Bimaze iminsi bivugwa ko hari bamwe mu baforomu bakora akazi ko kuvura ariko batabikwiriye, kuko batunze impamyabushobozi z’impimbano. Iki kibazo Minisiteri y’Ubuzima yagihagurukiye kuko igiye guhiga abantu nk’abo, ubundi bagahanwa by’intangarugero. Kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuzima, abanyamakuru babajije kuri iki kibazo kimaze iminsi kivugwa […]Irambuye
Mu mwaka w’2011 nibwo bamwe mu baturage baguze ibibanza mu isambu yo mu muryango wa Ruvuzandekwe Jean Chrysostome ndetse naba nyiri iyi sambu bari bambuwe uburenganziro bwo kugira icyo bayikoramo, kubera kutumvikana ku mafaranga n’uruganda Ruliba Clays Ltd, rwari rwaharabutswe ubutaka bukungahaye ku ngwa rukenera buri munsi. Nyuma y’iminsi 78 tubagejejeho inkuru ijyanye n’ikibazo cy’ubutaka […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2013, mu rukiko rukuru ku Kimihurura Dr. Leon Mugesera yongeye kwitaba urukiko aho yakomeje gusobanura mu birego aregwa n’ubushinjacyaha. Kuri iyi nshuro Leon Mugesera yavuze ko ibitero byagabwe na RPF mu Rwanda aribyo byateje umwiryane mu baturage ndetse bamwe bagatangira kwicana, muri ibyo yavuze yongeyeho ko abateye baturutse […]Irambuye
Batuye mu mirenge ya Nyakiriba na Kanama mu karere ka Rubavu, abo twaganiriye bagera ku icyenda bavuga ko EWSA yaje ikabambura Cashpower ikababwira ko bakoresha umuriro nk’abawiba mu gihe bafite inyemezabuguzi zawo. Hashize ukwezi badafite ayo mashanyarazi, bose hamwe ngo bagera ku miryango 32, bamburwa izi cashpower ngo babwiwe n’abandi bakozi ba EWSA ko bahawe […]Irambuye
Hervé Ladsous Umunyamabanga mukuru wa UN wungirije ushinzwe ibikorwa by’ingabo z’uwo muryango ziri mu butumwa kuwa gatatu i New York yatangaje ko afite icyizere cyinshi ko amasezerano ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo azasinywa mu byumweru bicye bije maze amahoro akaboneke. Aya masezerano yagombaga gusinywa tariki 28 Mutarama i Addis Ababa ateganya ko ibihugu byo […]Irambuye
Inama ya Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yaguye yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele yahagurukiye abakwiza urusaku rubangamira abaturanyi. Nyuma yo gusuzumira hamwe ikibazo cy’abasakuriza abandi hakoreshejwe indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’umuziki, iyi nama yaguye yarimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali yafashe imyanzuro ikurikira: 1) Komite […]Irambuye
None kuwa Gatatu, tariki ya 6 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igeze; […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2013 ahagana saa 10h50 nibwo Mukampalira Nadia wari mu butumwa bw’Urugaga rurebera inyungu z’abakozi COTRAF Inganda n’Ubwubatsi yakubitiwe mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye. Muri uru ruganda rwa Kabuye Sugar works, yahakubitiwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi afatanyije n’umuyobozi ushinzwe umutekano ndetse n’umukozi w’umuhinde ukorera urwo ruganda. Nk’uko […]Irambuye
Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2013, mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Philipe Nelly riherereye mu Karere ka Gisagara, abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (Physics, Chemistry and Mathmatics), bahiriye mu ishuri ubwo barimo bashyira mu bikorwa ibyo bize mu Butabire, maze 6 […]Irambuye
Coperative CAPLAKI ni imwe mu makoperative yabonye ubuzima gatozi mu Rwanda mu 1996. Iyi koperative icuruza ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku mitako yakoreraga mu mujyi wa Kigali munsi gato y’ahari Cercle Sportif ku muhanda uzamuka mu Kiyovu. Ubu iyi koperative yari imaze gushinga imizi mu Rwanda mu gucuruza ibijyanye n’ubugeni iravugwamo ubwumvikane buke mu banyamuryango ndetse […]Irambuye