Hashize imyaka itanu imiryango myinshi ivanywe aho yari ituye ku manegeka ku musozi wa Rubavu, yimuriwe mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Bushengo ahakunze kwitwa ku Kinembwe. Imwe muri iyi miryango ntabwo yabashije kwiyubakira, ituye mu nzu z’amabati, ubuzima bwabo bwifashe nabi. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buracyatanga ikizere ko bizahinduka bagafashwa. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye
Kicukiro – Annet Mujamuliza umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yismbuye cya King David Academy giherereye mu murenge wa Nyarugunga aravuga ko amakuru yakwirakwijwe kuri uyu wa kane avuga ko hari abana barogewe mu biryo mu kigo ndetse umwe agapfa ari ibihuha, ko icyabaye ari abana 14 bariye amasambusa akabatera ibibazo by’uburwayi bakajyanwa kwa muganga. Ubu ngo bakaba […]Irambuye
Kuri uyu wa 27 Kanama 2015 saa tanu n’igice mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Nyagatovu mu karere ka Kayonza, imodoka ya Police yari itwaye abafungwa bagera kuri 14 yakoze impanuka irenga umuhanda hapfa umupolisi wari uyitwaye n’abafungwa bagera kuri babiri, abandi barakomereka. Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye […]Irambuye
James Kansiime usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwandagaza umugore we akoresheje ifoto ikwirakwizwa kuri WhatsApp igaragaza umugore we ari kumwe n’undi mugabo babashinja gufatwa basambana. Umwe mu nshuti z’uyu muryango umaze iminsi muri iki kibazo, yabwiye Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage. James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta […]Irambuye
Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ibitwaro bizwi nka ‘Cluster minution’. Ni bitwaro birekurwa n’indege biba bibitsemo izindi ntwaro zirimo iz’ubumara, za mines zica abantu cyangwa izindi zirimo ubumara bw’ubutabire n’ibinyabuzima zica ubuzima mu gihe kirekire. Igihugu gisinye aya masezerano y’i Dublin, ‘Convention on Cluster Munitions […]Irambuye
Iri soko ryatangiye kubakwa na Leta ahagana mu 2010 bigera aho Leta iryegurira abikorera ritararangira, mu kuriha aba niho havuzwemo ruswa cyane, byakoze ku bayobozi benshi mu karere ka Rubavu kugeza ubwo abarenga umunani bafunzwe. Iri soko ryatumye haba impinduka nyinshi mu buyobozi bw’aka karere. Uyu munsi ku buyobozi bushya nta kirahinduka ku nyubako ituzuye, […]Irambuye
Mu rwego rwokunoza ubucukumbuzi bw’amabuye y’agaciro, Ihuriro ry’ibihugu bigize ibiyaga bigari (ICGLR) washyizeho imirongo mugari ugamije kunoza uburyo bwo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko umubare w’abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ukiri hasi cyane ugereranyije n’uw’abagabo, […]Irambuye
Ruhango – Nzamurambaho Obedi, bakunze kwita Sadam utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu mu gitondo kare kuwa mbere tariki 24 Kanama 2015 inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umudugudu zaramutunguye ziza gusaka iwe zihasanga ibikoresho by’abaturage yibye. Aba bari bamaze igihe bamushinja kubajujubya abiba. Saa kumi n’imwe z’igitondo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bari bageze […]Irambuye