Digiqole ad

Abayobozi b’u Burundi bari kwangiza inkunga y’iterambere bahawe – Kaberuka

 Abayobozi b’u Burundi bari kwangiza inkunga y’iterambere bahawe – Kaberuka

Dr Kaberuka yanenze ibyo abayoboye u Burundi barimo

Dr Donald Kaberuka umwe mu ba mbere mu nzobere mu by’ubukungu muri Africa ntiyihanganiye gucyaha abayoboye u Burundi mu bimaze iminsi biri kuba, ko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ubw’akarere n’ubwa Africa. Avuga ko bari kwangiza kandi imishinga y’iterambere ry’iki gihugu.

Dr Kaberuka yanenze ibyo abayoboye u Burundi  barimo
Dr Kaberuka yanenze ibyo abayoboye u Burundi barimo

Dr Kaberuka wari mu nama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe i Johannesburg muri iyi week end yabwiye ijwi rya Amerika ko imyaka u Burundi bwamaze mu ngorane Amasezerano ya Arusha yariyabonetse nk’igisubizo.

Ati “Byagendaga neza ubu, igihugu cyariho cyisuganya mu bukungu no mu mibereho.”

Avuga ko ubu ibi byongeye kuhaba bizateza ingaruka mbi cyane ku bukungu zisa n’izabaye nyuma y’imidugararo ya politiki muri Centre Africa mu 2012.

Ati “Ubu u Burundi buri kubyangiza byose, ndetse n’ishoramari twakozeyo. Twariho tubafashisha amafaranga mu bikorwa remezo, no mu bindi byangombwa nkenerwa. Ubu byose bari kubyangiza,…Nizeye ko abayobozi ba kiriya gihugu bumva ko bafite ibikomeye byo kubazwa n’amateka.”

Dr Kaberuka wari umaze imyaka 10 ari umuyobozi wa Banki nyafrika itsura amajyambere yagiye agaragaza kenshi ko afite ikizere mu izamuka ry’ubukungu bwa Africa. Anemeza ko ubukungu bw’ibihugu birenga 10 muri uyu mwaka buzazamukaho nibura 7%, ndetse n’ibindi birenga bitanu ubukungu bukazamuka hagati ya 5 na 7%.

Gusa avuga ko buri gihugu gifite inzitizi, ndetse agira inama abayobozi b’ibihugu gukomeza guhangana n’ubusumbane bukabije mu bukungu.

Ati “Aho dufite ingorane ni mu bice bitatu; icya mbere ni mu bushobozi bwo kudahungabana mu bukungu mu gihe habayeho ikibazo mu bukungu mpuzamahanga, aha bisaba ko tuba twarizigamiye bihagije, tukagenzura inguzanyo, tukagenzura imyeenda kugira ngo ishingiro ry’ubukungu bwacu rihame hamwe mu gihe habayeho ihungabana ry’ubukungu bw’isi.”

Izindi ngorane ziri mu kubaka ubukungu butera imbere kuri bose, ndetse no gufungura ubucuruzi kuri buri wese no ku masoko y’imigabane.

UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Ibyo kaberuka avuga nibyo, Kubakira kumusenyi ntacyo bimaze.Aya matage mubona i Kigali niba nta nzego zikomeye dufite ahubwo dufite umuntu ukomeye ibyo ntibizatungure abantu kuko na mbere ya 1990 hari amajyambere.

  • @ Bukoro

    Ntabwo inzego zikomeye zishyiraho ahubwo zubakwa n’abantu kandi haba hari ubari imbere. Ikindi kandi kubaka inzego zikomeye bisaba igihe ntabwo umuntu ahumbya ngo asange zihari. Ni urugendo kandi urugendo rwose rukenera umuyobozi cyangwa umushoferi. Naho ibyo amajyambere ya mbere ya 1990 niba ariyo abantu bashaka jyewe ntibazampeho rwose!

    • Ariko mwibuke ko abantu bakomeye bahita ariko inzego zikomeye gasigara (les hommes forts passent, les institutions fortes restent-niba utumva izi ndimi zombi, strong men come and go, strong institutions stand the test of time! Rebera kuri Kiliziya Gatolika, imaze imyaka 2000!!!! Mu bayiyoboye nta numwe wamaze imyaka 100. Kandi kugeza n’ubu iracyubashywe! Natwe dukeneye inzego zikomeye zizamara imyaka nibura 200 nta maraso yongeye kumeneka mu Rwanda!

      • Twagira we urarota ntibishoboka!

  • Amajyambere ya mbere ya 1990 uvuga se ni yayandi ex far na jandarumori bahagarikaga imodoka bakabaza abarimo indangamuntu ngo barebe ko uri hutu cyangwa tutsi? Ni ayahe uvuga?!

    • @ Mugabo andrew, Niba uvuga u Rwanda mu ntambara ndabyemera ariko niba ushaka kuvugako mbereya y’intambara bahagarikaga abantu babaza indangamuntu ngo barebe ubwoko bwabo sinzi myaka ufite kuko niba ubivuga urabeshya nib akandi barabikubwiye barakubeshye.Tujye tuvugisha ukuri twirinda ibinyoma kuko aribyo biyobya abanyarwanda.

  • Ivyavuga ntamuti urimwo. kurwanda ruvurwa cane kwarigo ruteza umutekano muke muburundi, yabivuze kwiki?

  • Kaberuka aziyamamaze, ayobore urwanda 2017. Abaye president wurwanda yafasha abanyarwanda bugarijwe ningorane zitagiruko zingana

    • Kagame remains No 1, I say No to Kaberuka

    • nawe, mwomutuka ibitavugwa amaze umwaka 1 gusa. Mbega abi ciye urwanda ntimuruha- muruha amahoro!!!!ngo nirwo rwatumye Peter n´imbonera kure bategeka uburundi babucuritse….reka ntituvuge..basha.!

  • Uyumutama aratwenza cane. Mbe nkurunziza nyenicubahiro, amurusha ubwenge, icubahiro, ubutunzi? Muburundi harabagabo bicabwenge, bakunda igihugu cabo.
    nkurunziza oyee. Burundi oyee.

  • @Carine wasanga ibi urimo kubivugira mu makambi y”impunzi, iyaba Nkurunziza agira ubwenge ava Tanzania ntiyari kwinjiira mugihugu anyuze mu gihuru kdi ari umukuru w’igihugu. Ugira Imana agira umugira inama.

  • Azagende abivugire muburundi

  • @ Twagira

    Niba warasomye neza amateka y’iyo Gaturika uvuga uzi neza uko yubatswe, igihe byafashe, abo byahitanye batagira umubare, etc. Ikizwi cyo n’uko nta rwego rukomeye rwigeze rwubakwa nta muntu ukomeye ubigizemo uruhare kandi nawe bikamutwara imyaka mirongo!

    • @Kalisa: Ibyo uvuga ni ukuri. Ikindi, nemera ko abantu bakomeye bahozeho, ndetse n’ubu bariho. Sinatinya kuvuga ko na Perezida wacu ari umwe muri bo. Yakoze ibikomeye mu bihe bikomeye. Ariko icyo namusaba si ukugumaho iteka, … Gusa, yadufasha gushyiraho inzego zikomeye, zigenga, zishobora gukora niyo yaba adahari (pilotage automatique/automatic piloting). Niwo murage tumutegerejeho. Naho burya kumvisha umuntu muri miliyoni 11 avuyemo isi yarangira, ni ukumubeshya, ni ukumuhemukira, ni no kutizera Imana yamuduhaye. Komera turi kumwe

  • Burundi na Carine, mukemure ako kajagali kanyu, u Rwanda mutureke nta mwanya dufite wo guta mu matiku yanyu. Ibibazo byanyu bitugiraho ingaruka nk’uko natwe tubigize byabagiraho ingaruka, gusa niba abayobozi banyu ari bazima mu mutwe ntibazazane Interahamwe aho ngaho cyangwa ngo umutekano w’u Rwanda uhungabane biturutse aho iwanyu. Ntimuzabikore kuko twe nta compromis tugira ku mutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda.

  • Wowe wiyise Burundi ndabona udasobanukiwe n’ibyo uvuga. None se u Rwanda nirwo rwabwiye Nkurunziza ngo yice amasezerano y’Arusha? None se nirwo rubwira abarundi ngo bigaragambye cyangwa nirwo rwahaye intwaroImbonerakure ngo zice abanyagihugu? Ukeneye gusobanurirwa kuko indererwamo ureberamo ibibazo byanyu, ndabona ikuyobya!

  • Wowe wiyita Burundi, uravuga ngo U Rwanda nirwo ruteza umutekano muke mu Burundi! None se kwakira impunzi ziza zitugana nibyo wita guteza umutekano muke? Cyangwa uri muri wa mutwe w’abicanyi biyita Imbonerakure, ukaba ubabajwe n’uko abo mwashakaga kwica babonye ubuhungiro! Nkugire inama mugenzi, usubize amaso inyuma urebe aho Interahamwe zigeze nyuma y’imyaka makumyabiri n’umwe zikoze jenoside mu Rwanda! Nusanga ari heza ubwo uzumve ko uri mu nzira nziza!!!. Ariko niba uzi ubwenge, jye nakubwira kuva muri iyo nzira kuko aho ikuganisha, hamwe n’igihugu cyanyu ni mu muriro utazima, kwa Lucifer!!!.

  • Ariko Rwanda uri igihangange,ngaho agakomye muri Congo ngo nu Rwanda,agakomye Burundi ngo nu Rwanda nahandi nahandi,muminsi mike bagiye kuzajya bavuga ngo igikomye muri USA nu Rwanda gusa ibyo ndabikunda kubera ko byerekana Igihugu cyihagazeho kandi icyo gitinyiro ntigipfa kwizana ahubwo kirakorerwa,ahubwo Banyarwanda Banyarwandakazi nabasaga kurushaho gutahiriza umugozi umwe kuko ndabona mumyaka iri imbere tuzaba turi super power kw’Isi,Rwanda terimbere,Bayobozi bacu Mukomere cyane,Mzee Kijana turakwemera cyanee,Imana Ikomeze ikuzuye ubwenge n’Ubushobozi byo kuzuza Inshingano yagushinze,ahasagaye twese hamwe Duterimbere.

  • Icyo mbakundila muzi kwibonekeza mwwivanga mu iby’abandi!!! Ko atagiliye inama kagame ko alikwangiza amagfranga muli za rwandaday akolesha buli mwaka hamwe Ni zindi dépenses agila zidafitiye igihugu akamalo!! Nuko se murwanda ntabukene buhari!!!!??? Amavunja kibungo abamereye nabi abandi Baba mumisalane iyo za kibuye!! Aliko mukilukila kuleba ibyandi!! Kwibonekeza no kwishyila hejulu sibyiza!! Muge mwibuka ko kejuru yabyose hali Imana.kandi duhumeka oxygen imwe!! Ibi ni ubwiyemezi kweli!!

    • kubera ko itazi akamaro kabyo niyo mpamvu uvuga ngo ni ukwangiza. ibi ni ukubaka urwanda rwejo hazaza. wumvise amafaranga yinjijwe nabanyarwanda baba hanze bohereza mu gihugu cyababyaye? ni uko begerewe.
      Uzarebe amazu bari kubaka ikigali, yubakwa na bande (babandi b’ingoma na karongi uri kuvuga ngo bagure ya mabati bakeneye), ninde uzayikoropa, umuzamu wayo, imisoro?
      Tekerereza abanyarwanda byibura indi myaka mirongo itanu iri mbere naho ubwo bukene bazabuvamo. Tera imbere mwana w’i rwanda uve gutekerereza muri 5.

      Vive RPF

  • Wowe witise rwanda ntanubwo usobanutse nta nubwo uzasobanukirwa. Uravuga ngo Rwanda DAY? Cangwa ubabazwa na resultats zivamwo. Iyaba nari kuba nzi background kuko mbona hari byinshi utasobanukiwe mubyo mukuru wacu w’igihugu akora. Sinzi amashuri ufite sinzi imyaka yawe ufite aho utuye kugira ngo usobanukirwe na byinshi utazi.Muzee wacu na nakimwe akora kitarimwo inyungu y’abanyarwanda. Ibyo nubishaka urebe iki gihugu uko cyari kimize nuko kiri ubu. Uzunguruke igihugu cyacu nibwo uzamemya ko ari umu Leader nyawe. Wicecekere kuko utaba uzi ibyo wandika. Urakoze

    • Burya ngo abatabizi bicwa no kutabimenya. No kuva mbere yiba harabayeho za gahunda nka Rwanda day n’Itorero ry’igihugu ntabwo habarabaye Genocide yamaze Imbaga nyarwanda ruriya rubyiruko rwishoye mu bwicanyi rutazi ibyo rukora gusa kubera ko rwigishijwe urwango rwabo bava Inda Imwe ntabwo ruba rwarabikoze iyo haba gahunda nkaza Rwanda day bigishirizwamo Ubunyarwanda nyabwo n’Indangagaciro ziranga Umunyarwanda. Mujye murebera ibintu muburyo burambye. Ziriya gahunda zizagirira akamaro abarimo kubyiruka nabazaza ejo. Ntabwo ari ibyacubyuyu munsi twe twandika mu itangazamakuru.

      Mugire amahoro

  • Kubaka Indangagaciro bihenze kurusha Ibyokurya by’Umunsi umwe or Ukwezi. Indangagaciro zireba muri muntu wese. Uburere buruta Ubuvuke. Niyo mpamvu hakenewe gushora amafaranga n’Umumwanya munini higishwa urubyiruko kwibona mu ndererwamo y’Ubunyarwanda aho kwibona mu ndererwamo ya Tutsi, Hutu twa. Icyo wabacyo cyose uramaze. Ubunyarwanda n’Indangagaciro nyarwanda byasenywe igihe kirekire, birasaba ubushobozi n’ubushake bw’abanyarwanda kugirango byubakwe. Ziriya gahunda rero ahubwo abatazitabire nimujye muzitabira mutange Ibitekerezo byanyu byubaka sosiyeti Nyarwanda.

    Abavandimwe bacu babarundi namwe nimwihangane, aho kudutunga urutoki ahubwo Inama nabagira nukwicara mugacoca Ibibazo byanyu.. Nkaho ibyo byaba ari ukwikunda. Nimushake Ikibatandukanya gishakirwe Umuti Urambye.

    Mukomere

  • Wowe wiyise ” rwanda”, banza unamenye ko izina ry’igihugu ryandikwa gutya” Rwanda.”

    Jye ntacyo nirirwa ngusobanurira kuko uravuga ibyo wagambiriye, reka nkwibwirire gutya: komeza utogote ariko ntacyo uzigera ukora ku Rwanda, komeza ubebere kimwe na bene Gahini bandi. Komeza ugendane iryo pfunwe witeye kandi uwo mujinya ufite nta handi uzashirira uretse mu murizo.
    Hanyuma u Rwanda rwa nyuma ya 1994 mbona rukubuza gusinzira uzareke kurukunda turebe ko ubuzima bw’abarutuye buhagarara.

  • Kabengera, nta gihe bitabayeho, kuko indangamuntu irimo ubwoko nicyo yari yarashyiriweho! Numwana wari utaravuka yahita abyiyumvisha impamvu. Umukwabu wo kuri leta za kayibanda na kinani barawugukubwiye? Ko mbona ahubwo ari wowe ushaka kujijisha abantu? Agakomye kose indangamuntu bakarebamo ubwoko! Byamera nabi bakakuzingira muri komini ntuyirenge udafite laisser passer! Urabizi ibyo? Warangiza ngo ntibyabagaho mbere ya 1990!!!!!

  • FPR ni shyaka ri fite imizi , kandi rifte objectif no one can move it , rero mwese muvuga ngo , Kagame arakomeye niwe wenyine muribeshya , ahubwo hakomeye FPR mwa njiji mwe . Tuza turuteze imbere .

    Nkurunziza ni TOTO kuri Kagame – Un petit – small one. na CDD yiwe nayo ni Petiti- Small , nti mu kongere kuvuga rero mufunge kunywa yenyu

    Rwasandekwe – Inkotanyi cyane

  • rwasa iciyumviro cawe kigizwe namajambo mabicane bivanze no kurenga akarimbi. ibintu nkivyo wokabaye uri mugihugu kirimwo amategeko kubisabira imbabazi

  • Muzehe Dr. D. Kaberuka, uwiteka amujy’imbere, yari yagerageje gufasha i gihugu guturanyi, ariko mû kirundi bavuga ngo ntawuhomera iyiyonka!

  • Ahahaha karamanga ndagusetse cyane ese ukeka ko Ali inde wowe urusha ubunyarwanda!!!?? Gutukana N’imvugo nyandagazi nibyo mwita kwihesha agacilo!!!?? Ni gute wajya kwigisha izo ndanga gacilo kandi Uzi neza ko abawe baburaye!! Nta passport itela ibibazo nkiy’urwanda!! Haha agacilo mutagize mu myaka 20 ishize Ni ko mutegereje ko kazava mu urubyiruko ruba iburayi na amerika!!!??hahah komeza utukane Ngo nibwo wumvwa!! Erega iteka ukuli kurababaza!! Wirakara u just easy up life!! Kuko one day ukuli kuzajya ahagaragara!!

  • @rwanda: Sinigeze mvuga ko hari uwo ndusha ubunyarwanda, nimwe mwabikoreshaga mbere y’iyo myaka 20 uvuga bikaba biri no mu bikuvugisha ibiterekeranye hano! Passport y’u Rwanda nta passport n’imwe yo muri Africa iyirusha kwubahwa, urayigendana uri kumwe n’abandi Police y’abazungu yaza bakiruka wowe ugasigara wayibereka bakagushimira ko uva mu gihugu kizima! USA iduha visa y’imyaka icumi kandi ntiyiha Nigerians cyangwa South Africans kandi ari ibihugu bikomeye kure kuturusha! Ahubwo ni uko ntayo ufite nyine kubera ko umaze iyo myaka uvuze ubebera! Naho twe tuzi agaciro icyo aricyo kuko twagaharaniye, tunazi agaciro urubyiruko rufite rwaba uruba mu Rwanda n’uruba hanze yarwo, ariko ibi kubyumva byakugora kuko ubwonko bwawe buto ubukoresha mu rwango gusa!

    Ngaho komeza wiseke dore ko ntawe useka, hagati aho twe turakora dutera imbere tunateza u Rwanda rwacu imbere. Uzaza kugira icyo agusaba akagusanga aho ubundabunda uzareke kumufungurira!

Comments are closed.

en_USEnglish