flv img=x:/umuseke.com/wp-content/uploads/2011/11/Immaculee.jpg embed=false share=false width=640 height=360 dock=true controlbar=over bandwidth=high autostart=false /]
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
3 Comments
nkunda abantu nka iribagiza immaculle kuko
intwari sukurasana cg gukubita ibipfunsi
no gusubiza abanyamakuru nka immaculle ni ubutwari nabyo kabisa umunyarwanda ukunda igihugu yasobanura ibibazo nka immaculle
KANIMBA weee, uraho neza,
ni byo koko na njye nteye mw’ijambo ryawe…
Uriya “Mwana w’u Rwanda” Immaculée IRIBAGIZA, na njye nsanga ari INTWARI mu zindi….
Intwari yiyoroshya/Intwari dukeneye/Intwari ya buri munsi/Intwari buri wese yishyikiraho, mama weeee….
Nasomye igitabo cye, azi kwandika byahebuje. Mbese na we ni INGABIRE-IRIBAGIZA, twiherewe na Rurema…
Niba kandi na we asoma ibi, ndamumenyesha ko, buhoro buhoro, amahanga arimwo arashungura. Umuntu nka Iribagiza ni we, amahanga ashaka kumenya u Rwanda koko agenderaho. Ndemeza ndashidikanya ko, hafi aha, na we tuzasanga abona IBIHEMBO binyuranye. Bizaba ari byiza cyane, kuko arabikwiye kabisa….
Murakoze mugire amahoro.
Murakoze kuriyi nkuru nge nabashije gusoma igitabo yanditse kitwa LEFT TO TELL (ugishaka azambwire mutize)nukuri afite impamvu yo gushima Imana ndeste twamwigiraho kubabarira Imana ibahe umugisha