Digiqole ad

Gasinzigwa yakuwe muri MIGEPROF, Perezida Kagame anashyizeho Umuyobozi w’Agaciro Fund

 Gasinzigwa yakuwe muri MIGEPROF, Perezida Kagame anashyizeho Umuyobozi w’Agaciro Fund

Oda Gasinzigwa wari Minisitiri Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF

Mu itangazo Umuseke waboneye copy ndetse riri kuri twitter ya Guverinoma y’u Rwanda rikaba ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, riravuga ko muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisitiri Gasinzigwa yasimbuwe na Dr Diane Gashumba.

Oda Gasinzigwa wari Minisitiri Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF
Oda Gasinzigwa wari Minisitiri Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF

Kamanzi Jackline yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Abandi bayobozi bashyizweho na Perezida Paul Kagame, ni Umulisa Henriette wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare, na Kayonga Jack wagizwe Umuyobozi w’Ikigega Agaciro.

 

Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru ku nshuro ya 13, wabaye mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yanenze cyane imyanzuro ifatwa igasigara aho, muri iyo harimo ikibazo cy’abana basubiye ku muhanda ari benshi, bafite umwanda, kandi bireba Ministeri y’Umuryango yari iyobowe na Oda Gasinzigwa.

Perezida Kagame yakoreshe amwe mu magambo akomeye kuri icyo kibazo, kimwe n’icy’icuruzwa ry’abana ba Africa n’u Rwanda ndetse n’ihohoterwa byose bikigaragara.

Kagame yabwiye abayobozi ko mu mwiherero hashobora kuvamo ba ‘casualities’ (abo bikoraho).

UM– USEKE.RW

55 Comments

  • isi ntisakaye koko muribuka uyu mudame asebya bagenzi be munama

    • kuba idasakaye si ikibazo, iyaba itazungurukaga.

    • hehehe!!!!! unvugiye ibintu

    • umusaza wacu nakomerezaho mu kintu cyose cyateza iterambere igihugu cyacu turamushyigikiye

  • Ampayinka data!mama wa k8 kavuyo si ejo bundi bamugize minister da?none ubwo azize iki?

  • Abana bo ku muhanda baramujyanye

    • Yo byanze uvaho hakajyaho Aba bishoboye niko bimeze

  • Ubwo ba bagore bagenzi bawe watanzeho ibigambo ubashumuriza bihehe ni wowe ugezweho ngaho ntumpeho.

  • Umuseke mwarakoze kugaragaza ikibazo cy’abana buzuye mu mihanda, ruhurura n’ibishanga bya Kigali; mutumye rwose P.Kagame adukiza (n’ubwo yatinze) uyu mugore udashoboye.

    Mwamugaragarije ikibazo uko kimeze, yinyuraguyemo ngo ntazi aho bana baba, mu kanya nk’ako guhumbya mwikoza Nyabugogo saa sita z’ijoro mumuzanira amafoto, ayabonye ati mu cyumweru kimwe baraba bavuyemo, gishize mwikoza i Nyamirambo mumuzanira video y’abakobwa bibera muri ruhurura, ayibonye abura icyo avuga, atangira kurya iminwa ngo, ngo….casualities zaratinze, ntizagombye gutegereza umwiherero; nizere ko badasize na wa mudamu wundi bakorana.

    Umuseke bravo, muri abagabo kabisa, ubundi ni gutya itangazamakuru ryagombye gukora n’ubwo tutirengagiza ko mukorera kuri terrain inyerera.

    P. Kagame rwose nadukize ibi bisambo, bidafite n’icyo bishoboye; please dukeneye amaraso mashya muri government. Ntidushaka kwinjira muri 2018 turi kumwe n’abayobozi babaye expired.

    Harakabaho u Rwanda, rufata ibyemezo bizima !

  • Hahahah iyi ministeri nigeze kwandika ko irutwa n’itabaho abantu bamwe bagira ngo ndabeshya. Ntaho igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’imiryango n’ingo!

    Ahubwo HE yari yaratinze. Hasigaye kuzakuraho akandi gakingirizo muri Leta muri ministeri y’umutekano! Uwo mvuga utagize icyo yishe n’icyo acyemuye ntawe utamuzi!

  • Gashunba nakore iyo bwabaga aranginze ikibazo cyabana bo mumuhanda.

  • Arakaza neza kugatebe.Ese amategeko agenga ikigega agaciro found azashyirwaho ryari? kombona kigiye kuba urwego munzego za leta?

  • Dr Diane GASHUMBA arashoboye ndamuzi. Ni umugore w’umunyamurava kandi iyo yiyemeje ikintu aruhuka akigezeho. Sinshidikanya ko ibibazo bivanyeho mugenzi we azabiha umurongo. Gusa muri byose aziyambaze Imana irusheho kumwongerera imbaraga n’ubwenge, ndetse ashyire imbere team work nk’uko nsanzwe mbimuziho.

    Congs Dr.

    • Njyewe nsanga ikibazo kitagombye kubazwa gusa iyi ministeri.Ese abobana baza mumuhanda kuberiki? Igisubizo nukubera umuryango nyarwanda ukennye bitewe nubusumbane bukomeje kwiyongera hagati yabanyarwanda.Bamwe barushaho gukira abandi bakarushaho gukena.Ibyo rero ntibireba iyi ministeri gusa.Tujye duhinga ariko tudasiba.Kereka niba twariyemeje guhuma amaso abanyarwanda.

  • Uyu mugore Diane Gashumba si umwe muri za 2008 cg 2009, ikinyamakuru umuvugizi cya Gasasira kigeze kwandikaho? Urubanza rwaje kurangira gute ?

    • None udatanze ruswa muri wagera he? Buri muntu naviziyo ye

      • Ruswa yigitsina?

    • niwe rwose wabimenye Pe?ahubwo twibaza impamvu ibi biba byabayeho gutya!uretse nibyurwo rubanza tutanazi uko rwarangiye binavugwa ko yakoze divorce uyu mugore Dr Diane!kandi rero ibyo byose nkeka ko atari quality kumuryango nyarwanda!ababizi neza batubwire ibye!

  • Ikibazo cy’imfubyi n’abana bo ku mihanda mucyitondere. Nge hashize igihe rwose nemeje ko gufunga ibigo cy’imfubyi huti huti byari umwanzuro uhubutse nge narerewe Mu kigo cy’imfubyi ubuzima twabagamo buruta ubwo Mu muryango nyarwanda.ntacyo leta utanga ahubwo usanga ibyo bigo aribyo biranga ubufasha kuko haba hari amashuri , amavuriro byose bifasha abana b’u Rwanda umuseke muzatubabarire mukore icyegeranyo ku bigo bya SOS Rwanda murebe akamaro bimaze kandi ntacyo bisaba Leta ariko uwitwa Inyumba Aloysia ati ibigo byose bigafunga

    Imana irebera imfubyi ntiyatumye abogeraho neza nubwo yabijegeje ntawishimira urupfu rw’undi ariko Inyumba sinababaye pe. Ntahataba imbabare na Europe na America uzahasanga ibigo biruta ubwinshi inaha niba rero mutarakemura ikibazo cy’imfubyi n’ubukene Mu muryango nimubarekere amahoro yabo . ko mwasabaga ko abana bajya Mu muryango simbone umuyobozi n’umwe wafashe umwana? Nange nshimire umuseke ku byegeranyo niba ntawabakoresheje nkuko mbyumva ngo kuwo bagiye guha agatebe ko bamuteza ibinyamakuru mujye no Mu zindi nzego bigaragara ko zifite ibibazo byinshi.

  • uyu Dr. Diane Gashumba abanyamakuru mumwitondere! Ndibuka ko ari Uumwe mu mpamvu zatumye ikinyamakuru UMUVUGIZI kizimangatana nticyongere kugaragara kw’isoko mu Rwanda kubera inkuru cyari cyasohoye yagiraga iti: ” ifite umutwe “Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr Diane Gashumbabarabizira.” Urubanza ntitwamenye uko rwaje kurangira!

  • Gashumba se uzwiho scandale ubu koko azafasha iki? Naze nawe yiryohereze nyine ntakundi

  • dore kata!umunyamabanga mukuru muri komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare. Iyo bibaye ngombwa imyanya barayihimba!

    • KOMISIYO YO GUSUBIZA MU BUZIMA BUSANZWE ABAHOZE ARI ABASIRIKARE ICYENEYE UMUNYAMABANGA MUKURU KOKO?! NIBA IGIHUGU KICYENEYE GUCUNGA NEZA UMUTUNGO WA RUBANDA IMYANYA NK’IYI YAGOMBYE GUKURWAHO.IZI ZA SEKERETARIYA NKURU… ZIRACYENEWE KOKO?! NDABONA HAZABAHO NA SEKERETARIYA MU MIDUGUDU IGIZE UTUGARI!

    • None uragirango yicare nta kazi afite ? Wowe urumva umuntu wafashe imbunda akarwana agafata igihugu wamubwira ngo ntashyireho imyanya ashatse ngo ayihe uwo ashatse ? Uri naif kabisa.

      • Murakaza neza mu gihugu kiyobowe…yitwaje intwaro.

    • Ese uyu mwanya ugenwa nirihe tegeko kotuziko ubundi utabagaho, Ese ingengo uzakoresha izagenwa nande?

    • Byitwa gupfundikiranya.

    • Ubundi PM asinyira ate position itagaragara muri structure n’imwe, cg umuntu arabanza akajyaho structure ikazaba ikorwa nyuma?

      • Namwe ntimugakabye kuvuga ibyo mutazi, ikibazo ni izina ry’umwanya cg ni inshingano afite kuri uwo mwanya? Hanyuma se nyine urumva PM yasinyira poste itari kuri structure? niba ushaka kuyimenya uzajyeyo uyisabe bazayiguha icyo nzi nuko iyo structure ihari kandi n’umwanya wa secrétaire générale uriho.

        • None asimbuye nde?

  • Tubifurije imirimo myiza abo bayobozi bashya.

    Ese nibarize Jack Kayonga si umwe wayoboraga Crystal Ventures ya RPF Ubu niwe bashize mu gaciro? Ni uguhuza ibigega Ariko?

    Dr Diane tumuhaye ikaze ,Ariko nimutonda banyamakuru azabagira nkuko yagize K wa Contact FM (Franck Kalisa) cyangwa umuvugizi. Procureur aracyahari…

    • Abanyamakuru bazatunge mikoro kuriyinkuru twumwumve icyoyabasubiza bitwereka icyerekezo nimikorere yohejuru iyo haribenshi bakwiye guhindurirwa imirimo Minisitiri Wintebe narebeneza.

  • karibu Doctor

  • Twebwe batuka ngo turi ibigarasha, ibipinga,abaginga nibindi bitutsi byose biva mubayobozi bu Rwanda, turi hafi kuza gukubura aka kajagari.

    • Dr. Diane gashumba ndamuzi neza, arumva kandi ni umukozi. Imana imujye imbere.

    • Hahahaha! Wanditse ibi umaze kunywa urumogi cyangwa wasinze warangiye ariko ?! Banguka turagutegereje. Naho abavuga ibyo mutazi, nimuba Perezida muzabikore uko mushaka ariko uyu munsi u Rwanda ruyoborwa n’umugabo nyawe ufitiye n’akamaro gakomeye izi ndashima zirirwa zimutuka. Ariko ntayobora igihugu ku bwanyu nta n’ibyo yabasabye. Namwe nimukomeze mutogote nta na gito bihindura.

  • Mwiriwe, nyuma yo gusoma urubanza: CA 0040/11/TGI/NYGE K
    UWA 30/06/2011.Nsanze uyu mwanya waragombaga kugenerwa inyangamugayo bitewe n’inshingano zo guteza imbere umuryango.Abashyira abantu mu myanya bajye bareba abatikoreye ibisorori.

    • Kabisa ndagushyigikiye pe. Ubu se koko umuntu ayobora umuryango gute nawe ubwe atari stable mumuryango we? Ninkakwakundi Joe yari uwurubyiruko arya nabana

  • Uyu mugore UM– USEKE nimwe mumwirukanishije kuko vuba aha mwanditse inkuru zivuga kubana bo mu muhanda nyinshi kdi hagararamo intege nkeya z iyi Minisiteri na Commission y’abana bose bitana ba mwana.

    Si mvuzeko mwakoze ikosa ahubwo ndabashimira mukomeze mutubere ishijo risesengura iri niryo Tangazamakuru twaburaga guhera kera kose.

    Hari n abandi mujya mwandika babuze aho baba kdi abayobozi b inzego z ibanze barebera birira ruswa gusa ibyo mukomeze mubishyire ahagaragara.

    Ndabakunda rwose.

    • hunn! Nyamara wasanga uyu mudamu bamurenganyije. iyi ministeri wasanda itigenga ibaho mu buryo buri symbolique gusa; agatsinda inakorera muri Primature! Icyo itangazamakuru ritatubwiye ni ukumenya niba iyi ministeri igira ingengo y’mari ndetse n’abakozi mu nzego zose z’ibanze. Nigute waba ushinzwe umuryango ukaba utagira abaguhagarariye mu ntara mu turere mu mirenge?!

      None kwaba ari ugushaka ubundi buryo bwo gushaka guhishira intege ncye za Leta? Bakaba barimo kwirenza amakoma ya za nsina ngufi?! Aru

  • Diane gashumba si we wakoraga miri CEPGL? congs arashoboye kbs.

    • CEPGL ntabwo igikora kuva bavanaho Habyarima na Mobutu.Ndetse u Rwanda rwateye Kongo binyuranyije namwe mumahame ya CEPGL.

    • Oya siwe ahubwo ni mukuru we.

  • hahahahhahha, ubuse oda niwe wenyine wakoze ibyo asabzwa kuri 40% nkuko peresida yabivuze mu mwiherero , narinziko bose arara abakuyeho,! pole mama ,.. wowe nawe vuba uraba ambassador,… Gashumba se buriya niwe uzashobora umuryango kweli ninzererezi ? abana bo mumianda bavamo bate nubu bukene buri hanze aha ?! mugabanye ingendo mubahe korizo mali zigendera muribyo mukoreshamo murebe ko batavamo.

  • Risayikolingi irakomeje nkuko radio y’ibigarasha yabivuze.

  • Tuvugishe ukuri, Migeprof ntizize ubuswa izize kutagira amikoro; mwirenganya abakuweho kuko n’abagiyeho bazasanga bitoroshye gukora nta budget.

  • UWO ISI ITARAKARANGA BURYA NGO IBA IKIMUSHAKIRA IBIRUNGO.ODA,URIBUKA EJO BUNDI MURI PETIT STADE,MU NAMA Y,UMURYANGO WANDAGAZA MARY BAINE HAMWE NINTWARI YACU ROSE KABUYE?!NKAHO WOWE WIGEZE UFATA AK 47 NGO UJYE MU RUGANO GUHASHYA ABACENGEZI?!NTIWARI URI KWIBYARIRA K8?!NARI MPARI NANJYE SINKUBESHYERA.AGAKOMBE WASOMEJEHO BAGENZI BAWE NAWE SOMAHO WUMVE.NANJYE NDAVUGA UBUSA,MU GITONDO URABA URI AMBASSADOR I NEW YORK CG MOSCO NAHO URUBYARO RWA ROSE KABUYE RURI KWICIRA ISAZI KU JISHO!SAWA KOMEZA

  • pliz, tujye twitondera ibyo tuvuga, dusebya abanu kandi tubahora ubusa, i know this Lady Oda , she was the most Lady that have open mind in our governmnt, kuba avuyeho suko adashoboye ashobora kuba agiye gufata izindi shingano zutandukanye, dutegereze turebe, naho abanu bafite stupid posting message babireke rwose, kuko simpamya ko uyu nguyu ujyiyeho hari icyo azakora uyu mumama atagerageje gukora, His Excellency afite impamvu amusimbuje , ariko simpamya ko aruko adashoboye.

    • And you think that your message is not biased enough to define your stupidity? Mind dirty gusa. Shame on you. Ngo she opened the mind of the gvt? Ariko ye!!!!!!!

      • ucyeneye gusoma ibyanditswe ukabyumva mbere yo gusubiza!! Hors sujet gusa!!

      • wowe wiyise kigabo, banza usome neza , ubone gusubiza message,, clara yakusubirije neza, ushobora kuba ufite ikibazo ahubwo, go and read again/.

        • What is an open mind ? what is a closed mind ?

    • Reka wibeshya ntabwo ari ugusimbuza gusaaa, ni ukubera ko adashoboe, ndetse rwose HE uwo uvuga we ubwe atangiza umwiherero yivugiye ko kubera ibibazo banze gukemura hari abazabibazwa. Wowe uhera he uvuga ibitandukanye n’ibyo umukuru w’igihugu avuga ? Waca manyanga !

  • Kagame ahubwo nashaka azakureho guverinoma yose kuko ni abo kuvuga gusa nta kindi bamaze. ubu idolari ryazamutse rigeze kuri 1 USD/787.00 RWF nabo babeshya ngo iterambere.

  • oya, ni musigeho. Diane Gashumba arashoboye kandi akunda urubyiruko cyane. nzi neza ko bariya bana mu gihe kitarambiranye araba yabagejeje aheza. abazana amagambo yo guharabika ni mu yareke ahubwo mumuhe inama kandi ikibazo cyabariya bana tukigire icyacu twese twere ku giharira Madamu Diane Gashumba.

Comments are closed.

en_USEnglish