Maj. Gen. Leo Buelen niwe wakiriwe na Gen James Kabarebe Ministre w’Ingabo w’u Rwanda ku biro bya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura kuri uyu wa 06 Gashyantare 2013. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu guhana ubumenyi cyane ku ngabo z’u Rwanda. Uyu musirikare mukuru w’ingabo za Holland yasuye ibindi bikorwa Leta y’igihugu cye […]Irambuye
Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga aravuga ko u Rwanda ratanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, TPIR ubwo rwagiraga abere Mugiraneza Prosper na Mugenzi Justin. Aba bombi bari abaminisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi yari ku buyobozi mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri […]Irambuye
Rubavu: Abaturage bo mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe barasaba inzego zibishinzwe kubashakira ikibanza cyo gushyinguramo. Abo baturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati no mu nkengero zaryo batuzwa mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barishimira iterambere bgezeho babikesha imiyoborere myiza, ariko bakibangamiwe no kutagira irimbi ryo gushyinguramo […]Irambuye
Kuri uyu 4 Gashyantare 2013, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo gushyikiriza Ikigo cy’igihugu gishinzwe Itangazamakuru ORINFOR Radio Inteko. Iki gikorwa kiabaye nyuma y’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama, Perezida Paul Kagame yari yagaragaje ko bidakwiye ko ibigo bya leta bigira amaradiyo yabyo kandi hari ikigo cya leta kibishinzwe. […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Gashyantare, yari inshuro ya gatanu Dr Leon Mugesera yumvwa n’Urukiko, mu bwiregure bwe arasa n’usobanura amateka ariko ntatomora ngo avuge ku byaha bigera kuri bitanu aregwa. Kuri uyu munsi, ari kumwe n’umwunganizi we, ariko we udakoma, yongeye kugaruka ku byo yavuze ubushize, avuga ko Genocide yatewe n’abo we yise ‘Abagande’ bateye […]Irambuye
Kwandikisha SIM Card ku mugaragaro byatangiriye muri Serena Hotel kuri uyu wa 04 Gashyantare, mu muhango wari watumiwemo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho Jean Philbert Nsengimana wongeye gushimangira ko iyo gahunda igamije gutuma telephone zikoreshwa mu buryo buzwi. Ministre Nsengimana yavuze ko iki gikorwa ari indi ntambwe y’ikoranabuhanga kuko SIM Card y’umuntu izaba imeze […]Irambuye
Imyanzuro yashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki 31/01/2013, yanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri Radio one kuko atigeze yubahiriza amasezerano n’uwo bari bafatanyije kuyishinga ari we Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC. Amwe muri aya masezerano atarubahirijwe, n’uko Nyagatare atigeze atanga umugabane we wose ubwo iyi radio yashingwaga. Yatanze miliyoni 9 gusa […]Irambuye
Abagabo babiri bahoze ari aba Ministre mu gihe cya Genocide bari barakatiwe imyaka 30 y’igifungo bagizwe abere kuri uyu wa 04 Gashyantare i Arusha nyuma yo gutsinda mu bujurire. Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri i Arusha rwahise rutegeka ko Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bahita barekurwa bakidegembya. Mu 2011 uru […]Irambuye
Tariki ya 6 Ukuboza 2012, Tariki ya 4 Gashyantare 2013. Iminsi mirongo itandatu irashize Inyumba Aloisea atabarutse. Kubera ubutwari bwe ntazigera yibagirana mu mitima y’Abanyarwanda b’ingeri zose. Ngicyo icyatumye ku itariki ya 2 Gashyantare 2013, Abanyarwanda baba muri Canada n’inshuti zabo bafata umwanya bakamwibuka Uyu muhango wabereye Ottawa, mu Murwa mukuru wa Canada ariko witabiriwe […]Irambuye
Nyuma y’aho bimenyekaniye ko abanyeshuri 26 bigaga ku ishuri yari abere umuyobozi batwaye inda z’indaro, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nsinda yahagaritswe kuri ako kazi. Uretse kumubuza kuzongera gukandagiza akarege ku ishuri kubera icyo kibazo cy’abana b’abakobwa batwaye inda, Emmanuel Usabye aranshinjwa kutubahiriza inshingano ze, n’imicungire mibi y’umutungo w’ikigo nk’uko Ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje. Aba bana […]Irambuye