KNC yagizwe umwere mu rubanza yarezwemo n’uwo bashinganye Radio One
Imyanzuro yashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki 31/01/2013, yanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri Radio one kuko atigeze yubahiriza amasezerano n’uwo bari bafatanyije kuyishinga ari we Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.
Amwe muri aya masezerano atarubahirijwe, n’uko Nyagatare atigeze atanga umugabane we wose ubwo iyi radio yashingwaga.
Yatanze miliyoni 9 gusa mu gihe we n’uwo bari bafatanyije KNC buri umwe yagombaga gutanga amafaranga miliyoni 35.
Nyagatare yari yareze KNC asaba ko yavanwa ku mwanya w’ubuyobozi ndetse akanemererwa kuba umunyamigabane wa Radio One.
Umucamanza asoma urubanza yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 2, agace ka 32, y’itegeko No07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, iyo ngingo ivuga ko umuntu yandikwa nk’ufite umugabane umwe cyangwa myinshi mu isosiyete ari uko amaze kwishyura.
Kuba Nyagatare rero yaratanze miliyoni 9 aho kwishyura miliyoni 35 bitamugira umunyamigabane kuko atakoze ibyo yasabwaga ngo abe we.
KNC yavuze ko yishimiye imyanzuro y’uru rubanza ngo kuko n’ubundi kuri we yumvaga nta kibazo nta kimwe yishinja.
Yagize ati “erega njye n’ubusanzwe nta kibazo njya nifuza kugirana n’abantu, uretse ko abantu aribo barenga bagashaka kumpemukira rwose”.
Ku ruhande rwa Jean Luca Nyagatare, we ngo yiteguye kujuririra iki kemezo kugirango arenganurwe.
KNC uzwi ku izina rwa Dr Runiga, yamenyekanye cyane mu kiganiro “umunsi ucyeye” kuri City Radio, ubu akaba ari umuyobozi wa Radio One aho anayikoraho ikiganiro cyitwa “Rirarashe”.
KigaliToday
UM– USEKE.COM
0 Comment
Non coment
Kumutsinda byari bigoye kuko yazimangatanije ibimenyetso byose! Ariko ujya gukorana nawe ntaba anamwumva mu mvugo ye yuje amalingushyo ubusanzwe aranga abariganyi!
felecitation charles buriya byose n uwiteka wabikoze nugirengo niwowe knc mer6
sha luc nta muntu ucyizera uwundi knc ntayigutwaye bose babireba ataragiraga nu rupfumuye atunzwe ni mitwe inyuranye none uwo ugushyizeho urahiye pole sana
Ikorona bubingwa muri 2013(ndikolela mali abogela bogele…)igisigaye mbona n’uko n’iyo yashaka gusubirana utwe yashyizemo ,ar’ukuguza bank akaduhabwa,uwegukana business agakorana umurava akishyura,basi amahoro akagera kuri bose;kuko urukiko ntirugendera ku maranga mutima rureba ibimenyetso bifatika;none rwaciwe bose babireba it okay,ubabaye ajurire natsindwa nabwo arekere cg yongere ajye mu rwikirenga.
buretse ko mbona ntakizahinduka uko byagenda kose; jye Niko mbibona.
Keretse niba nsomye nabi cg umunyamakuru akaba ari we wanditse nabi, naho ubundi iyo ngingo nsanze atariko ivuga! Ivuga kumunyamigabane ariko “kumara kwishyura ntabyo mbonyemo”!
mbabwize ukuri byose birashoboka ko wabeshya benshi ariko kubeshya umutima nama wawe ntibijya bishoboka biratinda ibyo ukora ukabisanga imbere hagati yanyu harimo ubeshya amaherezo azabona ingaruka uko byagenda kose kabone nubwo byatinda abantu bakabyibagirwa
ubwose bose bana niwe kumvikana kubera agafaranga aha umwe muri bo arifuza imana niyo ibizi
Comments are closed.