Updated, 13/05/2015 10h00 a.m: Abicishije kuri Twitter, Fred Muvunyi yatangaje ko yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission, RMC). Ntabwo yatangaje impamvu z’ubwegure bwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi ikigo RMC cyatangaje ko koko Muvunyi yabamenyesheje ubwegure bwe akaba yabaye asibmuwe by’agateganyo na Cleophas Barore wari umwungirije. Fred Muvunyi […]Irambuye
Ubwo umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yakoreshejwe ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, abagize inteko bavuze ko niba ibyo iyi raporo igaragaza ari ukuri, byaba ari agahomamunwa bitewe n’ibigo bitandukanye nka Rwanda Revenue, RSSB, EWSA n’ibindi byahombeje Leta amafaranga […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko. Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari biteganyijwe ko Urukiko rukuru […]Irambuye
Mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” gitambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Isango Star ari yo ikiyobora, kuri iki cyumweru Senateri Tito Rutaremara wari mu batumiwe yavuze ko ntawashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo kudahindura Itegeko Nshinga ngo asubizwe inyuma. Ni mu kiganiro cyari kigamije gusesengura ku busabe bukomeje gushyikirizwa Inteko Nshingamategeko abaturage […]Irambuye
11/5/2015: Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo kwambika ipeti abapolisi 462 barangije amasomo ya Cadets, mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata umutekano n’umudendezo nk’uburenganzira bwabo. Yavuze ko iterambere ari ryo ribereye Abanyarwanda. Perezida Kagame yabanje kwambika amapeti abapolisi barangije ndetse anashyikiriza ibihembo abanyeshuri batatu bitwaye […]Irambuye
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CSP Twahirwa Celestin yagiranye na Radio Rwanda, yakanguriye urubyiruko kwitabira kujya muri Polisi y’igihugu, ngo kuko ari hamwe hashobora kubafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015, mbere y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayobora umuhango […]Irambuye
Inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri ‘Quartier Commercial’ mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa gatandatu. Usibye byinshi byangirikiye muri uyu muriro nta muntu kugeza ubu waba wahiriyemo. Imodoka zagenewe kuzimya umuriro zahageze nyuma umuriro wabaye mwinshi cyane, ariko zizimya inzu ntiyabasha gukongeza izindi nk’uko umwe mu bari […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwagombye gukoresha icyo iyi nyubako yubakiwe bugashyingura inyandiko zose zirebana n’amateka ya Jenoside kugirango adasibangana. Ubusanzwe iyi nyubako yubakiwe gushyingurwamo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Abasenateri bagize Komisiyo ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yasuzumye itegeko rishya ry’umuryango no kurinononsora basanga hari ingingo zikomeye zirengagijwe. Uyu mushinga w’itegeko rigenga umuryango, ni ivugurwa ry’itegeko ryariho ryashyizweho mu 1988. Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite bari barisuzumye mbere y’uko […]Irambuye
Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga umugabo w’imyaka 43 washatse guha ruswa y’ibihumbi 600 umupolisi ngo areke yinjize inzoga zitemewe, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abantu bose bashaka gukora ubucuruzi kubinyuza mu nzira zinoze, birinda icyabagusha mu cyaha n’igihombo. Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2015 kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro nibwo […]Irambuye