Radio Inteko yimuriwe muri ORINFOR
Kuri uyu 4 Gashyantare 2013, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo gushyikiriza Ikigo cy’igihugu gishinzwe Itangazamakuru ORINFOR Radio Inteko.
Iki gikorwa kiabaye nyuma y’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama, Perezida Paul Kagame yari yagaragaje ko bidakwiye ko ibigo bya leta bigira amaradiyo yabyo kandi hari ikigo cya leta kibishinzwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni wari muri uyu muhango, yavuze ko ibyo gushyikiriza ORINFOR, Radio Inteko yumvikanaga ku murongo w’101.5FM bibaye mu gihe hari n’ibindi bigo byifuzaga gufungura amaradiyo yabyo gusa ngo ababifite mu bubasaha bari babangiye.
Minisitiri Musoni ufite itangazamakuru mu nshingano ze, yavuze ko nta mpamvu z’amaradio menshi ashamikiye ku bigo bya leta kandi hari ORINFOR ikwiye gutangaza ibyo ibyo bigo bikora.
Yagize ati “Ntabwo ari Radio Inteko yonyine izaba ishamikiye kuri Radio Rwanda, icyo tugiye gukora ni ukureba uburyo Radio Rwanda yagira amashami menshi mu rwego rwo gushakaza ibikorwa binyuranye bikorwa n’ibigo bya leta.”
Nubwo Radio Inteko yashyizwe mu maboko ya ORINFOR aho izaba ari chaine ya gatatu ya Radio Rwanda izakomeza itambutse ibiganiro bya Radio inteko nk’uko byatambukaga.
Umuyobozi wa Radio Inteko Augustin Habimana yadutangarije ko amasezerano basinye na ORINFOR ari amasezerano y’agateganyo azatuma Radio ikomeza gukora ariko igenzurwa na ORINFOR. Yavuze kandi ko Radio Inteko bazayegurira ORINFOR mu buryo bwa burundu, muri Kamena uyu mwaka ubwo ORINFOR izaba itanyiye gukora nka RBA (Rwanda Broadcast Agency).
Ku bijyanye n’abakozi b’iyi Radio barakomeza gukora nk’ibisanzwe kugeza mu kwezi kwa gatandatu ubwo ingengo y’imari y’uyu mwaka izaba irangiye hanyuma ORINFOR izabe ariyo igena ibirebana n’iyi radio byose.
Ku itariki ya 23 Werurwe 2012 nibwo Radio Inteko yafunguwe ku mugaragaro, icyo gihe Perezida w’umutwe wa Senat Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, yavuze ko iyi Radio yashyizweho nk’umurongo wo guhuza abaturage n’intumwa zabo zibahagarariye. Yavuze kandi ko iyi Radio izajya imenyesha abaturage ibyo abo batumye kubahagararira bakora mu nyungu z’ababatumye.
Inkuru byerekeranye:
Radio Inteko igiye kwimurirwa muri ORINFOR
Radio Inteko yafunguwe ku mugaragar
Norbert Nyuzahayo
UM– USEKE.COM
0 Comment
Iyi radio anniversaire yayo ihura n’iya M23.
23 Werurwe.
ubwo se uvuze iki? wa ntuza…. we!!!
twishimiye ishyirwa mu bikorwa byi imyanzuro ya his excellence,na abandi bayobozi bamwigane URWANDA rwacu ruzatera imbere cyane cyane inzego zibanze babigishe kandi ko aba ariwe bahagarariye aho bari hose guhera ku mukuru wu umudugudu kuko byagaragaye ko bihera hasi bipfa.PEACE IN OUR RWANDA EVERY DAY.
ariko mutimya umusaza, ubwose ataravuga kuki mutari mwabitekerejeho neza yewe ngaho ngo dufite abanyabwenge barihe barakajya
Ngaho nzabandora ra, uko niko kwishyira ukizana njya numva.Ubwo se koko Sena itanga iyihe mpamvu iyo radiyo itashyizwe muri Orinfor mbere? Buriya hari impamvu. ikibazo ni: Kuki nta numwe utinyuka ngo azivuge? zishobora kuba ari logistics nk’urugero ariko nta numwe utobora ngo agire icyo avuga.Rwanda wee,
indirimbo nyirurugo ateye niyo mwikiriza!
Nonese Ruhumuliza we Faranswa Hollande ajya gutera muli Mali hari kamaramapaka yabaye. Nyamara ubwo uri muri babandi birirwa baririmbaaaaa demokarasi za ba rurtuku abo Perezida ni ufata ibyemezo nyine none se niba ibyo yaegetse ari byiza ikindi ushaka ni iki?
Umva gutera imbere ntabwo bivuze kuyoborwa nagereranya no kugendera muri train (Gari ya moshi) dore ko driver aba umwe ubundi agatwara ibihumbi biri inyuma ye! naho rero muzatembere mubindi bihugu biri democrate Radio ntawe uzivugiramwo usibye hano iwacu mu Rda twisubiriye mu ngoma ya cyami!
Nagirango mbibutse amagambo his excellence yakoresheje nyuma yuko Musoni amaze kumusobanurira ko kugeza ubu Radio inteko ariyo yakoraga : Ngo ahari mwatinye inteko kuko aricyo cyizina cya Institution y’Inteko”. ibi bigaragaze ko hari bamwe batubahiriza za institutions bwose biri mu ndahiro yarahiye. Erega inteko niyo itora budjet. Nimba yaratoye budget yo gushyiraho Radio no kuyi running, ndumva nta wundi ufite constitutional authority yo kuyivuguruza. ibi si mvuze ko iyo Radio y’Inteko koko yari ikenewe, aliko ndagaruka kuri principe ya 3 pouvoirs ziba mu gihugu kandi zashimangiwe n’Itegeko nshinga
Ariko ko nta sustanability na stability iri mu bintu rwose muri iki gihugu!!!!!Abantu bafata ibyemezo bimeze bite? Ubu koko dufite vision??? Impinduka za buri munsi zateza abantu imbere?
Comments are closed.