Digiqole ad

Kamonyi: Inzu yagenewe amateka ya Jenoside igiye gusaza itayabitse

 Kamonyi: Inzu yagenewe amateka ya Jenoside igiye gusaza itayabitse

Mu nyubako imbere hatangiye kwangirika

Kuri uyu wa gatandatu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze ko  ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwagombye gukoresha icyo iyi nyubako yubakiwe bugashyingura inyandiko zose zirebana n’amateka ya Jenoside kugirango adasibangana.

Abaturage bavuga ko batanze bimwe mu biranga amateka ya Jenoside nk'amafoto ariko ngo ntibazi aho byarengeye
Abaturage bavuga ko batanze bimwe mu biranga amateka ya Jenoside nk’amafoto ariko ngo ntibazi aho byarengeye

Ubusanzwe iyi nyubako yubakiwe gushyingurwamo amateka yose arebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri aka karere ka Kamonyi ndetse n’ayo mu gihugu muri rusange.

Bamwe mu baturage bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso n’abandi muri rusange batuye muri aka karere, bavuga ko batazi  impamvu igikorwa cyo  kubika amateka ya jenoside muri uru rwibutso kitagerwaho.

Iyi nzu ubu imaze imyaka 10 ariko nta yandi mateka ajyanye na Jenoside ibitse ndetse ubu bikaba bigaragara ko itangiye gusaza.

Rutsinga Jacques umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko  iyi nyubako yubatswe n’Umuryango witwa Survivors Found  iyishyikiriza Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) nayo iyiha umuryango IBUKA ariko ngo ntiyakoreshwa bigeza aho Ubuyobozi bw’Akarere buyisaba,  nabyo ntibyakunda, gusa akavuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo amateka ya Jenoside  ashyirwe muri iyi nyubako.

Munyantwali Alphone, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko gutinda gushyira amateka ya jenoside muri iyi nyubako byatewe n’uko iyi nyubako itari iya leta ko abikorera ari bo bayubatse ari nabo bagombaga gufata iya mbere  bashyira mu bikorwa icyo yubakiwe.

Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo wari umushyitsi mukuru, yavuze ko habayeho uburangare mu kudakoresha iyi nyubako icyo yagenewe. Avuga ko agiye guhura n’impande zose zifite aho zihurira n’iki kibazo ku buryo mu minsi ya vuba  kizaba cyarangiye.

Iyi nyubako  yagenewe kubika  amateka  ya Jenoside, yubatswe mu mwaka w’2006, yuzuye itwaye  amafaranga arenga miliyoni 300 y’uRwanda.

Abaturage bavuga ko bigeze gusabwa gutanga amafoto y’ababo bashyinguye kuri uru rwibutso n’inyandiko zose babona zifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo ntibamenye irengero ryabyo.

Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo  imibiri y’abishwe igera ku bihumbi 40.

Mu nyubako imbere hatangiye kwangirika
Mu nyubako imbere hatangiye kwangirika
Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n'abandi bayobozi mu muhango wo kwibuka.
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n’abandi bayobozi mu muhango wo kwibuka.
Inyubako  yagenewe Kubika amateka ya Jenoside yatangiye kwangirika
Inyubako yagenewe Kubika amateka ya Jenoside yatangiye kwangirika
Uwacu Julienne, Minisitri w'umuco na Siporo yavuze ko  bagiye  kwita ku kibazo cyo kubika amateka ya jenoside.
Uwacu Julienne, Minisitri w’umuco na Siporo yavuze ko bagiye kwita ku kibazo cyo kubika amateka ya jenoside.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Kamonyi

3 Comments

  • None se kuba yaratangiye kwangirika ni uko itarabika amateka cyangwa nuko abayubatse bayisondetse? Ahubwo hagenzurwe neza kuko ishobora kuzagwira ayo mateka kuko ndabona uko itangiye kwangirika biteye urujijo

  • None se izayabika yaraguye? habayeho Uburanmgare bw’Impande zose numva Ubuyobozi budakwiye kurebera ngo izageza aho isenyuka erega barebe neza kuko si mu Karere ka Kamonyi gusa, n’ahandi wasanga ibvibazo nk’ibi bihari

  • Ni basubize amafoto y’abacu twabahaye, kuko bayatse bavuga ko bagiye kuyashyira mu nzu y’amateka.

Comments are closed.

en_USEnglish