Digiqole ad

Karongi: Abaturage barasaba ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’igihugu bayihabwa nta kiguzi

 Karongi: Abaturage barasaba ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’igihugu bayihabwa nta kiguzi

Bamwe mu batuye Karongi bagaya ko abashinzwe ubuhinzi babagurisha ifumbire bemerewe n’Umukuru w’igihugu

Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Rutsiro  umwaka ushize abaturage baturutse mu Karere ka Karongi bamugejeje ho ikifuzo cy’uko yabatera inkunga y’ifumbire y’ishwagara kuko ngo bahinga ntibeze kubera ubutaka bwaho ngo bwakayutse bukaba busharira.

Bamwe mu batuye Karongi bagaya ko abashinzwe ubuhinzi babagurisha ifumbire bemerewe n'Umukuru w'igihugu
Bamwe mu batuye Karongi bagaya ko abashinzwe ubuhinzi babagurisha ifumbire bemerewe n’Umukuru w’igihugu

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yarayibemereye ndetse bidatinze  ihita itangira kuzanwa ibikwa n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi ku biro by’utugali tumwe na tumwe.

Icyo abaturage batishimiye ni uko iyi fumbire yarundanyijwe mu ngo za bariya bashinzwe ubuhinzi ndetse n’abaturage bayisabye bagasabwa amafaranga 18 ku kilo kandi barayihawe n’Umukuru w’igihugu ku buntu.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bo mu Kagari ka Nyamiringa, Umurenge wa Gitesi bavuga ko ishwagara yuzuye agafuka ikagurwa amafaranga 1050.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ubu intege zaracitse kubera ko abashinzwe ubuhinzi batugurisha ishwagara kandi Perezida yarayitwemereye ku buntu. Muzatubarize!”

Yavuze ko bamwe muri bo banze kwishyura iriya shwagara kandi barayiherewe ubuntu ahubwo ngo baremera bakaya kugura ihenze i Gishyita.

Umusaza witwa Nzaramba avuga ko ubwo basabaga umukuru w’igihugu kubatera inkunga y’ishwagara ngo byatewe n’uko nta bushobozi bari bafite bwo kwigurira iyabo.

Umukozi w’Akarere ka karongi ushinzwe ubuhinzi witwa Safari Fabien yavuze ko ibyo abaturage bavuga atari byo ahubwo ngo babasaba amafaranga mu rwego rwo kubamenereza umuco wo kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ati: “Iki ni ikibazo gihuriwe n’abaturage bo mu mirenge icyenda muri 13 igize akarere ka Karongi. Amafaranga basabwa si ikiguzi nk’uko abaturage babivuga ahubwo ni ukugira ngo nabo bagire uruhare batanga mu bibakorerwa.”

Yongeyeho ko n’indi mirenge isigaye izahabwa ishwagara nayo izayibona kandi icyo kiguzi kizafasha mu gihe indi mirenge nayo izaba igezweho.

Ishwagara ifasha kugira ngo imyaka yere neza ahantu hari ubutaka busharira nko mu karere ka Karongi.
Ubutaka busharira iyo babuteyemo imyaka irera ariko yakwigire ejuru igatangira kugenda yuma gahoro bityo umusaruro ukagabanuka.

Sylvain NGOBOKA

UM– USEKE.RW/Karongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish