Abimuwe muri Gishwati ntibagira aho bashyingura
Rubavu: Abaturage bo mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe barasaba inzego zibishinzwe kubashakira ikibanza cyo gushyinguramo.
Abo baturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati no mu nkengero zaryo batuzwa mu Kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barishimira iterambere bgezeho babikesha imiyoborere myiza, ariko bakibangamiwe no kutagira irimbi ryo gushyinguramo igihe bapfushije.
ORINFOR dukeshya iyi nkuru ivuga ko, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemera ko iki kibazo gihari ndetse bukavuga ko kigiye gushakirwa umuti hatangwa ingurane ku baturage kugira ngo haboneke ahashyirwa irimbi.
Aba baturage bavuga ko kubera kutagira irimbi hariho n’igihe biba ngombwa bagashyingura mu mbuga z’ingo zabo kandi naho ari ku mabuye kuburyo bitaborohera gucukura.
Uretse aba baturage bimuwe muri Gishwati batagira irimbi, n’abatuye mu mudugudu wa Bugu uri muri ako kagali, nabo bavuga ko batagira aho gushyingura abavandimwe babo iyo bitabye Imana.
Joseph Karahanyuze, Umuyobozi w’Umudugudu w’Amajyambere wo muri aka kagali yatangarije ORINFOR ko iki kibazo kimaze igihe kinini kandi barakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Avugaho kuri iki kibazo gihangayikishije abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nyirasafari Rusine Rachel yavuze ko hari gahunda ya vuba yo kugikemura kuko bifuza kuba bagurira abaturage hakaboneka ahajya irimbi.
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM
0 Comment
naho yamavunja se yaba yarakize? turabazirikana nubwo ntacyo twabamarira!
Bareke guhangayika imirambo igomba gutwikwa ,ahubwo Reta nishyiremo ingufu .
Ariko murasetsa cyane ngo cyane ngo twishimiye iterambere twagezeho, iterambere se naya mavunja agiye kuduca ibirenge iterambere se naya mabuye batwanitsemo batwambuye amasambu yacu ariko abategetsi b’igitugu barasetsa burikirigita bugaseka yewe gusa nahimana kuko twizera ko nta joro ridacya igihe nikigera tuzabakira naho gutera bakaniyikiriza byo ntacya bitwunguye gusa twatewe n’abanyamahanga umugani wa Mugesera nuko avuga ibigoramye imihoro ikarakara Imana niyo nkuru
birababaje niba koko abantu badafite aho bashyingura ababo!ariko njye navuga ko ababaturage batagomba gutegereza gusa ngo leta ibafatire ibyemezo, ahubwo nibarebe ahari isambu bibumbire hamwe bafate ibyemezo byo kuba bahashyingurira muigihe bagitegereje ibisubizo.”agaciro n’ukukiha”HE PK said.
Comments are closed.