Cameroon-Perezida Paul Biya yafunze amadini 100 y’Abapenikositi
Perezida wa Cameroon Paul Biya yategetse idini rya gikirisitu ry’Abapenikositi (Pentecote), gufunga imiryango ahantu rifite ibyicaro hagera ku ijana, ayashinja guteza umutekano muke mu gihugu cye.
Iki cyemezo Perezida Biya yagifashe ashingiye ngo ku byaha bikorwa n’abahagarariye idini rya Penikositi, aho mu misengere yabo ngo bagerageza gukoresha imbaraga zidasanzwe zijya zitwara n’ubuzima bw’abantu.
Ubuyobozi muri Camiroun bukavuga ko byangiza umutekano w’igihugu.
Abapasitori bo mu itorero Penikositi ariko bo bavuga ko icyo Perezida Bia yita umutekano mucye bateza, ari uko bavuga ibitagenda muri guverinoma ye…
Paul Bia ni umwe mu bategetsi bayoboye muri Afurika igihe kirekire, akaba yifashisha ingufu za gisirikari mu gucecekesha itorero ry’Abapenikositi ryiganje mu murwa mukuru Yaounde no mugace ka Bamenda gatuwe n’abakirisitu benshi.
Mu hantu hari ibyicaro by’itorero Peneikositi, ahagera kuri 50 ubu hamaze gufunga imiryango mu gihe guverinoma ishaka gufunga ahagera ku ijana.
Amatorero ya Pentecostal mu gihugu cya Cameroon agera asaga 500 ariko azwi na Leta ni 50.
Ku cyumweru gishize hari umukobwa w’umukiristu waguye mu masengesho mu mujyi wa Bamenda, bituma benshi mu bakiristu basaba guverinoma guhagarika abapasiteri bakoresha izindi mbaraga zishobora no guhitana ubuzima bw’abantu.
Boniface Tum, Umushumba mu rusengero rwa gikirisitu i Yaounde, yavuze ko Paul Biya uyobora Cameroun kuva mu 1982 ashaka gucecekesha ariya matorero kuko ajya avuga ibitagenda muri guverinoma.
Source CNN
Birori Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hahahaa! Iyo si ADEPR ihoramo ubushyamirane n’ino aha? Bacunge neza aba pentecotes basa n’abavangiwe mu iyi minsi kd hose no mu Rwanda. Erega kiliziya ni imwe!
Kiriziya se yo kii Dalia?!!!!
La politique mondaine et les fermes principes de la justice ne sont les deux choses qui se fondent comme les couleurs de l’arc en ciel,Le Dieu Eternel a mis entre ces deux une ligne claire et nette.ces soient disants eglises chretiennes se sont mondanisees à un haut niveau de façon qu’il est impossible de revenir dans la bonne voie de l’evangile.
Jesus est notre seul model lorsqu’il dit: mon royaume n’est pas de ce monde.par lå Il a montré que son but n’etait pas de s’ingerer dans les affaires politiques de nations.Il etait chargé d’un message du salut du monde qui ne devait être souillé par la politique.
Comments are closed.