Denmark: Umunyarwanda ukurikiranyweho Jenoside yatawe muri yombi
I Copenhagen muri Denmark- Ubuyobozi bw’iki gihugu buratangaza ko kuri uyu wa kabiri inzego z’umutekano zataye muri yombi umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994.
Umushinjacyaha Martin Stassen wo muri Denmark avuga ko uyu mugabo wafashwe afite imyaka 49 y’amavuko, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaratanze impapuro zo kumuta muri yombi no kumwohereza.
Uyu mushinjacyaha avuga ko uyu mugabo utagaragajwe umwirondoro akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 1 000 baguye ku rusengero no kuri kaminuza.
Staseen avuga ko nyuma y’iperereza ryakozwe, hari impamvu zifatika zituma uyu mugabo akekwaho ibyaha ku buryo azahita yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe kuri ibi byaha akekwaho.
Avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yageze muri Denmark muri 2001 aza kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu muri 2014.
Denmark yataye muri yombi uyu mugabo, muri 2014 yohereje Mbarushimana Emmanuel alias Kunda uri kuburanira mu Rwanda, urubanza aregwamo rukaba ruri hafi gupfundikirwa dore ko hagezweho ikiciro cyo gutanga imyanzuro ku ruhande rw’uregwa.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abakekwaho Jenoside bose bazafatwa amaraso y’abantu arahama kandi n’Imana iba ikurikiranira hafi ufite amaraso ku ntoki ze ntashobora kugira amahoro
Comments are closed.