Digiqole ad

Scandal i Rwamagana: Abanyeshuri 26 bo ku ishuri rimwe batwaye inda

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko abanyeshuri 26 bigaga ku ishuri yari abere umuyobozi batwaye inda z’indaro, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nsinda yahagaritswe kuri ako kazi.

Abana b'abakobwa 26 bo kuri iri shuri batwaye inda. Photo: TNT
Abana b’abakobwa 26 bo kuri iri shuri batwaye inda. Photo: TNT

Uretse kumubuza kuzongera gukandagiza akarege ku ishuri kubera icyo kibazo cy’abana b’abakobwa batwaye inda, Emmanuel Usabye aranshinjwa kutubahiriza inshingano ze, n’imicungire mibi y’umutungo w’ikigo nk’uko Ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje.

Aba bana b’abakobwa bakiri bato ngo bagaragaye batwite ndetse ngo hari n’abibarutse bari ku ishuri nk’uko abayobozi bamwe babitangarije iki kinyamakuru.

Polisi nayo ikomeje iperereza ngo imenye icyateye aka gahomanunwa muri aba bana b’abakobwa bakiri abangavu.

Francois Ndayambaje uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera kuri iri shuri yavuze ko kuba Umuyobozi w’Ikigo yarahagaritswe ku mirimo bizatuma iperereza rikorwa neza.

Yagize ati “Naje kuvumbura imikoreshereze mibi y’umutongo, n’uburangare bukabije ku muyobozi w’ikigo ndetse iyo raporo nayigejeje kuri polisi.”

Iki kibazo cyo gutwara inda ngo si icya vuba kuko umwaka ushize hari umwarimu umwe wiyahuye nyuma yo gukekwaho ko yaba yarateye umwe mu bana bo kuri iki kigo inda. Ibyo byatangajwe n’umwarimu wo kuri iri shuri wanze ko amazina ye atangazwa.

Ati “Ikibazo cyo gutwara inda kw’aba bana cyatangiye mu mwaka w’2011, gusa nta muntu n’umwe wabyitayeho kandi iri shuri ni ishuri ry’icyitegererezo mu karere.”

Francois Ndayambaje uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera muri uru Rwunge rw’Amashuri rwa Nsinda avuga ko n’ubwo abarezi n’abayobozi bitwaye nabi, n’ababyeyi b’aba bana batwaye inda atari shyashya kuko ngo batitaye ku burere bw’abana babo.

Theophile Cyiza uhagarariye Urugaga rwo kurwanya SIDA mu Murenge wa Muhazi iri shuri ryubatsemo, avuga ko iki kibazo cyabateye impungenge kuva cyatangira kuvugwa ndetse bihaye gahunda yo gupima aba bana mu mezi abiri ashize. Cyiza anavuga ko bamwe muri aba bana babyaye babazwe kuko bari bakiri bato cyane.

Iki kibazo cyarenze Umurenge, Akarere ka Rwamagana ndetse n’Intara kigera muri Minisiteri y’Uburezi, aho Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias, yagaye ubuyobozi bw’akarere kuba ntacyo bwakoze mu ngo bakemure iki kibazo mu buryo bwihuse.

Minisitiri Harebamungu avuga ko bibabaje cyane kuba abayobozi baratereye agati mu ryinyo bikarinda bigera aho abangavu 26 bo ku ishuri rimwe batwara inda. Gusa avuga ko hariho gahunda yashyizweho mu mashuri yisumbuye igamije kureba uburyo ibibazo bikunze kuvugwa mu bana b’abakobwa byo gutwara inda byacika.

Hagati aho, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Uwamariya Odette yashyizeho komite yihariye igomba gukurikirana iki kibazo ndetse ngo uzagaragaraho uruhare muri iki kibazo azabiryozwa n’amategeko.

Ati “Biteye agahinda kumva ibyakorewe aba bana b’abakobwa. Ndifuza ko ababigizemo uruhare bose bashyikirizwa ubutabera.”

Urwunge rw’Amashuri rwa Nsinda ruherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ni rimwe mu mashuri afite gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE).

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ARIKO ABA BAKOBWA NABO BAJYE BITONDERA GUTANGA IBINTU CYANE, CYANE BACUNGA IGIHE CYABO CY’UBURUMBUKE KANDI BAMENYE KO NA SIDA IRI HAFI AHO.

    • Kurera ntibyoroshye ni musigeho ngo inda mbi uyiha amata ikaruka amaraso ubwo se tuvuge ko ku kigo bigisha uko basama amada gusa birababaje ni ukuri ariko ntiwamenya imitima yitwo dukobwa twemeye gusamira kimwe ku kigo kimwe ni ishyano nihakorwe iperereza ridahubuka tumenye iby’ubu buringanire bwa bashiki n’abakobwa bacu aho babiganisha

      Abo byahungabanije mwese nimwihangane si urwumwe nibahirwe ntibazanduriremo sida ari benshi.

  • Birababaje!!!! Ndumva aribyo bigisha gusa. Ababyeyi twese dukwiye kugira uruhare mu gukurikirana uburere bw’ abana bacu kandi aho bishoboka abana bakajya biga bataha i wabo( mu rugo) kugira ngo byorohe kubakurikirana

  • Nukukabya pe

  • iby’iki kigo ni agahomamunwa gusa ntihakagombye gukurikiranwa directeur gusa ahubwo na disciplinary committee y’ikigo yose yakurikiranwa ikabaza icyo yakoze mugihe uyu muyobozi ntacyo yakoraga.

  • abanyarwanda buri wese yagiye areba uruhare rwe aho gushaka undi uhamwa n’icyaha. Mwabonye uko buri muntu yashatse nyirabayazana, ntawigeze avuga ati abarezi, ababyeyi twararangaye! Birashoboka ko banazitwariye mubiruhuko, ntawamenya. Kurera abana ni ibya twese. Kw’ishuri no mu rugo, tubiteho, tubaganirize, tubagenzure, tubahane.

    • no mu nzira!!!!no mu matorero!!!!!

  • ngewe ndumva umurezi wabo ikimureba aruko atacunze neza umutungo wikigo arko rwose ibyo gutwara inda kwabanyeshuri ntibimureba cyane uziko wagirango yarabatumye nabo nibishwi byabakobwa

  • NAJYE NZABAFUNGURA BARABESHYA TU!ugomba kumunyaza zikamumukamamo!ubundi ababana bafite amazi menshicyane so tuyabamaremo! twesehamwe dufatanyije nabarezi babo tuzabigeraho!

    • ubwo rero nawe ngo uravuze! iyaba bose bari bashiki wawe maze ukumva ukuntu n’abandi bababara!

    • Gatwa we urantangaje kabisa!!!!!!ubuse uri umunyarwanda?haryango ni freedom of epression niyo itumye wiyambura ubusa tukaba tumenye uko uteye? gusa unteye agahinda kabisa!!

    • Nibaza uburyo Umuseke uba watambukije message y’igicucu nk’iyi. Nawo ni ko ubyumva?

      • nge numiwe gusa ntakindi navuga, gatwa urandakaje rwose, niba aricyo washakaga igitego uragitsinze, cg urashaka kumva ikituvamo? comments niba nyinshi cyane baraguhemba? angahe kuburyo wandika ibintu binuka gutyo!

  • ubusanzwe ariya mashuri ya 9years barayasuzugura ngo ni feke kdi programmes ni zimwe no muyandi.so please bashiki bacu bakeneye ahazaza heza abarezi bakore akazi kabo namwe mubatezibibazo mugerageze kwishyira mu mwanya wababyeyi mwumve. birababaza!!!

  • Iyi nkuru irababaje pe. Gusa ni ugukora ubucukumbuzi bwimbitse inzegpo zibishinzwe zikamenya ababifitemo uruhare. Birashoboka ko banazitwara batari ku ishuri kuko discipline kuri ibi bigo bya 12YBE usanga nyuma y’amasomo umurezi ahita yihindura nk’aho adashinzwe gukurikirana aba bana.

    Guverineri adufashe kandi tuzamenyeshwe icyo iyo Komite yashyizeho yagezeho.

    Hari amakuru avugwa ko hari umwe mu barezi b’ico kigo nawe wateye umwana inda. bene uwo hari icyo itegeko riteganya. mbega inzego zose zifatanye kugirango ibi baftirwe ibihano bizabera n’abandi urugero.

    Ushinzwe uburezi muri ako Karere urumva ko nawe atakoze neza akazi ke rwose kubona bigera kuri urwo rwegoo atabimenyesheje kugirango bikumirwe hakiri kare!

    Aya mashuri ya 12YBE rwose akeneye kwitabwaho birenze uko bikorwa ubu, Dr Harebamungu abidufahemo

  • Iyo utanze igi*** cyawe baracyi***a nyine!!! nta mushinyiko,abahungu nimugumye muny*** ibyo bishwi

    • Mwa nyangarwanmda mwe, wowe na Gatwa muva inda imwe? Birababaje kubona muvuka mu banyarwanda! HAVUMWE UMUNSI MWAVUTSEHO, MURAGAPFA MUTABYAYE!

      • ubwo se ubarushije iki policeman we. Si wowe , si abo ututse , mwese muri ba1

  • MURAMURENGANYA RWOSE UYUMUYOBOZI UBU SE UMWAMA AZANGIRA IMYAKA CUMI NIBIRI AZI GUSAMBANA UBWIREGO NTAZA TWARA INDA AHUBWO IMANA ITABARE ABANYARANDA KUKO UBUSAMBANYI BUMEZE NABI CYANE NONESE SIUMVA ARI MU NINIE YEARS AHUBWO BIRAREBA BABYEYI BABO

  • Ahaaaaa, birababaje cyane ndumva hatagobye guhagarikwa directeur gusa, ahubwona commute yose bayikureho batorindi nacyoyampariye bariya abana nkabari bashizwe imyitwarireyabo, Police ikurikirane imvano yayomahano.

  • peter gatwa

    sha uri gatwa koko iyo comment yawe ntikwiye umuntu wumunyarwanda niyo waba utarabyara waba uzabyara ukwiye amahugurwa kabisa

  • Hakwiriwe ubushishozi muri byose kuko muri abo bana abenshi baba ari abiga bataha cg bakazitwarira muri vacances!! Ababyeyi nabo birabareba!!

  • jye numiwe gusa numvise ko bibana umugono muri ziriya ntara bashobora kuba barabibye umugono bansinziriye kuko ni scandale ikabije abana 26 bo mwishuri rimwe ahubwo dg bamurenganyije abiriranwa nabo babarera babacunga kandi uwamuteye inda 1930 ntabindi,ahubwo baragowe abana bubu nabo nibagashuhe umuntu yishora mumibonano atambaye muri udushwi gusa nababibakoreye.

  • Icyaha gikomeye nagishyira ku babyeyi b’aba bana kuko uburere buruta ubuvuke kandi ngo umwana apfa mw’iterura! Ababyeyi bagomba guhora iruhande rw’abana bobo, bakaganira cyane ibyiza n’ibibi bibategereje imbere. Abakabiri nashyiraho ikosa n’abarezi bo muri kiriya kigo. Rwose biragaragara ko displine ari ntayo, mbese nta gitsure gihari. Aba gatatu n’abagabo cg abasore babateye inda. Buriya ushobora no gusanga 80% ari abagabo bakuru ndetse harimo n’abubatse banabyaye. Nidusigeho kwangiza ubuzima bw’aba bana bacu.

  • WOWE WIYISE GATWA,NKWIFURIJE KO IBYO IVUZE BYAZABA KURI BASHIKI BAWE CG ABAKOBWA UZABYARA NIBWO UZUMVA UBUREMERE BW’AMAGAMBO UVUZE.

  • ababyeyi baba bana biragaragara ko ntacyo bitaho kuko bano bana biga bataha, bicira ahandi mubihe byo gutaha nkaho bagatashye iwabo bagakata ahandi nko muba curuzi nahadi. ugasanga rero ababyeyi batakurikirana muby’ukuri aho batinze ngo bakore iperereza ko ibyo bababababwiye ari byo koko, kuko ababana babeshya ababyeyi.

  • Erega utwana tw’icyi gihe natwo twigize utugore imburagihe! Njya ntubona nkanatuganiriza ndetse tukaza n’iwanjye nkabona iyo aba ari ikindi gishwashumyi cyitaburebera izuba. Ikibabaje iyo abana b’iki gihe ubakangaye cg ukabereka ko bakiri batoya, baguca amazi ntube wakongera no kumuhana mu bindi bisanzwe. Sinzi neza amaherezo, ahubwo SIDA bavuga nibwo yakajya kuvuka, dore bene utwo twangavu tutazi na prudence cg préservatif icyo aricyo.

  • ohhhhhhhhhhh, ni ikibazo pe. ariko banyarwanda , banyarwanda kazi muzi kuvuga ie gutogota sana, mushaka uwo mwagerekaho icyaha, n’impamvu zidafite ishingiro kuko mumitwe yanyu nta analysis. Community niyo ifite ikibazo not teacher or head teacher.

  • Dore intara ifite ubushyuhe(libido) uwampaye inka! Murabeshya murabonana na First lady muramubwira uburyo yubaka mwe mugasenya. Ariko haraho ntemeranya nuriya wavanze amadossiers avuga ngo umuyobozi w’ishuri yacungaga umutungo w’ikigo nabi, arashaka kuyobya uburari maze icyaha cyo gusambanya izo mpinja gicike intege, mubanze mukemure ikibazo kimwe ibindi bizaza nyuma. Umwana baramufata bakamusambanya kugeza aho atwite ibintu bitaramenyekana? Murabeshya umwana ajya gutwita bamaze iminsi bamukurugutura. Ahubwo bariya ni abagaragaye abataratwite nibo benshi buriya bose babaye udutegarugori. Nimwe muzi gutegura abagore b’ejo hazaza ntimugasekwe

  • Ikindi ni uko byagaragaye henshi ko hari n’abarezi batanga amanota ari uko babanje kuryamana n’abo bana b’abakobwa!
    Twizere ko ubutabera buzakurikirana abagabo bangije bariya bana.
    Turarerera he?

  • SHA NIKIBAZO CYIHARIWE NABANTU BOSE JYE CYOKORA KUBA BIBAYE RWAMAGANA NTABWO BINTANGAJE KUKO MUMINSI YASHIZE KURUKIKO HARI IKIREGO CYUKO UMWANA WIGA P6 YARARANYE NUMUSORE AKABESHYERA MUGENZI WE UWO BARARANYE BAGIYE INAMA NGO AMUBESHYERE YAKIJIJWE NUKO ABATURANYI BASANZWE BAZI KO UWO MWANA YARI INDAYA YUNDI MUHUNGU WABESHYEYE UMWANA BABANAGA NTABANA BABAKOBWA BAKIBAHO AHUBWO RWAMAGANA NIFATE INGAMBA ZIKARISHYE NAHO NANJYE NDASHAKA KUZAHIMUKA KUKO KUGHARERERA BYAZANKORAHO NIBA ARI UKO BIMEZE BIRAKABIJE KUBONA UMWANA WANJYE YAKANGIZWA NUMUNTU WOGOSHA JYE CYOKORA MUFASHE BASANGA YAPFUYE POLICE IKAMFUNGA NTAKUNDI BIRABABAJE BABYEYI NAMWE BANYARWANFDA IBIBERA IWACU RWAMAGANA

  • Abakoze iki cyaha bazagihanirwe,ariko umuyobozi w’ikigo ntashirweho Isuri ubu niba atabangamira Iperereza.Icyirindwa muramenye bidaha barya basaba ko udukingirizo dushirwa mumashuri, ababyeyi,abarezi, abayoboka Mana na bandi …. bose bashobora kugira icyo batwerera cyakumira cg gikemura ikibazo ni bashireho akabo twubake Umunyarwanda muzima.

  • shame on their Papa and Mama not their Teachers !! nonese niwe wabateye inda cg yabigishije kuzitwara, ababyeyi mumenye kuganiriza abana banyu ndetse no gukoresha agakingirizo naho kurongorana byo ntimwabihagarika wagirango abakobwa bubu bavuka babizi, amazi yarenze inkombe!

  • Nimuze dusengere icyo kigo, murumva ko hateyeyo Umudayimoni w’ubusambanyi n’inda abo bana nabo sibo rwose, kandi uwo mudayimoni yirukanwa n’amasengesho menshi.

  • Turi mu gihe cyahanuwe ngo: “Ababyeyi bazifuza ubugumba” Birakwiriye ko ababyeyi bagira ibihe bihagije byo kwiyiriza ubusa no gusenga, kugirango dukomeze guhendahenda Imana , ngo ahari yenda hagire imitima imwe yo muri iki gisekuru kiroze yarokoka. Kuko byarahanuwe ko ubusambanyi ari bwo buzuzuza igikombe cy’uburakari n’umujinya w’Imana. Hakwiriye kubaho ibiganiro n’umushyikirano uhoraho hagati y’abana n’ababyeyi. Kandi bamwe mu barimu b’ingirwabarezi bagahagurukirwa biruseho. Ubucuti bwose bwihariye hagati y’umwana w’umukobwa na mwarimu , (umucuruzi , mukozi, ), bugakemangwa. Kandi abana bakwiriye kurindwa inzira zibonona intekerezo: Amashushusho y’urukozasoni kuri za video na television, za teatre zidatana no kwigisha ubusambanyi,ibitaramo………..yemwe na telephones zigendanwa zirimo gufasha abagome uyu murimo wa satani.

  • Birababaje. Murebe neza aho aba bana ntibarebye ya film yitwa “Pacte de grossesse” ra?
    http://www.youtube.com/watch?v=xZrxOWA083Y

  • bana kuvuga oya mwarabipinze kweli?sha ababyeyi twaragowe mba ndoga musinga.
    barezi natwe babyeyi twongere dukaze umurego muri oya,oya,oyaaaaa bana bacu

  • ariko se ko numva muririra ababakobwa, ikunda ryabo ry’amafaranga ryabakundira. none umusore azamuha amafaranga ye kubusa atamwuriye? hari se uwo bafashe kungufu? mwibaririrra ni mubareke. ” NGO UWICAYE NABI ABABAZ…” twiigize uturaya tukiri utwana.

    • Nta gitangaza i Rwamagana. Kuva kera za 1980 yari iyambere ku ndwara za MPUZABITSINA hagakurikiraho NYAMATA hagakurikiraho RUHANGO bose bakaba ari abayuwajyi ngo basobanukiwe kurusha abandi banyamusozi. Biyemera kubi.

  • Ariko rero mwavuga aba bana mubigendemo gake ,kuko muri uyu murenge abana baho hafi yabose basigaye babyara ari bato cyane ,ibi mvuga ndabizi neza kuko niho mvuka kandi nibura buri mezi abiri mba ndiyo ,ariko iyo ntashye ntayindi nkuru ingeraho mbere uretse iyo kumbwira ngo umwana wo kwa kanaka yarabyaye,sinzi uyu murenge ikiwurimo rwose nange byaranyobeye.Hagati aho nabonye umuseke.com yatubwiye ko mathias ari minister wa education !!Niba aribo bamuhinduye simbizi ngewewe nzi undi utari uwo batubwiye.

  • Keep calm because we’ve got your number lol

  • ubwo kabaye ubu nyine nukuba maso isi irashaje ntacyo mwahindura ni mu minsi ya nyuma .ejo sunday nahuye nabana ba bakobwa ariko ubona bashaka kunshotora basnga ubuzima nabuhaye christ none murabona bizoroha na bahanzi bakwiz umuco wu busambanyi abahano nabo hanze,tv,ababyeyi batagira kwiyubaha,abayobozi,kugendana ni bigezweho,ababyeyi bussines,abandi kiliziya yakuye kirazira .nimusengere isi naho surwumwe

  • jye ibi mbibona nkikosa ryabarezi nako abarimu, simbibona nkikosa rya babyeyi kko murabo bana batwaye izonda nibwira yuko ubwinshi bwazo hashobora kuba harabayeho gushukishwa ibintu bimwe nabimwe, byakwiyongeraho yuko arabana nyine bo ingaruka zibyo ntibazitekereza cyimwe nuko bataziha nagaciro, umubyeyi ararengana, kko mumuryango nya Rwanda umwana ntashobora gukora ikosa mugihe aziko umubyeyi amureba, ntako ababyeyi baba batajyize ariko abana bubu, bafite amayeri menshi yoguhisha ababyeyi babo zimwe mungeso mbi bakora, ubwose wambwira ute niba umwana avuye kwishuri agakatira muyandi mayira akaza atanga impamvu zuko haramasomo yariho ajyifata kushuri, yuko koko umubyeyi azabirabukwa ryari? icyindi nuko bishoboka yuko nabobarimu babo nyuma yamasomo bashobora kuzibatera kko ni bintu byoroshye! naho kurubu rero ntabarezi bacyibaho abarezi barabacyera ubu hariho abarimu, cyane yuko abasigaye bataramenyekana batazapfa bamenyekanye aribo benshi, icyibabaje nuko ababikora aribo bashinzwe gujyenza icyaha nu kujyikuricyirana, ubu ISI nticyiriyayindi yo mucyinyejana cya 20 ubu ISI isa nkiyacuramye!

  • yayayayayayyaya, MBEGA AGACIRO!! AKA NIKO GACIRO BIRIRWA BARIRIMBA MBA!! ibi byose ni ukubera inzara gusa. Genda Rwanda warakubititse!

  • Uyu muyobozi niba yararangaye, akaba agomba kubihanirwa, ababyeyi se bo bazahanishwa iki? Keretse niba diercteur afata inshingano zose ababyeyi bakigaramira. Ubundi ndabona ikibazo cya ziriya nda kitabazwa umuyobozi gusa. N’ababyeyi barebwa, cyangwa umuyobozi akaryozwa umutungo gusa. Ariko ndabona na Perezida w’inama y’ababyeyi ntacyo yavuze ku ruhare rw’ababyeyi. Dukome urusyo n’ingasire …..!

  • ntibizoraha kuko hari abarimu bamaze kubigira ingeso kuko iwacu ni rwamagana ariko hari umwarimu yigisha primaire yitwa sovu primary school afite igare agenderaho aje kwigisha aturutse aho mumujyi irwamagana arakabije kweli kuva kera aryamana nabanyeshuri noneho aho bazaniye 9 years yarushijeho kuko icyo yabuze numwanya uhagije abafatirana ninzara baba bafite akabaha 500 kuko abenshi bakora akagendo abandi akabaha za telephone ,usanga muri week-end utwana duto murugo iwe dusimburanwa kandi ikigo yigishaho barabizi ko iyo ngeso iyifite bariya bana iyo mbabomye naho barakomeye kuko ababyeyi ntacyo babikoraho icyabikemura nikimwe gusa abana bose basubire kwiga muri za nterna none ho abashaka kwiga bataha ababyeyi bafata inshingano zo kubaha ibyibanze babarinde cyane cyane inzara babahe na transport ,kuko nutayimuha ntazakwemerera kugenda kabiri kandi abandi bayimuha so abarimu nkabo bisubireho turerere URWANDA kuko rubabakeneye

Comments are closed.

en_USEnglish