Digiqole ad

Uganda: Amama Mbabazi yiyemeje kuzahangana na Museveni muri 2016

 Uganda: Amama Mbabazi yiyemeje kuzahangana na Museveni muri 2016

Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Museveni arashaka kumusimbura

Abinyujije ku rubuga rucishwaho amashusho rwa ‘YouTube’; Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2016 akazahangana na Museveni.

Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w'Intebe ku butegetsi bwa Museveni arashaka kumusimbura
Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Museveni arashaka kumusimbura

Amama Mbabazi yakuwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu mwaka ushize, ibintu byafashwe nko kuba Museveni yarabikoze agira ngo yikize uyu mugabo byagaragaraga ko atangiye kugira ijambo ku banyagihugu.

Muri aya mashusho yanyujije kuri “YouTube”; Mbabazi yabwiye abanyagihugu ba Uganda ko yiteguye kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2016, gusa ko bizanyuzwa mu ishyaka rye NRM ari naryo shyaka rya Perezida Joweri Kaguta Museveni bityo akaba asaba abarwanashyaka baryo kubanza kumushyigikira bakamutanga nk’umukandida urihagarariye.

Uyu mugabo w’imyaka 66 avuga ko bimwe mu byo yaharanira aramutse atorewe kuyobora Uganda harimo Demokarasi no guca ubusumbane mu bukungu bw’abatuye Uganda nk’uko bitangazwa na NewVision.

Uyu mugabo w’Umunyamategeko ntahakana ibyagezweho mu gihe uwo yifuza gusimbura (Museveni) amaze ategeka iki gihugu, gusa akavuga ko hakenewe impinduramatwara mu ngeri zitandukanye nk’uburezi  n’ubuvuzi.

Mbabazi avuga ko amatora yo muri 2016 afite agaciro gakomeye ku cyerekezo cya Uganda, yagize ati “Amatora agiye kuba niyo azagena ejo ha Uganda; ku byerekeye kubona amashanyarazi kuri buri wese; ku byerekeye kuba igihugu cyacu kizanzamuka kandi kikagendana n’ikinejana cya 21 n’ibirenze ibyagezweho.”

Ubu  butumwa bwa Mbabazi bwagarutse ku bintu umunani bikenewe gushyirwamo ingufu, harimo guteza imbere Demokarasi n’inzego; kwagura ubukungu bworohereza ishoramari ry’abanyagihugu n’abavamahanga; kwimakaza iterambere riringaniye kuri bose kandi rizanira inyungu ibice byose by’igihugu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu mugabo ndamushyigikiye.Gutegeka imyaka irenze 28.Ntibisobanutse rwose abagande bagomba kwibohora Museveni.

  • Guhindura president wa Uganda birakwiye.
    Ariko se asimburwe nande bafite muzima ???
    Bose ni birura byamunzwe na ruswa nu bujura ndenga kamere.
    Mwabonye aho umuntu agurisha inzu ye ngo ayakoreshe yiyamamariza kuba MP mu nteko gusa raaa !! Ibaee uti kuki ??? Just kuko bibamo arenze ukwemera akagaruza ayo yashoye kureeee

  • Uyu musaza nikirura uwamubaza aho yakuye ibizu yujuje Kololo ,Muyenga,…. Yahasobanura ???
    Uyu ayoboye iguhugu yakigurisha akayamira bunguri.

  • FPR-Inkotanyi has many people with leadership skills. We want to have a new candidate who is not Kagame. Only, an issue we miss where to express our views. So, FPR-Inkotanyi is not one person (kagame) but many people with leadership talents.

  • Dore re!Baravuga ibya Amama,dere akazana ibya Kagame!Ariko uyu musaza abatwaye iki?Nyamara abaturage turamukunda!

  • Fairplay Muzee Museveni agira muri politique izatuma ayobora UG kugeza igihe azanirirwa. N’abazamusimbura bazabigire umurage. Turagushyikiye uburyo ushyikirana n’abo mutavuga rumwe

  • Dere, iyi comment wayibitse ahantu none usigaye ukora copy & paste no ku nkuru zitagira aho zihuriye nayo!

    Nk’uko @@@ akubwiye, this obssession with President Kagame is unhealthy to you and is eating you away! Get a life and find yourself something useful to do with your life!

Comments are closed.

en_USEnglish