Ntaganzwa Ladislas wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri Ukuboza 2015 yagejejwe mu Rwanda saa tanu n’igice kuri iki cyumweru n’indege ya UN. Uyu mugabo aje kubazwa ibyaha bya Jenoside ashinjwa kuba yarakoreye mu cyahoze ari Komine Nyakizu muri Butare. Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyakizu muri Perefegitura ya Butare. Yari umwe […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo. Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho bavuga ko aho kugira ngo amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo. Ubuyobozi […]Irambuye
Mu itangazo Umuseke waboneye copy ndetse riri kuri twitter ya Guverinoma y’u Rwanda rikaba ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, riravuga ko muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisitiri Gasinzigwa yasimbuwe na Dr Diane Gashumba. Kamanzi Jackline yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri. Abandi bayobozi bashyizweho na Perezida Paul Kagame, ni Umulisa Henriette wagizwe Umunyamabanga Mukuru […]Irambuye
Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Rutsiro umwaka ushize abaturage baturutse mu Karere ka Karongi bamugejeje ho ikifuzo cy’uko yabatera inkunga y’ifumbire y’ishwagara kuko ngo bahinga ntibeze kubera ubutaka bwaho ngo bwakayutse bukaba busharira. Icyo gihe Umukuru w’igihugu yarayibemereye ndetse bidatinze ihita itangira kuzanwa ibikwa n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi ku biro by’utugali tumwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gusagara ikagira na Campus ku i Taba mu karere ka Huye, yatanza impamyabumenyi ku banyeshuri 610 baharangije mu mwaka w’ashuri 2014-15, muri bo 60% ni abagore ndetse ni na bo biganje mu bagize amanota ya mbere bahembwe. […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane ubwo yasubizaga ibibazo Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejejweho n’abatuye Akarere ka Burera, Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta yasobanuye ko bamwe mu baturage batanze biriya bibazo bijyanye no kudahabwa ibyemezo by’ubutaka kandi batuye mu bishanga, ngo ntibari babikwiriye kuko ibishanga ari umutungo wa Leta. Abaturage batuye […]Irambuye
Umuyaga mwinshi cyane wabanjirije imvura ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa kane watembagaje inkuta z’inzu yari iri kubakwa n’abafundi n’abayede benshi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro umwe mu bubakaga ahasiga ubuzima abandi bagera kuri 16 barakomereka. Iyi nyubako yariho yubakwa imbere mu ruganda rwa Migongo Farm rutunganya ikawa ruherereye ku muhanda […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bakiriye Minisitiri w’imari Amb Claver Gatete wari uzanye umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Banki Nkuru y’igihugu. Nyuma yo kuwuganiraho habanje kubaho kutumvikana ku cyakorwa ariko birangira bemeranyijwe ko iyi Komisiyo iwugumana ikawiga ikazawukorera raporo. Itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda ni itegeko n° […]Irambuye
Umushinga RV3CBA wa Minisiteri y’umutungo kamere ugamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere uri hafi kuzuza umudugudu w’agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 z’amanyarwanda uzatuzwamo imiryango igera kuri 200 yasenyewe n’ibiza byibasiye Akarere ka Nyabihu ndetse n’abatuye kumanegeka. Uyu mudugudu wiswe “Green Model Village” uri kubakwa mu murenge wa Mukamira ugizwe n’amazu 200 uzatuzwamo imiryango yo […]Irambuye
Hashize iminsi micye abayobozi ku nzego z’ibanze baremesha inama bakabwira abaturage bahinze amasaka ko bagomba kwirandurira iyo myaka kuko aka gace katagenewe guhingwamo amasaka kandi abatazayarandura bazacibwa amande. Abaturage ariko ntibakozwa ibyo kwirandurira amasaka kuko ngo bayahinze ubuyobozi bureba ntibwababuza. Umwe mu batuye mu kagali ka Kamataba mu murenge wa Rubengera witwa Sifa Nyiranzeyimana avuga […]Irambuye