Nigeria: Ingabo z’amahanga 8700 zigiye guhangana na BOKO HARAM
Abagize inteko nshingamategeko mu gihugu cya Niger bemeje bose ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, itegeko ryo kohereza ingabo mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zimaze iminsi ziyogoza akarere k’Amajyaruguru y’icyo gihugu ndetse no mu bihugu bituranye.
Igihugu cya Niger ubwacyo kimaze guterwa na Boko Haram inshuro enye.
Ubwo hatangiraga ibiganirompaka kuri uwo mushinga w’itegeko, Perezida w’Inteko nshingamategeko muri Niger, Amadou Salifou, yabanje kumenyesha abagize inteko ko nubwo barimo batora hari ibisasu biri kugwa mu mujyi wa Diffa, wo mu majyepfo y’Uburasirazuba uhana urubibi n’igihugu cya Nigeria.
Mohamed Ben Omar, Perezida wa kane w’Inteko wungirije yagize ati “Umwanzuro watowe n’abadepite bose nta n’umwe uvuyemo, abadepite 102 bose bari bahari bashyigikiye mwanzuro.”
Umwe mu badepite yatangarije France24 ko “itegeko ryatowe riha uburenganzira igihugu cya Niger bwo kohereza ingabo 750 mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo kurwanya Boko Haram.”
Izi ngabo za Niger zizafatanya n’ingabo zo mu bihugu by’akarere ka Africa y’Iburengerazuba byiyemeje kurwanya umutwe w’inyeshyamba za Boko Haram, ubu ibihugu bya Tchad, Cameroun, Benin na Nigeria byamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye.
Ibi bihugu bitanu ku wa gatandatu ushize byumvikanye guhuriza hamwe ingabo 8 700, ni ukuvuga ko ku ngabo zari zumvikanyweho mbere hiyongereyeho ingabo 1 200. Igihugu cya Tchad cyo cyamaze gutangiza urugamba kuri Boko Haram mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria.
Mu ijambo rye Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou yagize ati “Hashize igihe kinini Boko Haram iriho. Ubu Boko Haram yabaye igikoko. Hakwiye kwitegura kugira ngo tuneshe burundu ubwo bwoba iteye abantu.”
Yagize ati “Tuzanesha, Imana nibishaka (inch’allah) umutwe wa Boko Haram. Boko Haram nta cyizere cy’ejo ifite mu karere kacu.”
Ibi ariko biravugwa mu gihe izi nyeshyamba zashimuse imodoka yarimo abantu 30 mu gihugu cya Cameroun.
UM– USEKE.RW