Digiqole ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwikomye TPIR

Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga aravuga ko u Rwanda ratanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, TPIR ubwo rwagiraga abere Mugiraneza Prosper na Mugenzi Justin.

 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwikomye TPIR
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwikomye TPIR

Aba bombi bari abaminisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi yari ku buyobozi mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Gashyantare, Martin Ngoga yavuze ko bitumvikana uburyo TPIR yagira abere aba bagabo bombi kandi barahoze muri Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika avuga ko kuba uwari Minisitiri w’Intebe muri iyo Guverinoma Yohani Kambanda, yariyemereye icyaha kumugaragaro ndetse akavuga ko Guverinoma y’Abatabazi yari ayoboye yakoze Jenoside, abo bari bumwe muri iyo guverinoma nabo bataba abere.

Martin Ngoga avugako n’ubwo u Rwanda ntacyo rwahindura ku cyemezo cyafashwe na TPIR ruzabigaragaza kugira ngo hatazagira n’umuntu ubona dosiye y’urubanza akagira ngo u Rwanda rwanyuzwe n’icyo cyemezo.

Ati “Nubwo ntacyo twahindura kuri icyo cyemezo, bigomba kwandikwa bigashyirwa muri dosiye y’urukiko, kugira ngo bitazagira uwo biyobya.”

PL na IBUKA nabo babajwe n’ibyakozwe na TPIR

Uretse Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwanenze bwivuye inyuma imikirize y’uru rubanza, Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ribinyujije muri Perezida waryo Protais Mitali ryavuze ko ryababajwe n’imikirize yarwo. Ibuka nayo yamaganiye kure iki cyemezo.

Mitali yagize ati “Twababajwe kandi turamagana by’umwihariko ruriya rukiko rwa Arusha n’imyitwarire y’abacamanza bamwe, kuko ibyo barimo bakora, bimwe bitwereka ko bagambiriye kandi bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba Mugenzi agizwe umwere se ni nde uhubwo uzongera gufatwa n’icyo cyaha cyakozwe ku mugaragaro amahanga arebera? Ni urucantege ku bakorewe Jenoside, ikindi ni uko bibabaje ukubona iri rekurwa rya Mugenzi na Mugiraneza ribaye mu mpera z’akazi ka ruriya Rukiko rwa Arusha. Ni ipfobya kandi n’agashinyaguro ku Banyarwanda muri rusange, by’umwirihariko abakorewe Jenoside.”

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu, Dr Dusingizemungu Jean Pierre nawe yavuze ko irekurwa rya Mugiraneza na Mugenzi ari igitutsi ndetse ari agasuzuguro gakomeye cyane.

Dusingizemungu kandi yavuze ko Umuryango w’Abibumye wakagize icyo ukora kuri ariko ngo usa n’usa n’uwatereye agate mu ryinyo ati “Igihe Loni yagafashije guhana by’intangarugero abakoze ibyo byaha ndengakamere, yashyizeho abacamanza bafitanye ubumwe bukomeye n’abo bakoze Jenoside. Biteye agahinda n’akababaro! Barimo gushinyagurira kabiri abacitse ku icumu aho bari hose kandi barahemukira u Rwanda muri rusange.”

Magingo aya abantu batanu nibo bamaze guhanagurwaho ibyaha n’Urukiko Mpuzamamaganga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, abo ni: Zigiranyirazo Protais, Bangambiki Emmanuel, Casmir Bizimungu, Mugenzi Justin, na Mugiraneza Prosper bagizwe abere kuwa 4 Gashyantare 2013.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibi bagaragarako mwari(Rwanda) mwaramaze gukatira abantu urubanza rutaraba.Donc kuri mwe nta mwere wo ku ngoma ya Habyarimana.kuki mwumva ko nta mwere waboneka muri ruriya rukiko.Ibyo murimo ni bitabagira ho ingaruka,zizaba ku bana banyu.

    • ikibwa.com ubwo nawe ngo uravuze.

  • ARIKO MWAREKEYE KWITERANYA.URABONA ICYEMEZO CY’URUKIKO RW’UBUJURIRE NTABWO MWAGIHINDURA KANDI NTIKIJURIRIRWA.NIMUREKERE RERO KUKO AKENSHI IYO UVUZE BYINSHI USHYIRAMO AMAKOSA MENSHI EJO NAWE UKABIBAZWA.UBWO MUZI KO IBYO MUVUGA BIBA RICORDED?NIBITABAGARUKA MUTEKEREZE NO MIRYANGO YANYU MU GIHE KIZAZA MWO KABYARAMWE.KUKO N’ABANDI BARAVUGAGA BATAZI KO BIZABAGARUKA.MUGE MWIGIRA KUBABABANJIRIJE.

  • pl na ibuka ntibanyuzwe nibyo urukiko rwavuze, naba nuru rukiko rwaciye urubanza, mwebwe se mu rwanda mwakoze iki kuri ninja wishe abana binyange?ese pl na ibuka ko ntacyo twigeze twunvabavuga? ese nuko batabizi? mwarangiza ngo ntimunyuzwe?ese mutekerezako abantu bose bari kubutegetsi bwa kinani bose bakoze genocide? muzabanze muduhoze amarira yabacu bishwe na ninja mwagororeye nawe akemerako yari mubateye inyange(kibuye) mwrangira mukamugororera? naho ibuka , pl ntacyo mumaze murabo kumagambo gusa nabwo hari ibyo mutinya kuvuga

    • abanyarwanda bakunda abapfu, buriya babaziza yuko batitanze ngo bapfe nka Agatha!! ubu baba bari mwirimbi ryinkwari!

  • Ejo ni Ngoga

  • hoya ntabwobyumvikana bariya nibo jenoside yari izingiyeho nibo bicishaga abobashatse bakanare abo bashatse none ngo nabere? ubwose urworukiko korubagira abere bose jenoside yaba yarakoze bande? ahaaa nzabanumva ibyaryo.

  • haaaaa mwa mugenzi abaye umwere ese njewe rucagu mbaye uwande

  • birababaza kubona abantu baturuka mi gihugu kimwe bangana bigeze aha!!!Nitwe imperuka yatangiriyeho, cg iri kurangiriraho simbizi!!Ibyishimo byumututsi, namarira yumuhutu! namarira yumuhu nibyishimo byumututsi!! birababaje!!nibaza kenshi igihe ibi bintu bizarangirira!!!

  • ndasubiza uyumusomyi w,umuseke uvuga ngwese mwaretse kwiteranya.nandese,kwarihahandi reka twivugire,kuko ntacyobitwaye,uriyamushinyaguzi wumujije ubanza atarimuribamwe nibura bageze hano ngwarebe ibyabobere bakoze.arikose kontawe urimo yenda ntanicyobyamubwira.
    Imana izarwicira.

  • ariko se aba barababazwa niki koko? ko UBANBA ISI ADAKURURA.kandi bamenye ko ISI IZENGURUKA.

  • Ubukana bw’imboga harya ntibugira gute?

  • ko mutavuze Ntagerura Andre

  • Ikibazo cy’ubwicanyi hagati y’amoko mu RWANDA cyambereye nka cya kibazo kibaza ngo ari inkoko n’igi icyabyaye ikindi ni ikihe?iyo ndebye ibibazo igihugu cyacu cyagize nibaza umwere uwo ariwe , ntitukihutire gusabira abandi ibihano biremereye ejo tutazaba nka KAMEGERI.

    • Icyo kibazo wibajije n’uruhinja rwavutse none rwagisubiza! Ubutegetsi bwariho kuva muri 1959-kugeza 1994, bwari bugizwe n’intagondwa z’abahutu, zishe ,zitoteza,zirukana abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi bahutu batumvaga impamvu abatutsi batotezwa. Wagombye kuba ubizi uretse kwigiza nkana

  • WOWE WIYISE NDAGIJIMANA ABDUL BURETSE GATO UZAMENYA NEZA UWAKOZE GENOCIDE UWO ARI WE MU MINSI IZAZA UZAMUSOBANUKIRWA NEZA RWOSE

  • Ubutabera bubaho nubwo butaragera nu rwagasabo. Uzarebe bacira urubanza n’amasura, ukagira ngo uwisura nziza ntiyakwica. Ahari abantu hanuka uruntu runtu. Kamere muntu ni imwe.

Comments are closed.

en_USEnglish