Burundi: Rwasa ngo ntazitabira amatora
Agathon Rwasa, uyobora Front National de Liberation (FNL) rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta yabwiye Voice of America ko atazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika , we avuga ko azaba atanyuze mu mucyo. Rwasa yasabye Perezida Nkurunziza ko byaba byiza aretse ishyaka rye rikagena undi urihagararira mu matora.
Yagize ati: “ Nkurukije uko ibintu biteye mu Burundi, ndabona nta matora ateguwe neza kandi anyuze mu mucyo ashoboka mu Burundi. Ntabwo Abarundi bose biteguye kujya mu matora yateguwe na Komisiyo y’amatora ishyigikiye Perezida Nkurunziza.”
Yasabye ko habaho gutegura neza amatora yazatuma buri mpande zose zishimira ibizayavamo. Yasabye ko hashyirwa mu bikorwa ibyasabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere(EAC), basaba ko ibiganiro bitaziguye byakomeza kugira ngo amahoro agerweho bityo n’amatora azabe mu mucyo.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko hari Abarundi ibihumbi 100 bahunze igihugu cyabo bakaba bacumbikiwe mu bihugu byo mu Karere.
Kuri uyu wa Gatanu Umuryango w’Africa yunze ubumwe urahura kugira ngo wigire hamwe ibibazo bitandukanye byugarije Africa harimo n’amakimbirane ari mu Burundi.
UM– USEKE.RW
14 Comments
Agathon RWASA yikuye MU MATORA kuko azi NEZA ko ayo matora adashobora kuyatsinda. Ntabwo yakwipima na NKURUNZIZA niyo mpamvu ubona asaba ngo CNDD ngo igene undi mukandida.
Kuki se Agathon asaba CNND kugena undi mukandida kandi CNDD yaragennye NKURUNZIZA nk’umukandida w’ishyaka, kandi akaba abikwiye kuva Cour Constitutionnelle yaremeje ko kandidatire ye itanyuranyije n’amategeko.?
Nibemere bajye mu matora, abaturage uwo bemeje bamwemeze, uwo badashaka babimwereke, hanyuma u Burundi buve mu kavuyo.
Umwanya wa Rwasa ni mu ibohere agasobanurira isi ibyo yakoreye mu Gatumba, aho yagandaguye imbaga y’abanyamurenge. Ubundi kuki adashikirizwa Sentare?
Agathon Rwasa is right. NIba Nkurunziza yiyamamaza abaturage bagahunga se, ni Rwasa ubabwira ngo bahunge bajye kwicwa na Colera muri TZ?
MuBurundi abicanyi ni benshi Ba Rwasa,
Bikomagu, Nkurunziza Buyoya, Bagaza nabandi benshi. mubihorere imana yonyine niyo izaca urubanza.
Ariko ubundi ibi Rwasa abivuga arihe? nizereko atari mu Rwanda kuko ibyo bishobora gukurura ikibazo hagati y’ibihugu byombi.Kimwe nuko Nkurunziza atazana Kayuma, cyangwa Rukokoma i Bujumbura.
Kayiro@ ngo Rwasa abivuga arihe ? abivugira iBurundi yibera I Bujum bura . uBurundi ni Nko muri Congo biriya aba avuga abiziranyeho na Nkurunziza ubwose abanyamurenge yagandaguye mu nkambi yigatumba wibwirako hari na nkete yigeze ikorwa ? kandi ubwe yarigeze kubyiyemerera ari mwishyamba.
@makombe Ndambiwe abantu nkawe bahora bavugako ara, abanaymurenge, abacongomani abanyarwanda, abarundi bishwe b’ubwoko bw’abatutsi.Ese abo mu bwoko bwabahutu nibo barasa isasu gusa abandi barasa amajeri, amashaza?Kuki burigihe abaishwe ari abatutsi? abagandaguwe uvuga na Rwasa baruta abishwe muri 1972, Ntega na Marangara?
Mupfa ubusa! wawundi at:”kundane”
mwatuje nkurunziza akabayobora ko ntacyo atwaye?
Uyu mugabo yatwiciye abantu mu Gatumba
Uburundi ni nka congo urihenze cane kandi uzobibona vuba ko ataho bihuriye. Rwassa ni bamubeshe akomeze ate umutwe kuko nubundi ngira ntawagira
ahahahaha Rwasa nareke kwiyamamaza turebe ko azaba aduhimye
NGO nkurunziza yateza umutekano muke mu Rwanda!!? hahaha azabigerageze se ! ninko kuzimya bougie Bujumbura yahita yitwa Kigali!
Njyewe numva perezida mwiza ari uwo abaturage bishimiye cyane bityo Nkurunziza yareka Abarundi bakihitiramo uwo bumva ko hari icyo yabagezaho kurusha Nkurunziza.
Comments are closed.